Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 28:1-27

  • Ahazi, umwami w’u Buyuda (1-4)

  • Ahazi atsindwa na Siriya na Isirayeli (5-8)

  • Odedi aburira Isirayeli (9-15)

  • Abayuda bicisha bugufi (16-19)

  • Ibikorwa bya Ahazi byo gusenga ibigirwamana; urupfu rwe (20-27)

28  Ahazi+ yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+  Ahubwo yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ acura n’ibishushanyo*+ bya Bayali.  Nanone yatwikiye ibitambo mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu* umwotsi wabyo urazamuka, atwika+ abahungu be, mbese akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.  Yanakomeje gutambira ibitambo ahantu hirengeye+ hose, ku dusozi no munsi y’igiti gitoshye+ cyose, umwotsi wabyo ukazamuka.  Nuko Yehova Imana ye atuma umwami wa Siriya+ amurusha imbaraga, ku buryo Abasiriya bamutsinze bakamutwara abantu benshi, bakabajyana i Damasiko ku ngufu.+ Nanone yatumye umwami wa Isirayeli amurusha imbaraga, aramutsinda yica abantu benshi bari kumwe na we.  Icyo gihe Peka+ umuhungu wa Remaliya yishe mu Bayuda abagabo b’intwari 120.000 umunsi umwe, kubera ko bari bararetse gukorera Yehova Imana ya ba sekuruza.+  Nuko Zikiri wari umusirikare w’Umwefurayimu yica Maseya, umuhungu w’umwami, na Azirikamu wari ushinzwe ibyo mu nzu* y’umwami ndetse na Elukana wari wungirije umwami.  Nanone Abisirayeli bafashe abantu 200.000 bo mu bavandimwe babo bo mu Buyuda babajyana mu gihugu cyabo ku ngufu. Bajyanye abagore, abahungu n’abakobwa, babasahura n’ibintu byinshi; ibyo basahuye babijyana i Samariya.+  Ariko aho hari umuhanuzi wa Yehova witwaga Odedi. Nuko ajya guhura n’ingabo zari zigarutse i Samariya, arazibwira ati: “Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yarakariye cyane Abayuda atuma mubatsinda+ maze mubicana umujinya mwinshi. Mwabakoreye ibikorwa by’ubugome ku buryo n’Imana yabibonye. 10  None dore abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu murashaka kubagira abagaragu banyu n’abaja banyu.+ Ubwo se mwibwira ko mutakoshereje Yehova Imana yanyu? 11  Ubwo rero nimwumve ibyo mbabwira maze musubizeyo aba bavandimwe banyu mwazanye ku ngufu, kuko mwatumye Yehova abarakarira cyane.” 12  Nuko bamwe mu bayobozi b’abakomoka kuri Efurayimu, ari bo Azariya umuhungu wa Yehohanani, Berekiya umuhungu wa Meshilemoti, Yehizikiya umuhungu wa Shalumu na Amasa umuhungu wa Hadulayi, ntibashyigikira abari baturutse ku rugamba, 13  barababwira bati: “Abo bantu mwazanye ku ngufu ntimubinjize hano, kuko byatuma Yehova atubaraho icyaha. Ibyo mugiye gukora biri butume ibyaha byacu byiyongera, Imana irusheho kubona ko turi abanyamakosa kandi dusanzwe dufite amakosa menshi, Imana ikaba yararakariye cyane Isirayeli.” 14  Nuko abo bantu izo ngabo zitwaje intwaro zari zazanye ku ngufu,+ zibaha abatware n’abari bateraniye aho bose, zibaha n’ibyo zari zasahuye. 15  Hanyuma abantu bari batoranyijwe bavuzwe mu mazina bafata abo bantu izo ngabo zari zazanye ku ngufu. Abari bambaye ubusa muri bo bose babaha imyenda, bavanye mu byasahuwe. Babambika imyenda, babaha inkweto, ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta yo kwisiga. Abari bafite intege nke na bo babatwaye ku ndogobe babashyira abavandimwe babo i Yeriko, mu mujyi w’ibiti by’imikindo. Ibyo birangiye basubira i Samariya. 16  Icyo gihe ni bwo Umwami Ahazi yatumye ku bami ba Ashuri ngo bamutabare.+ 17  Abedomu bongeye gutera binjira mu gihugu cy’u Buyuda batwara abantu baho ku ngufu. 18  Abafilisitiya+ na bo bateye imijyi yo muri Shefela+ no muri Negebu ho mu Buyuda, bafata Beti-shemeshi,+ Ayaloni,+ Gederoti, Soko n’imidugudu yaho, Timuna+ n’imidugudu yaho na Gimuzo n’imidugudu yaho, hanyuma barahatura. 19  Yehova yacishije bugufi u Buyuda bitewe na Ahazi umwami wa Isirayeli, kuko yatumye abantu bo mu Buyuda bakora ibibi uko bishakiye bigatuma bahemukira Yehova cyane. 20  Nuko Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri aramutera kandi amuteza ibyago+ byinshi aho kumushyigikira. 21  Ubundi Ahazi yari yarasahuye ibintu byari mu nzu ya Yehova n’inzu* y’umwami+ n’inzu z’abatware, yoherereza impano umwami wa Ashuri, ariko ibyo ntibyagira icyo bimumarira. 22  Igihe yari muri ibyo byago, Umwami Ahazi yahemukiye Yehova cyane kurushaho. 23  Yatangiye gutambira ibitambo imana z’i Damasiko+ zari zamutsinze,+ yibwira ati: “Ubwo imana z’abami ba Siriya zibafasha, nanjye nzazitambira ibitambo kugira ngo zintabare.”+ Ariko izo mana zatumye we n’Abisirayeli bose barimbuka. 24  Nanone Ahazi yegeranyije ibikoresho byo mu nzu y’Imana y’ukuri, hanyuma amenagura ibikoresho byo mu nzu y’Imana y’ukuri,+ afunga imiryango y’inzu ya Yehova,+ kandi yiyubakira ibicaniro mu nguni zose z’i Yerusalemu. 25  Mu mijyi yose y’u Buyuda yubatsemo ahantu hirengeye ho gutambira ibitambo izindi mana+ umwotsi wabyo ukazamuka maze arakaza Yehova Imana ya ba sekuruza. 26  Andi mateka ya Ahazi, ni ukuvuga ibyo yakoze mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda n’aba Isirayeli.+ 27  Hanyuma Ahazi arapfa,* bamushyingura mu mujyi i Yerusalemu, ariko ntibamushyingura mu irimbi ry’abami ba Isirayeli.+ Umuhungu we Hezekiya aramusimbura aba ari we uba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”