Ibaruwa ya kabiri ya Petero 2:1-22

  • Hazaza abigisha b’ibinyoma (1-3)

  • Abigisha b’ibinyoma bazacirwa urubanza nta kabuza (4-10a)

    • Abamarayika bajugunywe muri gereza yitwa Taritaro (4)

    • Umwuzure, Sodomu na Gomora (5-7)

  • Ibiranga abigisha b’ibinyoma (10b-22)

2  Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaza abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana mu ibanga udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana Yesu wabacunguye,+ bikururire kurimbuka byihuse.  Nanone, benshi bazigana ibikorwa biteye isoni*+ by’abo bantu, kandi bazasebya inzira ya gikristo.+  Ikindi kandi, umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo babatware ibyanyu. Ariko urubanza abo baciriwe uhereye kera kose+ ntiruzatinda, kandi kurimbuka kwabo kuri bugufi.+  Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha,+ ahubwo yabajugunye muri gereza yitwa Taritaro,*+ ibabohera mu mwijima mwinshi cyane* kugira ngo bategereze urubanza.+  Nanone, ntiyaretse guhana isi yo mu gihe cya Nowa,+ ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka,+ hamwe n’abandi barindwi,+ igihe yazanaga umwuzure ku isi yari yuzuyemo abantu batubaha Imana.+  Yarimbuye imijyi ya Sodomu na Gomora iyihindura ivu,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+  Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko, bakishora mu bikorwa biteye isoni.  Buri munsi, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga ndetse n’ibyo yumvaga igihe yabanaga na bo, hamwe n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko.  Ibyo bigaragaza ko Yehova* azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza,+ ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.+ 10  Muri abo harimo by’umwihariko abasambana, bigatuma batesha agaciro imibiri y’abandi+ kandi bagasuzugura ababayobora.+ Ni abantu batagira icyo batinya, kandi batsimbarara ku bitekerezo byabo. Ntibubaha* abanyacyubahiro,* ahubwo barabatuka. 11  Nyamara abamarayika, nubwo babarusha imbaraga n’ububasha, ntibabarega bakoresheje amagambo y’ibitutsi. Igituma batabikora ni uko bubaha Yehova.+ 12  Ariko abo bantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge zavukiye gufatwa zikicwa. Bazarimbuka bitewe n’imyifatire yabo mibi. Nanone bazaba bazize ko batuka ibintu kandi batabizi.+ 13  Bahura n’imibabaro kandi biba ari ingaruka z’amakosa yabo. Bishimira* kwiyandarika+ ndetse bakabikora no ku manywa. Baba bameze nk’ibizinga biri ku myenda cyangwa inenge ziri mu maso. Iyo muri kumwe mu birori, baba bishimira inyigisho zabo ziyobya.+ 14  Baba bifuza cyane gusambana.+ Ntibashobora kureka gukora ibyaha, kandi bashukashuka abantu bahuzagurika. Bimenyereje kurarikira kandi Imana izabahana. 15  Baretse inyigisho z’ukuri z’Imana, maze barayoba. Biganye Balamu+ umuhungu wa Bewori, wishimiye gukora ibibi agamije kubona ibihembo.+ 16  Nyamara yaracyashywe kuko atari yakoze ibyo gukiranuka.+ Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu, ribuza uwo muhanuzi gukomeza gukora iby’ubusazi.+ 17  Abantu nk’abo baba bameze nk’amasoko atagira amazi, cyangwa ibicu bitagira imvura bitwarwa n’umuyaga mwinshi kandi Imana izabashyira ahantu hari umwijima mwinshi cyane.+ 18  Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka abantu bitandukanyije n’abakora ibibi,+ babashukishije irari ry’umubiri+ n’imyifatire iteye isoni. 19  Babasezeranya umudendezo kandi na bo ubwabo bayoborwa n’ibikorwa bizatuma barimbuka,+ kuko n’ubusanzwe iyo umuntu atsinzwe ahinduka umugaragu w’uwamutsinze.*+ 20  Mu by’ukuri, niba baritandukanyije n’umwanda w’iy’isi,+ binyuze ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, barangiza bakongera kwishora muri ibyo bintu maze bikabatsinda, icyo gihe imimerere yabo ya nyuma izarusha iya mbere kuba mibi.+ 21  Icyari kubabera cyiza ni uko batari kumenya uko bakora ibyo gukiranuka. Ariko noneho barabimenye neza maze barangije bareka gukora ibihuje n’amategeko yera bahawe.+ 22  Ibyababayeho bihuje n’uyu mugani uvuga ukuri ugira uti: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo, kandi ingurube yuhagiwe isubiye kwivuruguta mu byondo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibikorwa by’ubwiyandarike.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibajugunya mu myobo irimo umwijima mwinshi cyane.”
Taritaro ni imimerere yo gucishwa bugufi, imeze nka gereza Imana yashyizemo abamarayika batumviye bo mu gihe cya Nowa.
Byerekeza ku bafite inshingano zikomeye mu itorero.
Cyangwa “ntibatinya.”
Cyangwa “bishimira bikabije.”
Cyangwa “iyo umuntu atsinzwe n’ikintu ahinduka umugaragu wacyo.”