Igitabo cya kabiri cya Samweli 22:1-51

  • Dawidi asingiza Imana kubera ibikorwa byayo byo gukiza (1-51)

    • “Yehova ni igitare cyanjye” (2)

    • Yehova abera indahemuka abantu b’indahemuka (26)

22  Nuko Dawidi abwira Yehova amagambo y’iyi ndirimbo, igihe Yehova yamukizaga abanzi be bose, akanamukiza Sawuli.  Aravuga ati: “Yehova ni igitare cyanjye, ni ubuhungiro bwanjye, kandi ni we Mukiza wanjye.   Imana yanjye ni igitare cyanjye kandi ni yo mpungiraho.Ni ingabo inkingira n’umukiza wanjye ukomeye.* Iyo nyihungiyeho numva mfite umutekano.Uri Umukiza wanjye; ni wowe unkiza urugomo.   Nzasenga Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,Kandi azankiza abanzi banjye.   Nakikijwe n’imiraba yica,Abantu benshi babi banyiroshyeho nk’umwuzure maze bantera ubwoba.   Imigozi y’imva* yarangose,Imitego y’urupfu imbuza amahoro.   Mu byago byanjye nakomeje gusenga Yehova,Nkomeza gutakambira Imana yanjye. Nuko yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo;Narayitakiye iranyumva.   Nuko isi itangira kunyeganyega no gutigita,Fondasiyo z’ijuru ziratigita,Zakomeje kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.   Mu mazuru yayo havamo umwotsi,No mu kanwa kayo havamo umuriro utwika;Amakara agurumana ayiturukaho. 10  Yamanuye ijuru maze iramanuka,Kandi umwijima mwinshi wari munsi y’ibirenge byayo. 11  Yaje igendera ku mukerubi iguruka; Iboneka ku mababa y’umumarayika.* 12  Nuko yizengurutsaho umwijima iwugira nk’aho kugama,Mu mazi yijimye n’ibicu biremereye. 13  Amakara yagurumanaga mu mucyo wari imbere yayo. 14  Nuko Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo. 15  Yabarasheho imyambi yayo irabatatanya;Imirabyo na yo yatumye bayoberwa icyo bakora. 16  Hasi mu nyanja haragaragaye,Fondasiyo z’isi ziragaragara,Bitewe no gukangara kwa Yehova n’umwuka uva mu mazuru ye. 17  Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru,Yaramfashe ankura mu mazi menshi. 18  Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,Ankiza n’abanyanga, bandushaga imbaraga. 19  Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,Ariko Yehova yaranshyigikiye. 20  Yanjyanye ahantu hari umutekano,*Arankiza kubera ko yari anyishimiye. 21  Yehova ampa imigisha akurikije gukiranuka kwanjye;Ampembera ko ndi inyangamugayo. 22  Nakomeje kumvira Yehova,Kandi sinakora icyaha cyo kureka Imana yanjye. 23  Nzakomeza kwibuka amategeko ye,Kandi sinzareka gukurikiza amabwiriza ye. 24  Nzakomeza kuba inyangamugayo,Kandi nzakomeza kwirinda icyaha. 25  Yehova ampembere ko ndi umukiranutsi,Anyiture kuko abona ko ndi inyangamugayo. 26  Umuntu w’indahemuka, umubera indahemuka;Umuntu w’inyangamugayo, ukamubera inyangamugayo. 27  Ku muntu utanduye, wigaragaza nk’utanduye;Ariko ku muntu w’indyarya, ugaragaza ko umurusha ubwenge.* 28  Abicisha bugufi urabakiza;Ariko ureba igitsure abishyira hejuru kandi ukabacisha bugufi. 29  Yehova, ni wowe tara ryanjye;Yehova ni we umurikira mu mwijima. 30  Uramfasha nkirukana abasahuzi;Imbaraga z’Imana zituma nshobora kurira urukuta. 31  Ibyo Imana y’ukuri ikora biratunganye;Ibyo Yehova avuga biratunganye. Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira. 32  Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu? 33  Imana y’ukuri ni ubuhungiro bwanjye bukomeye,Kandi izatunganya inzira yanjye, 34  Atuma ibirenge byanjye bisimbuka nk’iby’imparakazi,Agatuma nkomeza guhagarara ahantu harehare cyane. 35  Ni yo yigishije ibiganza byanjye kurwana;Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa. 36  Utuma agakiza kawe kambera ingabo inkingira,Kandi kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye. 37  Aho nyura wahagize hagari;Ibirenge* byanjye ntibinyerera. 38  Nzakurikira abanzi banjye mbarimbure,Kandi sinzagaruka batarashira. 39  Nzabamaraho kandi mbajanjagure, ku buryo batazashobora guhaguruka;Bazagwa munsi y’ibirenge byanjye. 40  Uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;Abanzi banjye bazagwa munsi y’ibirenge byanjye. 41  Uzatuma abanzi banjye bampunga;Abanyanga bose nzabamara.* 42  Baratabaza ariko nta wo kubakiza uhari;Ndetse n’iyo batakiye Yehova ntabasubiza. 43  Nzabahondahonda bamere nk’umukungugu wo hasi;Nzabaribata mbanyukanyuke nk’ibyondo byo mu muhanda. 44  Uzankiza abo mu bwoko bwanjye bahora banshakaho amakosa. Uzandinda kugira ngo nyobore amahanga;Abantu ntigeze menya bazankorera. 45  Abanyamahanga bazanyunamira kubera ubwoba;Ibyo bumva bamvugaho, bizatuma banyumvira. 46  Abanyamahanga bazacika intege,*Bazasohoka ahantu bari bihishe batitira. 47  Yehova ni Imana nzima. Nimusingize Igitare cyanjye; Imana yanjye, igitare kinkingira, nihabwe ikuzo. 48  Imana y’ukuri ni yo imporera,Ni yo ituma abantu banyubaha. 49  Ni yo inkiza abanzi banjye. Unshyira hejuru ukankiza abangabaho ibitero,Ukankiza umunyarugomo. 50  Yehova, ni yo mpamvu nzagushimira hagati y’abantu bo mu bindi bihugu;Kandi nzaririmba* nsingiza izina ryawe: 51  Ni we ukorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye* byo kumukiza.Agirira neza* uwo yasutseho amavuta;Kandi agirira neza Dawidi n’urubyaro rwe kugeza iteka ryose.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Ihembe ry’agakiza kanjye.”
Cyangwa “umuyaga.”
Cyangwa “ahantu hagari.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu w’indyarya umurusha ubucakura.”
Cyangwa “utugombambari.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzabacecekesha.”
Cyangwa “bazaraba.”
Cyangwa “nzacuranga.”
Cyangwa “ituma atsinda bikomeye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “agaragariza urukundo rudahemuka.”