Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 24:1-27

  • Ubutegetsi bwa Yehowashi (1-3)

  • Yehowashi asana urusengero (4-14)

  • Ubuhakanyi bwa Yehowashi (15-22)

  • Yehowashi yicwa (23-27)

24  Yehowashi yabaye umwami afite imyaka irindwi,+ amara imyaka 40 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Sibiya w’i Beri-sheba.+  Yehowashi yakomeje gukora ibishimisha Yehova igihe cyose umutambyi Yehoyada yari akiriho.+  Yehoyada yamushakiye abagore babiri maze Yehowashi abyara abahungu n’abakobwa.  Hashize igihe, Yehowashi yifuza gusana inzu ya Yehova.+  Nuko ateranyiriza hamwe abatambyi n’Abalewi arababwira ati: “Mujye mu mijyi y’u Buyuda mwegeranye amafaranga atangwa n’Abisirayeli bose yo kujya musana inzu y’Imana yanyu+ buri mwaka kandi mubikore vuba.” Ariko Abalewi batinda kubikora.+  Nuko umwami ahamagaza umutambyi mukuru Yehoyada, aramubaza ati:+ “Kuki utategetse Abalewi kwaka abaturage bo mu Buyuda n’i Yerusalemu umusoro ugenewe Imana utangwa n’Abisirayeli, ugenewe ihema ryera+ wategetswe na Mose+ umugaragu wa Yehova?  Ese ntiwibuka ko abahungu ba Ataliya,+ wa mugore w’umugome, binjiye ku ngufu mu nzu y’Imana y’ukuri,+ bagafata ibintu byera byose byari mu nzu ya Yehova bakabikoresha basenga Bayali?”  Nuko umwami ategeka ko bakora isanduku+ bakayishyira hanze ku muryango w’inzu ya Yehova.+  Hanyuma batangaza mu Buyuda n’i Yerusalemu hose ko bagomba guha Yehova umusoro wamugenewe,+ ni ukuvuga uwo Mose umugaragu w’Imana y’ukuri yategetse Abisirayeli kujya batanga igihe bari mu butayu. 10  Abayobozi bose n’abaturage bose barabyishimira+ maze bakomeza kuzana uwo musoro bakawushyira mu isanduku, kugeza igihe yuzuriye.* 11  Igihe cyose Abalewi bazanaga isanduku ngo bayihe umwami bakabona harimo amafaranga menshi, umunyamabanga w’umwami n’uwari wungirije umutambyi mukuru barazaga bakayakura muri iyo sanduku,+ nuko bakayisubiza mu mwanya wayo. Uko ni ko babigenzaga buri munsi, ku buryo bakusanyije amafaranga menshi cyane. 12  Umwami na Yehoyada bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova, na bo bakayishyura abaconga amabuye n’abanyabukorikori kugira ngo basane inzu ya Yehova,+ ndetse n’abacuraga ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma byo gusana inzu ya Yehova. 13  Nuko abari bahagarariye imirimo batangira gusana kandi imirimo bari bahagarariye igenda neza maze inzu y’Imana y’ukuri imera nk’uko yahoze kandi irakomera. 14  Bakirangiza imirimo bazanira umwami na Yehoyada amafaranga asigaye. Bayakoresha bakora ibikoresho by’inzu ya Yehova, ibikoresho bikoreshwa mu murimo n’ibikoreshwa mu gutamba ibitambo n’ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza.+ Igihe cyose Yehoyada yari akiriho, batambiraga ibitambo bitwikwa n’umuriro+ mu nzu ya Yehova. 15  Yehoyada yabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza, apfa afite imyaka 130. 16  Nuko bamushyingura hamwe n’abami+ mu Mujyi wa Dawidi, kuko yari yarakoze ibyiza muri Isirayeli,+ abikorera Imana y’ukuri n’inzu yayo. 17  Yehoyada amaze gupfa, abayobozi bo mu Buyuda baza kureba umwami baramwunamira, nuko umwami abatega amatwi. 18  Bataye inzu ya Yehova Imana ya ba sekuruza, batangira gusenga ibigirwamana n’inkingi z’ibiti* zisengwa, bituma Imana irakarira abantu bo mu Buyuda no muri Yerusalemu bitewe n’icyaha cyabo. 19  Yehova yakomeje kubatumaho abahanuzi kugira ngo bamugarukire, abo bahanuzi bagakomeza kubaburira ariko bakanga kumva.+ 20  Nuko umwuka w’Imana uza* kuri Zekariya umuhungu w’umutambyi Yehoyada,+ ahagarara ahantu yari yitegeye abantu arababwira ati: “Imana y’ukuri iravuze iti: ‘kuki mudakurikiza amategeko ya Yehova? Nta cyo muzageraho. Kubera ko mwataye Yehova na we azabata.’”+ 21  Ariko baramugambanira,+ bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu ya Yehova+ babitegetswe n’umwami. 22  Nuko Umwami Yehowashi ntiyibuka urukundo rudahemuka Yehoyada, papa wa Zekariya yamugaragarije, yica Zekariya umuhungu we. Zekariya agiye gupfa aravuga ati: “Yehova abirebe kandi azabikubaze.”+ 23  Mu ntangiriro z’umwaka, ingabo za Siriya zitera Yehowashi zinjira mu Buyuda na Yerusalemu ku ngufu,+ zica abayobozi bose+ maze ibyo zisahuye zibyoherereza umwami w’i Damasiko. 24  Nubwo ingabo z’Abasiriya zateye ari nke cyane, Yehova yatumye zitsinda ingabo z’Abayuda zari nyinshi cyane,+ bitewe n’uko Abayuda bari barataye Yehova Imana ya ba sekuruza. Uko ni ko izo ngabo zasize zikoreye Yehowashi ibihuje n’urubanza Imana yari yaramuciriye. 25  Zimaze kuva iwe (kuko zasize zimukomerekeje cyane*), abagaragu be baramugambaniye bitewe n’abahungu* b’umutambyi Yehoyada+ yari yarishe, bamwicira ku buriri bwe.+ Nuko bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ ariko ntibamushyingura mu irimbi ry’abami.+ 26  Abamugambaniye+ ni aba: Zabadi umuhungu wa Shimeyati w’Umwamonikazi, na Yehozabadi umuhungu wa Shimuriti w’Umumowabukazi. 27  Ibirebana n’abahungu be, ukuntu abahanuzi bagiye bamuburira+ kenshi n’uko yasannye inzu y’Imana y’ukuri,+ byose byanditswe mu nkuru* zo mu Gitabo cy’Abami. Umuhungu we Amasiya ni we wamusimbuye aba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “kugeza igihe bose barangirije kuwutanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utwikira.”
Cyangwa “arwaye indwara nyinshi.”
Cyangwa “umuhungu.” Birashoboka ko impamvu yashyizwe mu bwinshi ari uburyo bwo kumwubaha.
Cyangwa “mu bisobanuro.”