Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 25:1-28

  • Amasiya, umwami w’u Buyuda (1-4)

  • Amasiya arwana n’Abedomu (5-13)

  • Ibikorwa bya Amasiya byo gusenga ibigirwamana (14-16)

  • Amasiya arwana n’Umwami Yehowashi wa Isirayeli (17-24)

  • Urupfu rwa Amasiya (25-28)

25  Amasiya yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu.  Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, ariko ntiyabikoranye umutima we wose.  Nuko ubwami bwe bumaze gukomera yica abagaragu be bari barishe papa we wari umwami.  Icyakora ntiyishe abana babo, kuko yakurikije ibyanditswe mu Mategeko, mu gitabo cya Mose, aho Yehova yategetse ati: “Papa w’abana ntakicwe azira icyaha cy’abana be, kandi abana ntibakicwe bazira icyaha cya papa wabo. Umuntu wese ajye apfa azira icyaha cye.”  Nuko Amasiya ateranyiriza hamwe abagabo bo mu Buyuda bose, maze ashyira mu matsinda abagabo bo mu muryango wa Yuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini bose, akurikije imiryango ya ba sekuruza. Abo bagabo bashyizwe mu matsinda bari hamwe n’abayoboraga abantu igihumbi igihumbi ndetse n’abayoboraga abantu ijana ijana. Amasiya yabaruye abo bagabo ahereye ku bafite imyaka 20 kuzamura. Yasanze bose ari abagabo 300.000 batojwe kurwana,* ku buryo bashobora kujya ku rugamba bitwaje icumu n’ingabo nini.  Nanone yahaye Isirayeli toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, kugira ngo bamuhe abarwanyi 100.000 b’intwari.  Ariko umugaragu w’Imana y’ukuri aramusanga aramubwira ati: “Mwami, ntiwemere kujyana ku rugamba n’ingabo z’Abisirayeli, kuko Yehova atari kumwe n’Abisirayeli, kandi akaba nta muntu n’umwe wo mu Befurayimu ashyigikiye.  Ahubwo jya ku rugamba wenyine kandi ube intwari. Naho ubundi Imana y’ukuri yatuma utsindwa n’abanzi bawe, kuko Imana ifite ubushobozi bwo kugufasha ugatsinda cyangwa igatuma utsindwa.”  Nuko Amasiya abaza uwo mugaragu w’Imana y’ukuri ati: “None se ubwo za toni 3 n’ibiro 420 by’ifeza nahaye ingabo z’Abisirayeli ntizizaba zipfuye ubusa?” Umugaragu w’Imana y’ukuri aramusubiza ati: “Erega Yehova afite ubushobozi bwo kuguha n’ibirenze ibyo.” 10  Amasiya afata abo basirikare, ni ukuvuga abari baje baturutse mu Befurayimu abohereza iwabo. Ariko abo basirikare barakarira cyane Abayuda, basubira iwabo bafite umujinya mwinshi. 11  Amasiya agira ubutwari, maze ayobora ingabo ze bajya mu Kibaya cy’Umunyu, yica abantu 10.000 b’i Seyiri. 12  Hari abagabo 10.000 Abayuda bafashe ari bazima, babajyana hejuru y’urutare bakajya babajugunya baturutse hejuru kuri urwo rutare, maze bose barasandara. 13  Ba basirikare Amasiya yashubijeyo ntibajyane na we ku rugamba, barimo bagaba ibitero ku mijyi y’u Buyuda, kuva i Samariya kugeza i Beti-horoni. Bishe abantu 3.000 muri bo, basahura n’ibintu byinshi. 14  Icyakora Amasiya avuye kurwana n’Abedomu, agarukana ibigirwamana by’abantu b’i Seyiri, abihindura imana ze atangira kujya abyunamira kandi akabitambira ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka. 15  Nuko Yehova arakarira Amasiya cyane, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati: “Kuki ukorera imana zo mu bindi bihugu kandi zarananiwe gukiza abantu bazo igihe wabateraga?” 16  Uwo muhanuzi amaze kubimubwira, umwami ahita amubaza ati: “Ni nde wakugize umujyanama w’umwami? Rekera aho. Ubwo hagize ukwica waba uzize iki?” Nuko uwo muhanuzi aragenda ariko asiga amubwiye ati: “Nzi neza ko Imana yiyemeje kukurimbura bitewe n’ibyo wakoze, no kuba wanze kumvira inama nkugiriye.” 17  Nuko Amasiya umwami w’u Buyuda amaze kugisha inama abajyanama be, yohereza abantu kuri Yehowashi umuhungu wa Yehowahazi, umuhungu wa Yehu, umwami wa Isirayeli ngo bamubwire bati: “Ngwino turwane.”* 18  Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati: “Igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani kiti: ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa. 19  Waribwiye uti: ‘natsinze Edomu,’ none wishyize hejuru, urashaka guhabwa icyubahiro. Wakwigumiye iwawe.* Kuki wakwiteza ibibazo wowe n’u Buyuda mukarimbuka?” 20  Ariko Amasiya yanga kumva, kuko Imana y’ukuri yashakaga ko batsindwa n’abanzi babo bitewe n’uko bakoreye imana zo muri Edomu. 21  Nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli arazamuka, arwanira na Amasiya umwami w’u Buyuda i Beti-shemeshi mu Buyuda. 22  Abayuda batsindwa n’Abisirayeli, barahunga buri wese asubira iwe.* 23  Yehowashi umwami wa Isirayeli afata Amasiya umwami w’u Buyuda, akaba yari umuhungu wa Yehowashi, umuhungu wa Yehowahazi,* amufatira i Beti-shemeshi. Hanyuma amujyana i Yerusalemu, nuko asenya urukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu kugeza ku Irembo ry’Inguni, ahantu hareshya na metero zigera ku 178.* 24  Atwara zahabu yose n’ifeza n’ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri byagenzurwaga na Obedi-edomu, atwara n’ubutunzi bwo mu nzu* y’umwami, atwara n’abantu ku ngufu. Nuko asubira i Samariya. 25  Amasiya umuhungu wa Yehowashi wari umwami w’u Buyuda yabayeho indi myaka 15 nyuma y’urupfu rwa Yehowashi umuhungu wa Yehowahazi wari umwami wa Isirayeli. 26  Ibindi bintu Amasiya yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli. 27  Igihe Amasiya yarekaga gukorera Yehova, abantu b’i Yerusalemu baramugambaniye ahungira i Lakishi. Ariko bohereza abantu bamukurikira i Lakishi bamwicirayo. 28  Nuko bamushyira mu igare rikuruwe n’amafarashi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu mujyi w’u Buyuda.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “duhangane.”
Cyangwa “mu ngoro yawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu ihema rye.”
Nanone yitwa Ahaziya.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 400.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ingoro.”