Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 21:1-20

  • Yehoramu, umwami w’u Buyuda (1-11)

  • Ubutumwa bwanditswe na Eliya (12-15)

  • Iherezo ribi rya Yehoramu (16-20)

21  Nuko Yehoshafati arapfa,* bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi. Umuhungu we Yehoramu aramusimbura aba umwami.  Abavandimwe be, ari bo bahungu ba Yehoshafati, ni Azariya, Yehiyeli, Zekariya, Azariya, Mikayeli na Shefatiya. Bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli.  Papa wabo yari yarabahaye impano nyinshi cyane z’ifeza na zahabu n’ibintu by’agaciro kenshi hamwe n’imijyi ikikijwe n’inkuta yo mu Buyuda, ariko ubwami abuha Yehoramu kuko ari we wari imfura.  Igihe Yehoramu yasimburaga papa we akaba umwami, yicishije inkota abavandimwe be bose ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri Isirayeli, kugira ngo akomeze ubwami bwe.  Yehoramu yabaye umwami afite imyaka 32, amara imyaka umunani ategekera i Yerusalemu.  Yakoze ibyaha nk’ibyo abami ba Isirayeli bakoze, akora nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bari barakoze, kuko yari yarashatse umukobwa wa Ahabu. Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga.  Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura abo mu muryango wa Dawidi, bitewe n’isezerano yari yaragiranye na Dawidi, igihe yamubwiraga ko mu muryango we hari gukomeza guturuka abami.  Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu bigometse ku Buyuda bishyiriraho umwami.  Nuko Yehoramu n’abakuru b’ingabo ze barambuka, bari kumwe n’amagare ye yose y’intambara. Nijoro arabyuka yica Abedomu bari bamugose, hamwe n’abayoboraga abagendera ku magare y’intambara. 10  Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi. Icyo gihe ni bwo n’abantu b’i Libuna batangiye kumwigomekaho, kuko yari yarataye Yehova Imana ya ba sekuruza. 11  Na we yari yarubatse ahantu hirengeye ku misozi yo mu Buyuda, atuma abaturage b’i Yerusalemu bahemukira Imana,* ayobya abaturage bo mu Buyuda. 12  Nuko aza kubona ibaruwa iturutse ku muhanuzi Eliya igira iti: “Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: ‘ntiwiganye urugero rwa papa wawe Yehoshafati cyangwa ngo wigane urugero rwa Asa umwami w’u Buyuda. 13  Ahubwo wiganye urugero rubi rw’abami ba Isirayeli utuma Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu bahemukira Imana,* nk’uko abo mu muryango wa Ahabu babigenje, kandi wishe abavandimwe bawe bo mu muryango wa papa wawe, bari beza kukurusha. 14  Ubwo rero, Yehova agiye guteza ibyago bikomeye abantu bawe, abahungu bawe, abagore bawe n’ibyawe byose. 15  Uzarwara indwara nyinshi, harimo n’indwara y’amara, ku buryo uko uzagenda uremba, amara yawe azasohoka bitewe n’iyo ndwara.’” 16  Nuko Yehova ateza Yehoramu Abafilisitiya n’Abarabu bari hafi y’Abanyetiyopiya. 17  Batera u Buyuda, binjira muri icyo gihugu ku ngufu, batwara ibintu byose byari mu nzu y’umwami, bajyana abahungu be n’abagore be, bamusigira umuhungu umwe gusa, ari we Yehowahazi wari bucura bwe. 18  Nyuma y’ibyo byose Yehova amuteza indwara idakira y’amara. 19  Nyuma y’igihe, hashize imyaka ibiri yuzuye, uburwayi bwe butuma amara asohoka, nuko apfa ababara cyane. Icyakora abaturage be ntibamutwikiye imibavu nk’uko babikoreye ba sekuruza. 20  Yabaye umwami afite imyaka 32, amara imyaka umunani ategekera i Yerusalemu. Nta muntu n’umwe wababajwe n’urupfu rwe. Nuko bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi, ariko ntiyashyinguwe mu irimbi ry’abami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
Cyangwa “basambana mu buryo bw’umwuka.”
Cyangwa “basambana mu buryo bw’umwuka.”