Igitabo cya kabiri cya Samweli 10:1-19

  • Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (1-19)

10  Hanyuma umwami w’Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni aba ari we umusimbura aba umwami.  Dawidi abyumvise aravuga ati: “Nzagirira neza* Hanuni umuhungu wa Nahashi kuko papa we yangiriye neza.” Dawidi atuma abagaragu be ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije papa we. Ariko igihe abagaragu ba Dawidi bageraga mu gihugu cy’Abamoni,  abategetsi b’Abamoni babwiye umwami wabo bati: “Ese utekereza ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza kubera ko yubashye papa wawe? Icyatumye abohereza ni ukugira ngo agenzure umujyi, awutate, narangiza awurimbure.”  Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa uruhande rumwe, aca imyenda yabo mo kabiri ayigeza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda.  Dawidi amaze kubimenya ahita yohereza abantu ngo bajye kubareba kuko bumvaga basebye. Umwami aravuga ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira, hanyuma muzabone kugaruka.”  Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabanze, bohereza abantu ngo bagurire Abasiriya b’i Beti-Rehobu n’Abasiriya b’i Soba, maze babaha abasirikare 20.000, umwami w’i Maka abaha abasirikare 1.000, naho abantu b’Ishitobu* babaha abasirikare 12.000.  Dawidi abyumvise yohereza Yowabu n’ingabo zose n’abarwanyi be b’intwari.  Nuko Abamoni barasohoka bitegura kurwana bari ku irembo ry’umujyi, mu gihe Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu n’ingabo zo muri Ishitobu n’iz’i Maka bari kure y’umujyi.  Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abasirikare b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, bitegura kurwana n’Abasiriya. 10  Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi ngo zirwane n’Abamoni. 11  Nuko aramubwira ati: “Abasiriya nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Ariko nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare. 12  Reka tube intwari ku rugamba, turwanirire ubwoko bwacu n’imijyi y’Imana yacu. Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye.” 13  Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basanga Abasiriya bagira ngo barwane, maze Abasiriya baramuhunga. 14  Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi bajya mu mujyi. Nyuma yaho Yowabu areka gukurikira Abamoni, asubira i Yerusalemu. 15  Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze, bongera kwishyira hamwe. 16  Nuko Hadadezeri ahamagaza Abasiriya bo mu karere ko ku Ruzi,* baraza bagera i Helamu bayobowe na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri. 17  Babibwiye Dawidi, ahita ahuriza hamwe Abisirayeli bose, yambuka Yorodani agera i Helamu. Nuko Abasiriya bitegura urugamba, basanga Dawidi barwana na we. 18  Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli. Dawidi yica Abasiriya 700 bagendera ku magare y’intambara, n’abandi 40.000 bagendera ku mafarashi. Nanone yiciye aho Shobaki umugaba w’ingabo zabo. 19  Abami bose bari abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze, bihutira kugirana na bo amasezerano y’amahoro, baba abagaragu babo. Nuko Abasiriya ntibongera gutinyuka gutabara Abamoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nzagaragariza urukundo rudahemuka.”
Cyangwa “abantu b’i Tobu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azishyira mu maboko ya.”
Ni ukuvuga “Ufurate.”