Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 27:1-9
-
Yotamu, umwami w’u Buyuda (1-9)
27 Yotamu yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yerusha, akaba yari umukobwa wa Sadoki.
2 Yakoze ibishimisha Yehova, nk’ibyo papa we Uziya yakoze. Icyakora we ntiyigeze yinjira ahantu yari abujijwe kwinjira mu rusengero rwa Yehova. Ariko abantu bari bagikora ibibi.
3 Yubatse irembo rya ruguru ry’inzu ya Yehova, kandi ku rukuta rwo kuri Ofeli yahubatse ibindi bintu byinshi.
4 Nanone yubatse imijyi mu karere k’imisozi miremire y’u Buyuda, yubaka n’inyubako zikomeye cyane n’iminara mu mashyamba.
5 Yateye umwami w’Abamoni, aza kubatsinda. Nuko uwo mwaka Abamoni bamuha toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, toni 1.600* z’ingano zisanzwe na toni 1.300* z’ingano za sayiri. Ibyo ni na byo Abamoni bamuhaye, mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu.
6 Nuko Yotamu arushaho kugenda akomera, kuko yari yariyemeje gukora ibyo Yehova Imana ye yamusabaga byose.*
7 Andi mateka ya Yotamu yose, ni ukuvuga intambara yarwanye n’ibyo yakoze, byanditse mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.
8 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu.
9 Nuko Yotamu arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi. Umuhungu we Ahazi aramusimbura aba ari we uba umwami.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 10.000.” Koru imwe ingana na litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 10.000.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yatunganyije inzira ze, imbere y’Imana ye.”
^ Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”