Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 23:1-21
23 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada agira ubutwari agirana isezerano n’abayoboraga abantu ijana ijana,+ ari bo Azariya umuhungu wa Yerohamu, Ishimayeli umuhungu wa Yehohanani, Azariya umuhungu wa Obedi, Maseya umuhungu wa Adaya na Elishafati umuhungu wa Zikiri.
2 Nuko bazenguruka mu Buyuda hose bateranyiriza hamwe Abalewi+ bo mu mijyi yose y’u Buyuda n’abari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza muri Isirayeli. Bageze i Yerusalemu,
3 abari bateraniye aho bose bagirana isezerano+ n’umwami mu nzu y’Imana y’ukuri, hanyuma Yehoyada arababwira ati:
“Umuhungu w’umwami ni we uzategeka nk’uko Yehova yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi.+
4 Dore icyo musabwa gukora: Abangana na kimwe cya gatatu cy’abatambyi n’Abalewi bazaba bakoze+ ku Isabato, bazarinda amarembo.+
5 Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazarinda inzu y’umwami,+ abandi bangana na kimwe cya gatatu barinde Irembo ryitwa Fondasiyo, naho abandi bantu bose bazaba bari mu mbuga zombi z’inzu* ya Yehova.+
6 Ntimuzatume hagira uwinjira mu nzu ya Yehova uretse abatambyi n’Abalewi bazaba bari mu mirimo.+ Abo bo bashobora kwinjira, kubera ko bagize itsinda ryera. Abasigaye bose bazubahiriza itegeko rya Yehova bagume hanze.
7 Abalewi bazakikize umwami impande zose, buri wese afite intwaro ze mu ntoki. Nihagira umuntu winjira mu nzu muzamwice. Muzagumane n’umwami aho azaba ari hose.”*
8 Abalewi n’Abayuda bose bakora ibyo umutambyi Yehoyada yari yabategetse byose. Nuko buri wese afata abasirikare be bagombaga gukora ku Isabato n’abagombaga kuruhuka ku Isabato,+ kuko umutambyi Yehoyada yari yategetse ko amatsinda+ yari yakoze aguma ku mirimo yayo ntasimburwe.
9 Umutambyi Yehoyada aha amacumu abayoboraga abasirikare ijana ijana,+ abaha ingabo nto* n’ingabo zifite ishusho y’uruziga byahoze ari iby’Umwami Dawidi+ byari mu nzu y’Imana y’ukuri.+
10 Nuko ashyira abantu bose mu myanya yabo, buri wese afite intwaro ye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro n’inzu, bakikije umwami.
11 Basohora umuhungu w’umwami+ bamwambika ikamba ry’abami ku mutwe, bamushyiraho n’umuzingo wanditseho Amategeko y’Imana.+ Nuko Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta bamugira umwami maze baravuga bati: “Umwami arakabaho!”+
12 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga basingiza umwami, ahita aza, abasanga ku nzu ya Yehova.+
13 Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi* hafi y’umuryango. Abayobozi+ n’abavuzaga impanda* bari kumwe n’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye+ bavuza impanda, hari n’abaririmbyi bafite ibikoresho by’umuziki, bari bayoboye abandi muri ibyo birori. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!”
14 Ariko umutambyi Yehoyada asohora abayoboraga abasirikare ijana ijana, ni ukuvuga abakuru b’abasirikare, arababwira ati: “Nimumukure mu bantu kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati: “Ntimumwicire mu nzu ya Yehova.”
15 Nuko baramufata, bamugejeje ku Irembo ry’Amafarashi ry’inzu* y’umwami, bahita bamwica.
16 Yehoyada agirana isezerano n’abaturage bose n’umwami, ry’uko bari gukomeza kuba abantu ba Yehova.+
17 Hanyuma abantu bose bajya mu rusengero rwa Bayali bararusenya,+ basenya ibicaniro byayo, ibishushanyo byayo barabimenagura+ n’umutambyi wa Bayali+ witwaga Matani bamwicira imbere y’ibicaniro.
18 Hanyuma Yehoyada aha abatambyi n’Abalewi inshingano yo kugenzura imirimo yo mu nzu ya Yehova, abo Dawidi yari yarashyize mu byiciro kugira ngo bajye bakora mu nzu ya Yehova, batambire Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ babikore bishimye kandi baririmba nk’uko Dawidi yabiteguye.
19 Nanone yashyize abarinzi+ ku marembo y’inzu ya Yehova kugira ngo hatagira umuntu wanduye* mu buryo ubwo ari bwo bwose winjira.
20 Nuko ateranyiriza hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ abanyacyubahiro, abayobozi b’abaturage n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze baherekeza umwami bamuvanye ku nzu ya Yehova. Bamunyujije mu irembo rya ruguru bamugeza mu nzu* y’umwami, bamwicaza ku ntebe+ y’ubwami.+
21 Abaturage bose barishima. Umujyi wari ufite umutekano kuko Ataliya bari bamwicishije inkota.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe azaba asohotse n’igihe azaba yinjiye.”
^ Izo ngabo nto akenshi zatwarwaga n’abarashishaga imiheto.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkingi y’umwami.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Cyangwa “uhumanye.”
^ Cyangwa “ingoro.”