Igitabo cya kabiri cya Samweli 18:1-33
18 Hanyuma Dawidi abara ingabo zari kumwe na we, ashyiraho abo kuyobora ingabo ibihumbi n’abo kuyobora ingabo zibarirwa mu magana.+
2 Dawidi yohereza kimwe cya gatatu cy’ingabo ziyobowe na Yowabu,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Abishayi,+ murumuna wa Yowabu akaba n’umuhungu wa Seruya,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Itayi+ wakomokaga i Gati. Nuko Umwami abwira ingabo ati: “Nanjye ndaza tujyane.”
3 Ariko ingabo ziramubwira ziti: “Wowe ntugomba kuza,+ kubera ko turamutse duhunze, twe ntibatwitaho. Niyo kimwe cya kabiri cyacu cyapfa, ntibatwitaho kuko wowe uhwanye n’abantu 10.000 bo muri twe.+ Ubwo rero byaba byiza usigaye mu mujyi ukaza kudutabara.”
4 Umwami arababwira ati: “Ibyo mubona ko bikwiriye ni byo ndi bukore.” Umwami ahagarara ku irembo ry’umujyi maze ingabo zose zigenda zigabanyije mu matsinda y’abantu babarirwa mu magana n’amatsinda y’abantu igihumbi.
5 Umwami ategeka Yowabu, Abishayi na Itayi ati: “Ndabinginze, ntimugirire nabi uwo musore Abusalomu.”+ Ingabo zose zumva umwami aha abo bakuru b’ingabo iryo tegeko.
6 Izo ngabo zikomeza urugendo zigana kure y’umujyi zigiye kurwana n’Abisirayeli, nuko urugamba rubera mu ishyamba rya Efurayimu.+
7 Abagaragu ba Dawidi+ batsinda Abisirayeli, bica ingabo zabo nyinshi cyane,+ ku buryo kuri uwo munsi hapfuye abantu 20.000.
8 Intambara igera muri ako karere kose. Uwo munsi abishwe n’ishyamba bari benshi kuruta abishwe n’inkota.
9 Abusalomu ashiduka ahuye n’ingabo za Dawidi. Abusalomu yari yicaye ku nyumbu,* maze iyo nyumbu inyura munsi y’amashami yegeranye y’igiti kinini cyane, umutwe we ufatwa mu mashami yacyo maze iyo nyumbu irikomereza asigara anagana mu kirere.*
10 Nuko umugabo wabibonye abwira Yowabu+ ati: “Nabonye Abusalomu anagana mu mashami y’igiti kinini.”
11 Yowabu abwira uwo mugabo wabibonye ati: “Wamubonye ntiwahita umwicira aho? Mba nguhaye ibiceri 10 by’ifeza n’umukandara.”
12 Ariko uwo mugabo asubiza Yowabu ati: “N’uwari kumpa ibiceri 1.000 by’ifeza, sinari kwica umuhungu w’umwami, kuko twumvise umwami abategeka wowe na Abishayi na Itayi ati: ‘muramenye, ntihagire uwo ari we wese ugira icyo atwara uwo musore Abusalomu.’+
13 Iyo ntubahiriza iryo tegeko nkamwica, n’ubundi umwami yari kubimenya kandi nawe nta cyo wari gukora ngo unkize.”
14 Yowabu aravuga ati: “Reka ne gukomeza guta igihe mvugana nawe!” Ahita afata imyambi* itatu aragenda ayirasa Abusalomu mu mutima, aho yanaganaga muri cya giti kinini akiri muzima.
15 Abagaragu 10 batwazaga Yowabu intwaro begera Abusalomu, baramwica.+
16 Yowabu avuza ihembe; abasirikare bareka gukurikira Abisirayeli. Nuko Yowabu abuza abasirikare gukomeza kurwana.
17 Bafata Abusalomu bamujugunya mu mwobo muremure wari aho mu ishyamba, bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye.+ Abisirayeli bose barahunga, buri wese ajya iwe.
