Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 34:1-33

  • Yosiya, umwami w’u Buyuda (1, 2)

  • Ibyo Yosiya yahinduye (3-13)

  • Haboneka igitabo cy’Amategeko (14-21)

  • Hulida ahanura ibyago byari kubaho (22-28)

  • Yosiya asomera abantu igitabo cy’Amategeko (29-33)

34  Yosiya+ yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka 31 ategekera i Yerusalemu.+  Yakoze ibishimisha Yehova, yigana ibyiza sekuruza Dawidi yakoze, akomeza kumvira ntiyakora ibikorwa bibi.  Mu mwaka wa 8 w’ubutegetsi bwe, igihe yari akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi.+ Hanyuma mu mwaka wa 12 w’ubutegetsi bwe, atangira kweza u Buyuda na Yerusalemu,+ akuraho ahantu hirengeye ho gusengera,+ inkingi z’ibiti* basenga, ibishushanyo bibajwe+ n’ibishushanyo bikozwe mu byuma.*  Nanone bashenye ibicaniro bya Bayali ahibereye, ibyo batwikiragaho imibavu* byari hejuru yabyo abikuraho. Yanatemaguye inkingi z’ibiti basenga, ibishushanyo bibajwe, ajanjagura n’ibishushanyo bikozwe mu byuma, abihindura ifu, arangije ayinyanyagiza ku mva z’ababitambiraga ibitambo.+  Yanatwikiye amagufwa y’abatambyi ku bicaniro byabo.+ Uko ni ko yejeje u Buyuda na Yerusalemu.  Nanone yagiye mu mijyi y’abakomoka kuri Manase, kuri Efurayimu,+ kuri Simeyoni kugeza no mu mijyi y’abakomoka kuri Nafutali, ni ukuvuga mu turere twari tuyikikije twabaye amatongo,  asenya ibicaniro, atemagura inkingi z’ibiti basenga n’ibishushanyo bibajwe+ abihindura ifu, asenya n’ibicaniro byose byatwikirwagaho umubavu byo mu gihugu cya Isirayeli cyose,+ arangije agaruka i Yerusalemu.  Mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwe, amaze kweza igihugu n’urusengero,* yohereje Shafani+ umuhungu wa Asaliya, Maseya umuyobozi w’umujyi na Yowa umuhungu wa Yowahazi wari umwanditsi, kugira ngo basane inzu ya Yehova Imana ye.+  Bagiye kureba umutambyi mukuru Hilukiya bamuha amafaranga yari yazanywe mu nzu y’Imana, ayo Abalewi b’abarinzi b’amarembo bari bakuye mu bakomoka kuri Manase, kuri Efurayimu no mu bandi Bisirayeli bose,+ ndetse no mu Bayuda n’abakomoka kuri Benyamini bose no mu batuye i Yerusalemu. 10  Bayahaye abashyizweho ngo bahagararire imirimo ku nzu ya Yehova, na bo bayaha abakozi bakoraga ku nzu ya Yehova kugira ngo bayakoreshe basana ahasenyutse kuri iyo nzu, 11  bayaha abanyabukorikori n’abubatsi kugira ngo bagure amabuye aconze, ibiti byo gukomeza sharupante n’ibyo kuvanamo imbaho zo kubaka inzu abami b’u Buyuda bari barashenye.+ 12  Abo bagabo bakoranye ubudahemuka umurimo wabo.+ Bari bahagarariwe na Yahati na Obadiya b’Abalewi bakomoka kuri Merari,+ na Zekariya na Meshulamu b’Abakohati,+ bari barashyizweho ngo babe abagenzuzi. Abo Balewi bose bari abahanga mu gukoresha ibikoresho by’umuziki,+ 13  ni bo bagenzuraga abakozi basanzwe,* bakanagenzura abari bashinzwe gukora imirimo itandukanye. Bamwe mu Balewi bari abanditsi, abayobozi n’abarinzi b’amarembo.+ 14  Igihe bajyaga gufata amafaranga yari yarazanywe mu nzu ya Yehova,+ umutambyi Hilukiya yabonye igitabo cy’Amategeko ya Yehova+ yatanzwe binyuze kuri Mose.+ 15  Nuko Hilukiya abwira umunyamabanga Shafani ati: “Nabonye igitabo cy’Amategeko mu nzu ya Yehova.” Hilukiya agihereza Shafani. 16  Shafani ashyira umwami icyo gitabo maze aramubwira ati: “Abagaragu bawe barimo gukora imirimo yose wabahaye. 17  Basutse amafaranga basanze mu nzu ya Yehova, nuko bayaha abantu bahagarariye imirimo n’abashinzwe gukora imirimo.” 