Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 5:1-14

  • Imyiteguro yo gutaha urusengero (1-14)

    • Isanduku izanwa mu rusengero (2-10)

5  Nuko Salomo arangiza akazi kose yakoraga ku nzu ya Yehova. Salomo atangira gushyira muri iyo nzu ibintu papa we Dawidi yari yareguriye Imana, ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho byose abishyira mu bubiko bw’inzu y’Imana y’ukuri.  Icyo gihe Salomo ateranyiriza hamwe abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza. Bajya i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikure mu Mujyi wa Dawidi, ari wo Siyoni.  Ku munsi mukuru* wabaga mu kwezi kwa karindwi, Abisirayeli bose bateraniye aho umwami yari ari.  Abayobozi b’Abisirayeli bose baraza, maze Abalewi baterura iyo Sanduku.  Bazamuye Isanduku, ihema ryo guhuriramo n’Imana n’ibikoresho byeguriwe Imana byose byari muri iryo hema. Nuko abatambyi n’Abalewi* barabizamukana.  Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo by’inka n’intama byinshi cyane bitabarika.  Abatambyi bashyira isanduku y’isezerano rya Yehova mu mwanya wayo, mu cyumba cy’imbere cyane cy’urusengero, ni ukuvuga Ahera Cyane, bayishyira munsi y’amababa y’abakerubi.  Ubwo rero amababa y’abo bakerubi yari arambuye hejuru y’aho Isanduku yari iri, ku buryo batwikiraga Isanduku n’imijishi yayo.  Iyo mijishi yari miremire cyane ku buryo umuntu yashoboraga kubona imitwe yayo ari Ahera, imbere y’icyumba cy’imbere cyane, ariko ntiyashoboraga kuyibona ari hanze. Aho ni ho iyo mijishi yakomeje kuba kugeza n’uyu munsi. 10  Nta kindi kintu cyari mu Isanduku uretse bya bisate bibiri by’amabuye Mose yashyiriyemo i Horebu, igihe Yehova yagiranaga isezerano n’Abisirayeli bavuye muri Egiputa. 11  Igihe abatambyi basohokaga ahera (kuko abatambyi bose bari aho bari biyejeje, batitaye ku itsinda babarizwagamo), 12  Abalewi b’abaririmbyi bose bo mu muryango wa Asafu, uwa Hemani n’uwa Yedutuni, abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuzika bifite imirya n’inanga. Bari bahagaze iruhande rw’igicaniro, ahagana iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi 120 bavuzaga impanda.* 13  Nuko abavuza impanda n’abaririmbyi baririmbira hamwe basingiza Yehova kandi bamushimira. Bakivuza impanda, ibyuma bitanga ijwi ryirangira n’ibikoresho by’umuzika basingiza Yehova, “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” igicu gihita cyuzura mu nzu, ari yo nzu ya Yehova. 14  Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu y’Imana y’ukuri.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, Umunsi Mukuru w’Ingando. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “abatambyi b’Abalewi.”
Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.