Igitabo cya kabiri cya Samweli 20:1-26

  • Sheba yigomeka; Yowabu yica Amasa (1-13)

  • Bakurikira Sheba nyuma bakamuca umutwe (14-22)

  • Abari mu butegetsi bwa Dawidi (23-26)

20  Hari umugabo witwaga Sheba wabuzaga abantu kumvira ubuyobozi. Yari umuhungu wa Bikiri wo mu muryango wa Benyamini. Yavugije ihembe aravuga ati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi, nta n’umurage umuhungu wa Yesayi azaduha. None mwa Bisirayeli mwe, buri muntu najye gukorera imana ze!”*  Ibyo bituma Abisirayeli bose bareka gukurikira Dawidi maze bakurikira Sheba umuhungu wa Bikiri. Ariko abo mu muryango wa Yuda bo bakomeje guherekeza umwami wabo, bava kuri Yorodani bagera i Yerusalemu.  Nuko Dawidi ageze mu rugo rwe i Yerusalemu, afata ba bagore be* 10 yari yarasize ku rugo, abashyira mu nzu babarindiramo. Yabahaga ibyokurya ariko ntiyigeze aryamana na bo. Bakomeje gufungwa kugeza bapfuye. Babagaho nk’abapfakazi, kandi umugabo wabo akiriho.  Hanyuma umwami abwira Amasa ati: “Hamagara abo mu muryango wa Yuda bose mu minsi itatu bazabe bangezeho, kandi nawe uzabe uhari.”  Amasa ateranyiriza hamwe abo mu muryango wa Yuda, ariko we ntiyaza ku gihe umwami yari yamuhaye.  Dawidi abwira Abishayi ati: “Sheba umuhungu wa Bikiri ashobora kuzatugirira nabi kurusha Abusalomu. None fata ingabo zanjye umukurikire kugira ngo adahungira mu mujyi ukikijwe n’inkuta akaducika.”  Nuko abasirikare ba Yowabu, Abakereti, Abapeleti n’abagabo b’abanyambaraga bose baramukurikira. Bava i Yerusalemu bajya gushaka Sheba umuhungu wa Bikiri.  Bageze hafi y’ibuye rinini ry’i Gibeyoni, Amasa aza guhura na bo. Icyo gihe Yowabu yari yambaye imyenda ajyana ku rugamba, yambaye n’inkota ku itako iri mu rwubati rwayo. Yigiye imbere amusanga, iyo nkota igwa hasi.  Yowabu abwira Amasa ati: “Amakuru muvandimwe wanjye?” Nuko Yowabu afatisha ukuboko kwe kw’iburyo ubwanwa bwa Amasa nk’ugiye kumusoma. 10  Ariko Amasa ntiyitaye kuri ya nkota Yowabu yari afashe. Yowabu ayimutera mu nda amara ye asandara hasi, ntiyongera kuyimutera ubwa kabiri kuko yahise atangira gusamba. Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba umuhungu wa Bikiri. 11  Umwe mu basirikare ba Yowabu amuhagarara iruhande aravuga ati: “Umuntu wese ushyigikiye Yowabu n’umuntu wese ushyigikiye Dawidi, nakurikire Yowabu!” 12  Icyo gihe Amasa yari aryamye mu maraso ye hagati mu muhanda. Uwo musore abonye ko abantu bose bahageraga bagahagarara, akura Amasa mu muhanda amushyira mu murima, nuko amutwikiriza umwenda kuko yabonaga buri muntu wese uhanyuze ahagarara. 13  Amaze kumukura mu muhanda, abantu bose bakurikira Yowabu bajya gushaka Sheba umuhungu wa Bikiri. 14  Sheba anyura mu miryango yose ya Isirayeli agera Abeli y’i Beti-Maka. Abo mu muryango wa Bikiri bose bateranira hamwe, na bo baramukurikira. 15  Yowabu n’abasirikare be baraza bamugotera ahitwa Abeli y’i Beti-Maka. Barangije barunda igitaka ku rukuta rwari rugose uwo mujyi kugira ngo bawutere, batangira gucukura munsi y’urukuta rw’uwo mujyi kugira ngo barugushe. 16  Umugore w’umunyabwenge ahagarara ku rukuta rw’uwo mujyi arahamagara ati: “Nimwumve! Nimwumve mwa bagabo mwe. Nimumbwirire Yowabu yigire hino mubwire.’” 17  Yowabu yigira hafi, uwo mugore aramubaza ati: “Ni wowe Yowabu?” Aramusubiza ati: “Ni njye.” Uwo mugore aramubwira ati: “Tega amatwi umuja wawe.” Aramusubiza ati: “Nguteze amatwi.” 18  Uwo mugore aramubwira ati: “Kera abantu bose baravugaga bati: ‘Nibagishe inama muri Abeli nuko ikibazo kigakemuka.’ 19  Mpagarariye Abisirayeli bashaka amahoro kandi bizerwa. Urashaka kurimbura umujyi ugereranywa n’umubyeyi muri Isirayeli. Kuki ushaka gukuraho* umurage wa Yehova?” 20  Yowabu aramusubiza ati: “Sinshobora kuwukuraho cyangwa ngo nywurimbure. 21  Oya rwose, ahubwo hari umugabo witwa Sheba umuhungu wa Bikiri wo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, wigometse ku Mwami Dawidi. Nimumumpa ndigendera ndeke umujyi wanyu.” Uwo mugore asubiza Yowabu ati: “Turakujugunyira umutwe we tuwunyujije hejuru y’urukuta!” 22  Nuko uwo mugore w’umunyabwenge aragenda abwira abantu bose, maze baca umutwe wa Sheba umuhungu wa Bikiri bawujugunyira Yowabu. Yowabu avuza ihembe, abasirikare be bareka uwo mujyi, buri wese ajya iwe. Yowabu na we asubira i Yerusalemu asanga umwami. 23  Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo za Isirayeli, naho Benaya umuhungu wa Yehoyada yari ayoboye Abakereti n’Abapeleti. 24  Adoramu yari ahagarariye abakoraga imirimo y’agahato. Yehoshafati umuhungu wa Ahiludi, we yari umwanditsi. 25  Sheva yari umunyamabanga, naho Sadoki na Abiyatari ari abatambyi. 26  Ira wo mu muryango wa Yayili yari umwe mu bayobozi bakuru* bakoreraga Dawidi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Buri muntu najye mu ihema rye.”
Cyangwa “inshoreke.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yabaye umutambyi.”