18  Nanone umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Hari igitabo umutambyi Hilukiya yampaye.”+ Nuko Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.+ 19  Umwami akimara kumva amagambo yanditse mu Mategeko, aca imyenda yari yambaye.+ 20  Umwami ategeka umutambyi Hilukiya, Ahikamu+ umuhungu wa Shafani, Abudoni umuhungu wa Mika, Shafani wari umunyamabanga na Asaya wari umugaragu w’umwami, ati: 21  “Nimugende mumbarize Yehova, mubarize n’abasigaye muri Isirayeli no mu Buyuda. Mumubaze ku byanditse muri iki gitabo cyabonetse, kuko Yehova azadusukaho uburakari bwe, bitewe n’uko ba sogokuruza batumviye ijambo rya Yehova ngo bakore ibyanditswe muri iki gitabo byose.”+ 22  Hilukiya n’abo umwami yari yatumye bajya kureba umuhanuzikazi Hulida.+ Uwo muhanuzikazi yari umugore wa Shalumu, umuhungu wa Tikuva, umuhungu wa Haruhasi witaga ku myenda.* Uwo mugore yari atuye mu gice gishya cy’umujyi wa Yerusalemu. Nuko bamubwira ibyo umwami yabatumye.+ 23  Hulida arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti: 24  “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho,+ mbateze imivumo* yose yanditse mu gitabo+ cyasomewe imbere y’umwami w’u Buyuda. 25  Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye+ bagatambira izindi mana ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze+ binyuze ku bikorwa byabo byose.” 26  Ariko nanone umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “ku bijyanye na ya magambo wumvise, Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati:+ 27  ‘kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi imbere y’Imana ukimara kumva ibyo yavuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye, ukaba waciye imyenda yawe ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise,’+ ni ko Yehova avuga. 28  ‘Ni yo mpamvu nzatuma usanga ba sogokuruza bawe,* ugashyingurwa mu mva yawe amahoro kandi amaso yawe ntabone ibyago byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’”’”+ Nuko bajya kubwira umwami ayo magambo. 29  Umwami atumaho abayobozi bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.+ 30  Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abagabo bose b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga abaturage bose, abato n’abakuru. Abasomera amagambo yose yanditse mu gitabo cy’isezerano cyari cyabonetse mu nzu ya Yehova.+ 31  Umwami ahagarara mu mwanya we, agirana na Yehova isezerano,*+ yiyemeza kumvira Yehova, gukurikiza amategeko ye, ibyo abibutsa n’amabwiriza ye, abikoranye umutima we wose n’ubugingo* bwe bwose,+ akora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo.+ 32  Nanone asaba abari i Yerusalemu no mu karere ka Benyamini kubahiriza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu bakora ibihuje n’isezerano ry’Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.+ 33  Yosiya akura ibintu bibi cyane* mu ntara z’Abisirayeli,+ ashishikariza abantu bose bo muri Isirayeli gukorera Yehova Imana yabo. Igihe cyose yari akiriho,* ntibigeze bareka gusenga Yehova Imana ya ba sekuruza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
Cyangwa “icyotero.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu.”
Cyangwa “abari bashinzwe kwikorera imitwaro.”
Uko bigaragara yitaga ku myenda y’abatambyi cyangwa iy’umwami.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “woroheje.”
Iyi ni imvugo y’ubusizi ivuga gupfa.
Cyangwa “yongera kugirana na we isezerano.”
Cyangwa “ibigirwamana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi ye yose.”