Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 7:1-22

  • Urusengero rwuzura ikuzo rya Yehova (1-3)

  • Ibyakozwe igihe cyo gutaha urusengero (4-10)

  • Yehova abonekera Salomo (11-22)

7  Salomo akimara gusenga, umuriro umanuka uturutse mu ijuru utwika igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibindi bitambo, kandi ikuzo rya Yehova ryuzura muri iyo nzu.  Abatambyi ntibashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.  Abisirayeli bose babona umuriro uturuka mu ijuru n’ikuzo rya Yehova riza kuri iyo nzu. Nuko barapfukama bakoza imitwe hasi, bashimira Yehova “kuko ari mwiza, kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”  Umwami n’abantu bose batambira ibitambo imbere ya Yehova.  Umwami Salomo atamba inka 22.000 n’intama 120.000. Uko ni ko umwami n’abantu bose batashye inzu y’Imana y’ukuri.  Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuzika byo gucurangira Yehova. (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda* imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.  Nuko Salomo yeza hagati mu mbuga yari imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa,* bitewe n’uko igicaniro cy’umuringa Salomo yari yarakoze kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’ibinure.  Icyo gihe Salomo yizihiza umunsi mukuru wamaze iminsi irindwi, ari kumwe n’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu benshi cyane bari baturutse i Lebo-hamati* ukamanuka ukagera ku Kibaya* cya Egiputa.  Ariko ku munsi wa munani* bagira ikoraniro ryihariye, kuko bari bamaze iminsi irindwi bataha igicaniro, bamara n’indi irindwi bari mu munsi mukuru. 10  Nuko ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi, asezerera abantu basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mutima, bitewe n’ibyiza byose Yehova yakoreye Dawidi, Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli. 11  Uko ni ko Salomo yarangije kubaka inzu ya Yehova n’inzu* y’umwami. Imirimo yifuzaga gukora irebana n’inzu ya Yehova n’inzu ye, yose yarayikoze. 12  Hanyuma Yehova abonekera Salomo nijoro, aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe kandi nihitiyemo aha hantu kugira ngo hubakwe inzu izajya itambirwamo ibitambo. 13  Ninkinga ijuru imvura ikabura, ngategeka inzige* zikangiza ibimera byo mu gihugu cyangwa ngateza ubwoko bwanjye icyorezo, 14  abagize ubwoko bwanjye bitirirwa izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bakanshaka, bakareka ibikorwa byabo bibi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabo. 15  Uhereye ubu, nzajya ntega amatwi abantu bansengera aha hantu kandi amaso yanjye azajya abareba. 16  Mpisemo iyi nzu kandi ndayejeje kugira ngo izina ryanjye rizahabe iteka ryose. Nzayihozaho amaso yanjye n’umutima wanjye. 17  “Nawe nunkorera nk’uko papa wawe Dawidi yankoreye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukumvira amategeko yanjye kandi ugakurikiza imyanzuro mfata, 18  nanjye nzakomeza intebe y’ubwami bwawe, nk’uko nasezeranye na papa wawe Dawidi nti: ‘mu bana bawe ntihazabura uwicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’ 19  Ariko nimureka gukomeza gukurikiza amabwiriza n’amategeko nabahaye, maze mukajya gukorera izindi mana mukazunamira, 20  nzakura Abisirayeli mu gihugu nabahaye. Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe kandi nzatuma abantu bo mu bihugu byose babasuzugura,* bajye babaseka. 21  Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe, bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’ 22  Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, maze bayoboka izindi mana, barazunamira kandi barazikorera. Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Abavugwa aha bashobora kuba ari Abalewi.
Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Ni ukuvuga, umunsi wakurikiye uwabayeho ibirori, cyangwa ku itariki ya 15.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ibihore.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muzaba iciro ry’imigani.”