Igitabo cya kabiri cya Samweli 14:1-33

  • Yowabu n’umugore w’i Tekowa (1-17)

  • Dawidi amenya umugambi wa Yowabu (18-20)

  • Abusalomu yemererwa kugaruka (21-33)

14  Yowabu umuhungu wa Seruya aza kumenya ko umwami akumbuye Abusalomu.  Yowabu yohereza abantu i Tekowa bamuzanira umugore w’umunyabwenge, aramubwira ati: “Igire nk’uwapfushije, wambare imyenda abantu bambara bapfushije, ntiwisige amavuta; umere nk’umugore umaze igihe kinini aririra uwapfuye.  Hanyuma usange umwami umubwire ibyo ngiye kukubwira.” Yowabu amubwira amagambo ari buvuge.  Uwo mugore w’i Tekowa asanga umwami aramupfukamira akoza umutwe hasi, aramubwira ati: “Mwami ndakwinginze mfasha!”  Umwami aramubaza ati: “Ufite ikihe kibazo?” Aramusubiza ati: “Umugabo wanjye yarapfuye nsigara ndi umupfakazi.  Njyewe umuja wawe nari mfite abahungu babiri, hanyuma baza kurwanira kure y’umujyi nta wo kubakiza uhari. Nuko umwe akubita undi aramwica.  None abagize umuryango wanjye bose bamereye nabi, baravuga bati: ‘Zana uwo muhungu wishe umuvandimwe we na we tumwice tumuhora ko yishe umuvandimwe we. Nubwo ari we wari kuzaragwa ibya se, muzane tumwice.’ Bazaba bazimije ikara ryari risigaye ryaka, kandi umugabo wanjye nta mwana azaba asigaranye ku isi uzitirirwa izina rye.”  Umwami abwira uwo mugore ati: “Subira iwawe, ikibazo cyawe nzagikemura.”  Uwo mugore w’i Tekowa abwira umwami ati: “Nyagasani mwami, icyaha umuhungu wanjye yakoze kimbarweho njye na bene wacu, ariko umwami n’ubwami bwe nta kosa bafite.” 10  Umwami arongera aravuga ati: “Nihagira umuntu wongera kubikubwira uzamunzanire, ntazongera kukugirira nabi.” 11  Ariko uwo mugore abwira umwami ati: “Mwami, ndakwinginze wibuke Yehova Imana yawe, kugira ngo uhorera uwishwe atangirira nabi, akica umwana wanjye.” Umwami aramusubiza ati: “Ndahiye Yehova Imana ihoraho ko nta n’agasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.” 12  Uwo mugore aravuga ati: “Mwami, ndakwinginze reka njyewe umuja wawe ngire icyo nkubwira.” Aramubwira ati: “Ngaho mbwira!” 13  Uwo mugore aramubwira ati: “Mwami, kuki wafashe umwanzuro ushobora guteza ibibazo ubwoko bw’Imana? Ibyo umwami amaze kuvuga ni byo bitumye agibwaho n’urubanza rw’icyaha, kuko umwami yanze ko umwana we wahunze agaruka. 14  Uko byagenda kose, tuzapfa tumere nk’amazi asutswe hasi, atagishoboye kuyorwa. Ariko Imana ntiyakuraho ubuzima bw’umuntu, kuko ibanza gutekereza ku mpamvu zituma uwaciwe adakomeza gucibwa. 15  Icyatumye nza kureba umwami, nkamubwira aya magambo, ni uko abantu banteye ubwoba. Nuko njyewe umuja wawe ndavuga nti: ‘Reka mbibwire umwami. Ahari azanyumvira agire icyo akora. 16  Wenda umwami azantega amatwi, ankize umuntu ushaka kundimburana n’umuhungu nsigaranye, akaba ashaka no kutwambura umurage twiherewe n’Imana.’ 17  Nanone naribwiye nti: ‘Amagambo umwami azambwira azampumuriza.’ Kuko wowe databuja umeze nk’umumarayika w’Imana y’ukuri. Uzi gutandukanya icyiza n’ikibi. Yehova Imana yawe abane nawe.” 18  Umwami abwira uwo mugore ati: “Reka nkubaze kandi ndakwiginze ntugire icyo umpisha.” Uwo mugore aramusubiza ati: “Mwami databuja, ngaho mbaza.” 19  Umwami aramubaza ati: “Ese Yowabu ni we wagutumye kumbwira ibyo bintu byose?” Uwo mugore aramusubiza ati: “Mwami databuja, ndahiriye imbere yawe ko ibyo uvuze ari ukuri rwose. Umugaragu wawe Yowabu ni we wabintegetse, kandi ni we wambwiye amagambo yose nakubwiye. 20  Umugaragu wawe Yowabu yakoze ibi byose kugira ngo uhindure uko ubona icyo kibazo, ariko databuja ufite ubwenge nk’ubw’umumarayika w’Imana y’ukuri kandi uzi ibibera mu gihugu byose.” 21  Nyuma yaho umwami abwira Yowabu ati: “Nta kibazo ibyo umbwiye ndabikora. Ngaho genda ugarure uwo musore Abusalomu.” 22  Nuko Yowabu apfukamira umwami akoza umutwe hasi kandi aramusingiza. Aramubwira ati: “Mwami databuja, uyu munsi menye ko unkunda, kuko wemeye gukora ibyo ngusabye kandi ndi umugaragu wawe.” 23  Yowabu ahita ahaguruka ajya i Geshuri agarura Abusalomu i Yerusalemu. 24  Ariko umwami aravuga ati: “Najye iwe, ntazangere imbere.” Abusalomu ajya iwe, ntiyabonana n’umwami. 25  Muri Isirayeli yose nta muntu n’umwe wari mwiza nka Abusalomu, cyangwa ngo ashimagizwe nka we. Kuva munsi y’ikirenge kugera hejuru ku mutwe, nta nenge n’imwe yagiraga. 26  Buri mwaka yariyogosheshaga kubera ko umusatsi we wamuremereraga. Umusatsi we wabaga upima ibiro bigera kuri 2,3* ukurikije ibuye ry’ibwami bakoreshaga bapima.* 27  Abusalomu yabyaye abahungu batatu n’umukobwa umwe witwaga Tamari. Yari umukobwa mwiza cyane. 28  Abusalomu yamaze imyaka ibiri yuzuye aba i Yerusalemu ariko ntiyigeze abonana n’umwami. 29  Hanyuma Abusalomu ahamagaza Yowabu ngo amutume ku mwami, ariko yanga kuza. Yongera kumuhamagaza ubwa kabiri, na bwo yanga kuza. 30  Nuko abwira abagaragu be ati: “Yowabu afite umurima w’ingano* uri iruhande rw’uwanjye. Nimugende muwutwike.” Abagaragu ba Abusalomu baragenda batwika uwo murima. 31  Yowabu ajya kureba Abusalomu iwe aramubaza ati: “Kuki abagaragu bawe bantwikiye umurima?” 32  Abusalomu asubiza Yowabu ati: “Naguhamagaje nshaka kugutuma ku mwami ngo umubwire uti: “Kuki navuye i Geshuri? Icyari kurushaho kuba cyiza ni uko nari kwigumirayo. None reka nze nkurebe, nugira icyaha umbonaho unyice.”’” 33  Nuko Yowabu aragenda abibwira umwami, maze umwami atumaho Abusalomu. Abusalomu ageze imbere y’umwami aramupfukamira, akoza umutwe hasi. Hanyuma umwami aramusoma.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 200.” Reba Umugereka wa B14.
Ibi bishobora kuba byerekeza ku gikoresho cyemewe bakoreshaga bapima cyabikwaga ibwami, cyangwa shekeli y’ibwami yari itandukanye na shekeli isanzwe.
Cyangwa “ingano za sayiri.”