18 Abusalomu akiriho, yari yarishingiye inkingi mu Kibaya cy’Umwami,+ kuko yibwiraga ati: “Nta muhungu mfite ngo azatume izina ryanjye rikomeza kwibukwa.”+ Iyo nkingi ayitirira izina rye kandi kugeza n’uyu munsi* iracyitwa Inkingi y’Urwibutso ya Abusalomu.
19 Ahimasi+ umuhungu wa Sadoki abwira Yowabu ati: “Ndakwinginze, reka niruke njye kubwira umwami iyi nkuru, kuko Yehova yamurenganuye akamukiza abanzi be.”+
20 Ariko Yowabu aramubwira ati: “Uyu munsi si wowe ntuma ngo ujye kuvuga inkuru, nzagutuma undi munsi. Uyu munsi ndohereza undi muntu ngo ajye kuvuga iyi nkuru kuko ari umwana w’umwami wapfuye.”+
21 Nuko Yowabu abwira Umukushi+ ati: “Genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Uwo Mukushi yunamira Yowabu maze ahita yiruka.
22 Ahimasi umuhungu wa Sadoki arongera abwira Yowabu ati: “Reka nanjye niruke nkurikire Umukushi, ikiba kibe.” Ariko Yowabu aramubwira ati: “Mwana wa, kuki nawe ushaka kugenda? Ubwo iyo nkuru ugiye kuvuga ni iyihe koko?”
23 Ariko Ahimasi arongera aravuga ati: “Reka niruke ikiba kibe!” Yowabu aramusubiza ati: “Ngaho iruka!” Ahimasi ariruka, anyura mu nzira ica mu karere ka Yorodani,* aza gusiga wa Mukushi.
24 Icyo gihe Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo y’umujyi.+ Nuko umurinzi+ ajya hejuru ku rukuta rwari hejuru y’amarembo. Agiye kubona abona umuntu uje yiruka ari wenyine.
25 Uwo murinzi arahamagara abibwira umwami, umwami aramusubiza ati: “Niba ari wenyine ubwo hari inkuru azanye.” Uwo muntu ageze hafi,
26 umurinzi abona undi muntu uje yiruka. Umurinzi ahamagara uwari urinze amarembo aramubwira ati: “Hari undi muntu uje ari wenyine yiruka!” Umwami aravuga ati: “Uwo na we azanye inkuru.”
27 Umurinzi arongera aravuga ati: “Ndabona uwa mbere yiruka nka Ahimasi+ umuhungu wa Sadoki.” Umwami aravuga ati: “Uwo ni umuntu mwiza! Azanye inkuru nziza.”
28 Nuko Ahimasi avuga mu ijwi rinini abwira umwami ati: “Byagenze neza.” Nuko aramupfukamira akoza umutwe hasi, aravuga ati: “Mwami databuja, Yehova Imana yawe ashimwe, kuko yatumye abakwigometseho batsindwa.”+
29 Ariko umwami aramubaza ati: “Ese wa musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Ahimasi aravuga ati: “Igihe Yowabu yanyoherezaga njye umugaragu wawe n’indi ntumwa, nabonye abantu bahungabanye cyane, ariko sinamenye icyabaye.”+
30 Umwami aravuga ati: “Genda ube uhagaze hariya!” Nuko aragenda ahagarara hirya.
31 Wa Mukushi araza+ aravuga ati: “Mwami databuja, nkuzaniye inkuru kuko uyu munsi Yehova yakurenganuye akagukiza abakwigometseho bose.”+
32 Ariko umwami abaza uwo Mukushi ati: “Ese wa musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Uwo Mukushi aramusubiza ati: “Mwami databuja, abanzi bawe bose n’abakwigomekaho kugira ngo bakugirire nabi bose, barakaba nk’uwo musore!”+
33 Umwami abyumvise abura amahoro, ajya mu cyumba cyo hejuru y’amarembo, ararira. Yagendaga arira avuga ati: “Ayi wee, mwana wanjye Abusalomu, mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyo aba ari njye wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hagati y’ijuru n’isi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibihosho; amacumu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkoni.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri ako karere.”