Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 30:1-27

  • Hezekiya yizihiza Pasika (1-27)

30  Nuko Hezekiya atuma ku Bisirayeli bose n’Abayuda, ndetse yandikira amabaruwa abo mu muryango wa Efurayimu n’abo mu muryango wa Manase, ngo baze mu nzu ya Yehova i Yerusalemu kugira ngo bizihirize Yehova Imana ya Isirayeli Pasika.  Icyakora umwami n’abayobozi n’abari bateraniye i Yerusalemu bose biyemeza kwizihiza Pasika mu kwezi kwa kabiri,  kubera ko batari barashoboye kuyizihiza ku gihe cyagenwe. Ibyo byatewe n’uko nta batambyi bahagije bari biyejeje bari bahari, kandi nta n’abantu bari bateraniye i Yerusalemu.  Umwami n’abantu bose babona ko uwo mwanzuro ari mwiza.  Nuko biyemeza gutangaza muri Isirayeli hose, kuva i Beri-sheba kugera i Dani, ko abantu baza i Yerusalemu kwizihiriza Yehova Imana ya Isirayeli Pasika, kuko mbere yaho batabikoraga bari hamwe nk’uko byanditswe.  Hanyuma intumwa zijyana amabaruwa yanditswe n’umwami n’abayobozi, zijya muri Isirayeli hose no mu Buyuda nk’uko umwami yari yazitegetse, ziravuga ziti: “Yemwe bantu bo muri Isirayeli, nimwongere mukorere Yehova Imana ya Aburahamu, Isaka na Isirayeli, kugira ngo yite ku barokotse abami ba Ashuri.  Ntimumere nka ba sogokuruza banyu n’abavandimwe banyu bahemukiye Yehova Imana ya ba sekuruza, bigatuma Imana ibateza ibyago ku buryo ubibonye n’ubyumvise agira ubwoba nk’uko namwe mubibona.  None rero nimureke kwigomeka nk’uko ba sogokuruza banyu babigenje. Nimugandukire Yehova, muze mu rusengero rwe yejeje kugeza iteka ryose, mukorere Yehova Imana yanyu kugira ngo adakomeza kubarakarira cyane.  Nimwongera gukorera Yehova, abajyanye abavandimwe banyu n’abahungu banyu ku ngufu bazabagirira imbabazi, babareke bagaruke muri iki gihugu, kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira impuhwe n’imbabazi, kandi nimwongera kumukorera na we azabitaho.” 10  Nuko izo ntumwa zikomeza kugenda, zizenguruka igihugu cya Efurayimu, icya Manase ndetse n’icya Zabuloni, zikava mu mujyi umwe zikajya mu wundi. Icyakora abantu bakomeje kuziseka kandi bakazimwaza. 11  Ariko abantu bamwe bo mu muryango wa Asheri, uwa Manase n’uwa Zabuloni, ni bo bicishije bugufi baza i Yerusalemu. 12  Imana y’ukuri yatumye n’abaturage bo mu Buyuda bashyira hamwe* kugira ngo bakore ibyo umwami n’abayobozi bari babasabye babitegetswe na Yehova. 13  Nuko mu kwezi kwa kabiri abantu benshi cyane bateranira i Yerusalemu, kugira ngo bizihize Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo. Bari abantu benshi cyane batabarika. 14  Basenya ibicaniro byari i Yerusalemu n’ibicaniro byose byo gutwikiraho umubavu,* bajya kubijugunya mu Kibaya cya Kidironi. 15  Hanyuma ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa kabiri babaga igitambo cya Pasika. Abatambyi n’Abalewi bakorwa n’isoni bituma biyeza, maze bazana ibitambo bitwikwa n’umuriro ku nzu ya Yehova. 16  Bahagarara mu myanya yabo bakurikije Amategeko ya Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, hanyuma abatambyi bakaminjagira ku gicaniro amaraso babaga baherejwe n’Abalewi. 17  Mu bantu bari bateraniye aho, abenshi ntibari bariyejeje. Abalewi bahawe inshingano yo kubaga ibitambo bya Pasika byazanwaga n’abantu bose banduye,* kugira ngo babe abantu bera imbere ya Yehova. 18  Hari abantu benshi batari biyejeje, cyane cyane abakomoka mu muryango wa Efurayimu, mu wa Manase, mu wa Isakari no mu wa Zabuloni, ariko bariye kuri Pasika kandi byari binyuranyije n’ibyanditswe. Icyakora Hezekiya yarabasengeye, aravuga ati: “Yehova we mwiza, ababarire 19  umuntu wese witeguye mu mutima we kugira ngo ashake Yehova Imana y’ukuri, ari yo Mana ya ba sekuruza, nubwo yaba atiyejeje mu buryo bukwiriye.” 20  Nuko Yehova yumva isengesho rya Hezekiya, ababarira* abo bantu. 21  Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi bizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo, bishimye cyane. Buri munsi Abalewi n’abatambyi basingizaga Yehova bakoresheje ibyuma by’umuzika bivuga cyane, bashima Yehova. 22  Nanone kandi, Hezekiya yavuganye n’Abalewi bose bagaragaje ubuhanga mu murimo bakoreraga Yehova kandi abatera inkunga.* Muri ibyo birori byamaze iminsi irindwi, abaturage n’Abalewi bararyaga, bagatamba ibitambo bisangirwa* kandi bagashimira Yehova Imana ya ba sekuruza. 23  Nuko abari aho bose biyemeza kumara indi minsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru; bawizihiza indi minsi irindwi bishimye cyane. 24  Hezekiya umwami w’u Buyuda yatanze impano y’ibimasa 1.000 byo gutambira abari aho bose n’intama 7.000. Abayobozi batanze ibimasa 1.000 n’intama 10.000 byo gutambira abari aho bose. Abatambyi benshi barimo biyeza. 25  Abantu bose bo mu Buyuda bari bateraniye aho, abatambyi, Abalewi, abantu bose bari bavuye muri Isirayeli, abari barimukiye aho baturutse mu gihugu cya Isirayeli n’ababaga mu Buyuda, bakomeza kunezerwa. 26  I Yerusalemu haba ibyishimo byinshi, kuko kuva mu gihe cya Salomo, umuhungu wa Dawidi umwami wa Isirayeli, i Yerusalemu hatari harigeze haba ikintu nk’icyo. 27  Byose birangiye abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, Imana yumva amajwi yabo, n’amasengesho yabo agera mu ijuru, ahantu hera Imana iba.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuza umutima.”
Cyangwa “bahumanye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akiza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ababwira amagambo abakora ku mutima.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”