Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 2:1-18
-
Imyiteguro yo kubaka urusengero (1-18)
2 Hanyuma Salomo atanga itegeko ryo kubaka urusengero rwo kwitirirwa izina rya Yehova+ n’inzu* ye.+
2 Salomo yandika abagabo 70.000 bo gukora akazi gasanzwe,* abagabo 80.000 bo guconga amabuye mu misozi+ n’abandi 3.600 babahagarariye.+
3 Nanone Salomo yoherereza Hiramu+ umwami w’i Tiro ubutumwa bugira buti: “Nanjye nyoherereza ibiti by’amasederi nk’uko wabyohererezaga papa wanjye Dawidi, igihe yubakaga inzu ye yo kubamo.+
4 Ngiye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye nyimwegurire ibe iye, njye ntwikira imibavu* ihumura neza+ imbere ye. Nanone iyo nzu izahoramo imigati igenewe Imana,*+ kandi nzajya ntamba ibitambo bitwikwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku Masabato,+ ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isirayeli.
5 Inzu ngiye kubaka izaba ari inzu idasanzwe, kuko Imana yacu ikomeye kurusha izindi mana zose.
6 Ni nde ufite imbaraga ku buryo yayubakira inzu? N’ijuru, nubwo ari rinini cyane,* ntirikwirwamo.+ None njye ndi nde ku buryo nayubakira inzu yindi uretse iyo gutambiramo ibitambo imbere yayo, umwotsi wabyo ukazamuka?
7 Ubwo rero, nyoherereza umuhanga uzi gukora ibintu muri zahabu, mu ifeza, mu muringa+ no mu byuma, uzi kuboha ubwoya buteye ibara ry’isine,* ubudodo butukura cyane n’ubw’ubururu kandi uzi gukeba imitako ku bintu. Azakorana n’abahanga mfite bari mu Buyuda n’i Yerusalemu, abo papa wanjye Dawidi yatoranyije.+
8 Uzanyoherereze ibiti by’amasederi, iby’imiberoshi+ n’ibyitwa Alumugimu+ byo muri Libani, kuko nzi ko abakozi bawe ari abahanga mu gutema ibiti byo muri Libani.+ Abagaragu banjye bazakorana n’abawe,+
9 kugira ngo bantegurire ibiti byinshi cyane, kuko inzu nzubaka izaba ari nini bitangaje.
10 Nzaha ibyokurya abagaragu bawe+ bazatema ibiti. Nzabaha toni 3.200* z’ingano zisanzwe, toni 2.600* z’ingano za sayiri, litiro 440.000* za divayi na litiro 440.000 z’amavuta.”
11 Nuko Hiramu umwami w’i Tiro yandika ibaruwa ayoherereza Salomo, aramubwira ati: “Kubera ko Yehova akunda abantu be, ni cyo cyatumye agushyiraho ngo ube umwami wabo.”
12 Hiramu akomeza avuga ati: “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe we waremye ijuru n’isi, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana w’umunyabwenge,+ ufite ubushishozi n’ubuhanga,+ uzubakira Yehova inzu, na we akiyubakira inzu.*
13 None nkoherereje Hiramu-abi,+ umugabo w’umuhanga kandi w’umunyabwenge,
14 wabyawe n’umugore ukomoka mu muryango wa Dani, ariko papa we akaba ari uw’i Tiro. Ni umuhanga mu gucura zahabu, ifeza, umuringa n’ibyuma, mu guconga amabuye no kubaza, mu kuboha ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’ubururu, ubudodo bwiza n’ubudodo butukura cyane.+ Azi no gukeba ku bintu imitako itandukanye kandi n’ibindi wamusaba gukora, yabikora.+ Azafatanya n’abakozi bawe b’abahanga, hamwe n’aba papa wawe, ari we databuja Dawidi.
15 None databuja, oherereza abagaragu banjye ingano zisanzwe, ingano za sayiri, amavuta na divayi wadusezeranyije.+
16 Twebwe tuzatema ibiti byose ukeneye tubikure muri Libani,+ tubihambiranye tubikoherereze binyuze mu nyanja bigere i Yopa;+ nawe uzabizamukane ubijyane i Yerusalemu.”+
17 Hanyuma Salomo abara abanyamahanga bose bari batuye mu gihugu cya Isirayeli,+ nyuma y’aho papa we Dawidi+ ababaruriye, asanga ari 153.600.
18 Yafashe 70.000 muri bo abagira abakozi basanzwe,* 80.000 abagira abo gucongera amabuye+ mu misozi, naho 3.600 abagira abahagarariye abakora imirimo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Cyangwa “bo kwikorera imitwaro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni imigati yo kugerekeranya.
^ Cyangwa “nosereze imibavu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijuru risumba andi majuru.”
^ Riba ari ibara ry’umutuku rivanze n’iry’ubururu.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.000.” Koru imwe ingana na litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 20.000.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 20.000.” Bati imwe ingana na litiro 22.
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Cyangwa “abo kwikorera imitwaro.”