Igitabo cya kabiri cya Samweli 2:1-32

  • Dawidi aba umwami w’u Buyuda (1-7)

  • Ishibosheti aba umwami wa Isirayeli (8-11)

  • Abo mu muryango wa Dawidi barwana n’abo mu muryango wa Sawuli (12-32)

2  Nyuma yaho Dawidi agisha Yehova inama+ ati: “Ese njye gutura muri umwe mu mijyi y’i Buyuda?” Yehova aramusubiza ati: “Genda.” Dawidi arongera arabaza ati: “Njye mu wuhe?” Aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.”+  Nuko Dawidi ajyayo, ajyana n’abagore be babiri, ari bo Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ wahoze ari umugore wa Nabali w’i Karumeli.  Nanone Dawidi azamukana n’abasirikare bari kumwe na we,+ buri wese ajyana n’abo mu rugo rwe, batura mu mijyi yo mu karere ka Heburoni.  Abaturage bo mu Buyuda baraza basuka amavuta kuri Dawidi, bamugira umwami w’abakomoka kuri Yuda.+ Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Ab’i Yabeshi-gileyadi ni bo bashyinguye Sawuli.”  Dawidi yohereza abantu ngo babwire abaturage b’i Yabeshi-gileyadi bati: “Yehova abahe umugisha kuko mwakunze urukundo rudahemuka shobuja Sawuli, mukamushyingura.+  Yehova azabagaragarize urukundo rudahemuka kandi abiteho. Nanjye nzabagirira neza kuko mwabigenje mutyo.+  None rero nimukomere, mube abagabo b’intwari kuko shobuja Sawuli yapfuye. Ni njye abo mu muryango wa Yuda basutseho amavuta ngo mbabere umwami.”  Ariko Abuneri+ umuhungu wa Neri, wayoboraga ingabo za Sawuli, yari yarafashe Ishibosheti+ umuhungu wa Sawuli, aramwambukana amujyana i Mahanayimu.+  Amugira umwami utegeka i Gileyadi,+ Abageshuri, Yezereli,+ Efurayimu,+ Benyamini na Isirayeli yose. 10  Ishibosheti umuhungu wa Sawuli yabaye umwami wa Isirayeli afite imyaka 40, amara imyaka ibiri ku butegetsi. Abakomoka kuri Yuda ni bo bonyine bashyigikiye Dawidi.+ 11  Dawidi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu+ ari umwami i Heburoni, ategeka abakomoka kuri Yuda. 12  Nyuma y’igihe, Abuneri umuhungu wa Neri hamwe n’abagaragu ba Ishibosheti umuhungu wa Sawuli, bava i Mahanayimu+ bajya i Gibeyoni.+ 13  Yowabu+ umuhungu wa Seruya+ hamwe n’abagaragu ba Dawidi na bo baragenda, hanyuma bahurira ku kidendezi cy’i Gibeyoni; bamwe bicara ku ruhande rumwe rwacyo, abandi bicara ku rundi ruhande. 14  Abuneri abwira Yowabu ati: “Reka abasore bahaguruke barwanire* imbere yacu.” Yowabu aramusubiza ati: “Nibahaguruke.” 15  Nuko barahaguruka maze barababara: abasirikare 12 bo mu muryango wa Benyamini bo mu ngabo za Ishibosheti, umuhungu wa Sawuli n’abasirikare 12 bo mu ngabo za Dawidi. 16  Buri wese yafataga umutwe wa mugenzi we maze bagaterana inkota mu mbavu, bagapfa. Nuko aho hantu hahoze hitwa Gibeyoni, bahita Helikati-hasurimu. 17  Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, ingabo za Dawidi zitsinda Abuneri n’Abisirayeli. 18  Icyo gihe abahungu batatu ba Seruya+ ari bo Yowabu,+ Abishayi+ na Asaheli+ na bo bari bahari. Asaheli yari azi kwiruka cyane, yihutaga nk’ingeragere mu gasozi. 19  Nuko Asaheli yiruka kuri Abuneri, akomeza kumukurikira ntiyanyura iburyo cyangwa ibumoso. 20  Abuneri areba inyuma aravuga ati: “Asahe, ni wowe?” Undi aramusubiza ati: “Ni njye nyine!” 21  Abuneri aramubwira ati: “Nyura iburyo cyangwa ibumoso ufate umwe mu basore banjye umwambure ibyo afite ubijyane.” Ariko Asaheli aranga akomeza kumukurikira. 22  Abuneri yongera kubwira Asaheli ati: “Waretse kunkurikira! Cyangwa urashaka ko nkwica? Ubwo se nazongera nte kureba mukuru wawe Yowabu mu maso?” 23  Ariko akomeza kumukurikira. Abuneri amukubita umuhunda* w’icumu+ mu nda uhinguka mu mugongo, ahita agwa aho arapfa. Abantu bose bageraga aho Asaheli yapfiriye barahagararaga. 24  Nuko Yowabu na Abishayi biruka kuri Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uteganye n’i Giya ku nzira ijya mu butayu bw’i Gibeyoni. 25  Abakomoka kuri Benyamini bateranira hamwe bakikiza Abuneri, bakora itsinda rimwe ry’ingabo bahagarara mu mpinga y’umusozi. 26  Abuneri ahamagara Yowabu, aramubaza ati: “Ese inkota zacu zirakomeza kwica abantu kugeza ryari? Ese ntubona ko ibi bizatuma dukomeza kwangana? None se utegereje iki kugira ngo ubuze abantu bawe gukurikira abavandimwe babo?” 27  Yowabu abyumvise aravuga ati: “Ndahiye Imana y’ukuri ko iyo utaza kuvuga utyo, abantu bari kugeza mu gitondo bagikurikiye abavandimwe babo.” 28  Yowabu avuza ihembe, ingabo ze ntizongera gukurikira Abisirayeli kandi ntibongera kurwana. 29  Abuneri n’ingabo ze bagenda iryo joro ryose banyura muri Araba.+ Bambuka Yorodani, banyura muri uwo mukoki* wose bagera i Mahanayimu.+ 30  Yowabu agarutse avuye gukurikira Abuneri, yateranyirije hamwe ingabo zose. Basanze mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu 19 wongeyeho na Asaheli. 31  Naho mu ngabo z’abakomoka kuri Benyamini no mu ngabo za Abuneri, hapfuye abantu 360 bishwe n’abagaragu ba Dawidi. 32  Nuko bajyana umurambo wa Asaheli+ bawushyingura mu mva ya papa we iri i Betelehemu,+ maze Yowabu n’ingabo ze bagenda iryo joro ryose bucya bageze i Heburoni.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “barushanwe kurwana.”
Ni ukuvuga icyuma kiba kiri hasi ku icumu.
Cyangwa “muri Bitironi.”