Igitabo cya kabiri cya Samweli 17:1-29

  • Hushayi avuguruza inama ya Ahitofeli (1-14)

  • Dawidi bamuburira; ahunga Abusalomu (15-29)

    • Barizilayi n’abandi bazana ibintu byari bikenewe (27-29)

17  Nuko Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Ndakwinginze, reka ntoranye abagabo 12.000 duhaguruke dukurikire Dawidi iri joro.  Ndamugeraho ananiwe yacitse intege, mutere ubwoba, abantu bari kumwe na we bose bahunge, maze abe ari we wenyine nica.  Hanyuma nzakugarurira abantu bose. Mu gihe utarica uwo ushaka, abantu bose ntibashobora kugaruka. Numwica ni bwo abantu bose bazagira amahoro.”  Icyo gitekerezo gishimisha Abusalomu n’abayobozi b’Abisirayeli bose.  Ariko Abusalomu aravuga ati: “Nimuhamagare na Hushayi w’Umwaruki twumve icyo na we abivugaho.”  Hushayi yinjira kwa Abusalomu. Abusalomu amubwira inama Ahitofeli yabagiriye, maze aramubaza ati: “Ese dukurikize inama ye? Niba wumva atari nziza nawe utubwire icyo twakora.”  Hushayi abwira Abusalomu ati: “Ubu bwo noneho inama ya Ahitofeli ntabwo ari nziza!”  Hushayi yongeraho ati: “Nawe ubwawe uzi neza ko papa wawe n’ingabo ze ari abanyambaraga, kandi ubu barakaye cyane bameze nk’idubu yabuze ibyana byayo. Nanone kandi papa wawe ni umurwanyi, ntari burare hamwe n’abandi.  Ubu tuvugana yihishe mu myobo* cyangwa ahandi hantu. Kandi ari we ubanje kudutera ababyumva bavuga bati: ‘Ingabo za Abusalomu zatsinzwe.’ 10  Kandi n’umugabo w’intwari ufite umutima nk’uw’intare azagira ubwoba, kuko Abisirayeli bose bazi ko papa wawe ari umunyambaraga, kandi ko n’abagabo bari kumwe na we ari intwari. 11  Dore inama njye nabagira: Teranya Abisirayeli bose, uhereye ku batuye i Dani ukageza i Beri-Sheba, babe benshi nk’umucanga wo ku nyanja, maze ubayobore ku rugamba. 12  Tuzamutera aho azaba ari hose, tumutondeho nk’uko ikime gitonda ku butaka kandi we n’abantu bose bari kumwe na we nta n’umwe uzarokoka. 13  Nagira umujyi ahungiramo, Abisirayeli bose bazazana imigozi bajye kuri uwo mujyi, tuwukurure tuwurohe mu kibaya, ku buryo nta buye na rimwe rizasigara.” 14  Nuko Abusalomu n’Abisirayeli bose baravuga bati: “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruta iya Ahitofeli!” Mu by’ukuri Yehova ni we watumye badakurikiza inama ya Ahitofeli nubwo yari nziza, kugira ngo Yehova ateze Abusalomu ibyago. 15  Hanyuma Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari bari abatambyi ati: “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abayobozi b’Abisirayeli ni iyi, nanjye iyo nabagiriye ni iyi. 16  None nimuhite mutuma kuri Dawidi mumubwire hakiri kare muti: ‘Iri joro nturare mu bibaya byo mu butayu, ahubwo wambuke, kugira ngo udapfana n’abo muri kumwe bose.’” 17  Yonatani na Ahimasi bari ahitwa Eni-Rogeli; ntibashakaga kugera mu mujyi kugira ngo hatagira ubabona. Nuko umuja arasohoka arabibabwira, maze baragenda bajya kubibwira Umwami Dawidi. 18  Icyakora hari umusore wababonye maze abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimasi bahita bagenda biruka, bagera mu rugo rw’umugabo wari utuye i Bahurimu, wari ufite iriba mu mbuga. Nuko baramanuka baryihishamo. 19  Hanyuma umugore w’uwo mugabo afata umupfundikizo apfundikira iryo riba, arangije yanikaho ibinyampeke bisekuye. Nta muntu wigeze abimenya. 20  Abagaragu ba Abusalomu bageze muri urwo rugo babaza uwo mugore bati: “Ahimasi na Yonatani bari he?” Arabasubiza ati: “Banyuze hano, bakomeza bajya ku ruzi.” Abo bagabo bakomeza kubashakisha ariko ntibababona, nuko bisubirira i Yerusalemu. 21  Ba bagabo babashakishaga bamaze kugenda, abandi na bo bava mu iriba baragenda babwira Umwami Dawidi ukuntu Ahitofeli yari yamugambaniye, baranamubwira bati: “Ubwo rero haguruka ugende wambuke uruzi!” 22  Dawidi ahita ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose, bambuka Yorodani. Bwagiye gucya abantu bose barangije kwambuka. 23  Ahitofeli abonye ko inama yatanze itemewe, ahita ategura indogobe ye ajya mu rugo rwe, mu mujyi w’iwabo. Nuko avuga uko ibyo mu rugo rwe bizagenda, arangije yimanika mu mugozi arapfa. Uko ni ko yapfuye bamushyingura aho ba sekuruza bashyinguwe. 24  Icyo gihe Dawidi agera i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose. 25  Amasa ni we Abusalomu yagize umugaba w’ingabo amusimbuza Yowabu. Amasa yari umuhungu w’umugabo witwaga Itura w’Umwisirayeli, waryamanye* na Abigayili umukobwa wa Nahashi. Abigayili yavukanaga na Seruya, nyina wa Yowabu. 26  Abusalomu n’Abisirayeli bakambika mu karere k’i Gileyadi. 27  Dawidi akigera i Mahanayimu, Shobi umuhungu wa Nahashi w’i Raba y’Abamoni, Makiri umuhungu wa Amiyeli w’i Lodebari na Barizilayi, Umugileyadi w’i Rogelimu, 28  bazana ibyo kuryamaho, ibisorori binini, inkono z’ibumba, ingano zisanzwe, ingano zitwa sayiri, ifu, impeke zokeje, ibishyimbo, inkori* n’impeke zikaranze, 29  ubuki, amavuta, intama na foromaje. Ibyo byose babizaniye Dawidi n’abantu bari kumwe na we ngo babirye, kuko batekerezaga bati: “Abantu bananiriwe mu butayu, barashonje kandi bafite inyota.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu buvumo.”
Uko bigaragara, Itura yari umugabo wa Abigayili.
Ni utubuto tumeze nk’udushyimbo duto turibwa.