Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 3:1-17

  • Salomo atangira kubaka urusengero (1-7)

  • Ahera Cyane (8-14)

  • Inkingi ebyiri z’umuringa (15-17)

3  Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku Musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye papa we Dawidi,+ ku mbuga ya Orunani+ w’Umuyebusi bahuriraho imyaka, aho Dawidi yari yarateganyije.  Yatangiye kuyubaka ku itariki ya kabiri z’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe.  Fondasiyo y’inzu Salomo yubakiye Imana y’ukuri yari ifite uburebure bwa metero 27 n’ubugari bwa metero 9.*+  Ibaraza ryari imbere yayo ryari rifite uburebure bwa metero 9, bungana n’ubugari bw’iyo nzu. Ryari rifite ubuhagarike bwa metero 9.* Muri iryo baraza imbere yahayagirije zahabu itavangiye.+  Yometse imbaho z’igiti cy’umuberoshi mu cyumba kinini, azisiga zahabu nziza,+ arangije azishushanyaho imitako y’imikufi+ n’ibiti by’imikindo.+  Nanone iyo nzu yayometseho amabuye y’agaciro+ y’imitako. Zahabu+ yakoresheje yaturukaga i Paruwayimu.  Yayagirije zahabu+ muri iyo nzu, ku mitambiko yayo, mu miryango, ku nkuta no ku nzugi zayo; hanyuma aharatura ibishushanyo by’abakerubi ku nkuta.+  Yubatse icyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, gifite uburebure bwa metero icyenda, bungana n’ubugari bw’iyo nzu, na bwo bwanganaga na metero icyenda. Nuko akiyagirizamo zahabu nziza ingana na toni 20 n’ibiro 520.*+  Uburemere bwa zahabu yakoresheje ku misumari bwari garama 570.* Ibyumba byo hejuru na byo yabiyagirijemo zahabu. 10  Nuko akora ibishushanyo bibiri by’abakerubi abishyira mu cyumba cy’Ahera Cyane cy’iyo nzu, abiyagirizaho zahabu.+ 11  Amababa y’abo bakerubi+ yose yari afite uburebure bwa metero 9.* Ibaba rimwe ryari rifite metero 2 na santimetero 50* kandi ryakoraga ku rukuta rumwe rw’inzu, irindi baba rifite metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi. 12  Ibaba ry’undi mukerubi ryari rifite metero 2 na santimetero 50 ryakoraga ku rundi rukuta rw’inzu, irindi baba rya metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’umukerubi wa mbere. 13  Amababa y’abo bakerubi bombi arambuye yari afite uburebure bwa metero icyenda,* kandi bari bahagaze bareba Ahera. 14  Nanone yaboshye rido+ mu budodo bw’ubururu, mu bwoya buteye ibara ry’isine, ubutukura cyane no mu budodo bwiza cyane, nuko afumaho ibishushanyo by’abakerubi.+ 15  Yacuze inkingi ebyiri+ azishyira imbere y’iyo nzu. Zari zifite uburebure bwa metero 16,* kandi umutwe wa buri nkingi wari ufite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 50.*+ 16  Nanone acura utunyururu tumeze nk’umukufi adushyira ku mitwe y’izo nkingi, acura n’amakomamanga* 100 ayashyira kuri utwo tunyururu. 17  Ashinga izo nkingi imbere y’urusengero, imwe iburyo* indi ibumoso.* Inkingi y’iburyo ayita Yakini,* iy’ibumoso ayita Bowazi.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uburebure bw’imikono 60 n’ubugari bw’imikono 20, hakurikijwe ibipimo bya kera.” Reba Umugereka wa B14.
Zimwe mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki zivuga “120” mu gihe izindi nyandiko na Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 600.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 35.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “mu majyepfo.”
Cyangwa “mu majyaruguru.”
Bisobanura ngo: “[Yehova] ayikomeze.”
Bishobora kuba bisobanura “akoresheje imbaraga.”