Igitabo cya kabiri cya Samweli 24:1-25

  • Icyaha Dawidi yakoze cyo kubara abantu (1-14)

  • Icyorezo cyica abantu 70.000 (15-17)

  • Dawidi yubaka igicaniro (18-25)

    • Dawidi yanga gutamba ibitambo atabiguze (24)

24  Yehova yongera kurakarira Isirayeli,+ igihe umuntu yashukaga Dawidi akamubwira ati: “Genda ubare+ Abisirayeli n’Abayuda.”+  Nuko umwami abwira Yowabu+ umukuru w’ingabo wari kumwe na we ati: “Jya mu miryango yose ya Isirayeli, kuva i Dani kugeza i Beri-sheba,+ mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.”  Ariko Yowabu abwira umwami ati: “Databuja, iyaba Yehova Imana yawe yatumaga abantu biyongera bakikuba inshuro 100 ubyirebera n’amaso yawe! Ariko se mwami databuja, kuki ushaka gukora ikintu nk’icyo?”  Ariko ibyo umwami yavugaga birusha imbaraga ibyo Yowabu n’abakuru b’ingabo bavugaga. Nuko Yowabu n’abakuru b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.+  Bambuka Yorodani bashinga amahema muri Aroweri+ iburyo* bw’umujyi uri mu kibaya maze bakomeza bagana mu karere k’abakomoka kuri Gadi, bagera i Yazeri.+  Bajya i Gileyadi+ no mu gihugu cy’i Tahitimu-hodishi barakomeza bagera i Dani-yani, bakata berekeza i Sidoni.+  Hanyuma bajya mu mujyi wa Tiro+ no mu mijyi yose y’Abahivi+ n’iy’Abanyakanani, baza kugera n’i Beri-sheba+ h’i Negebu+ mu gihugu cy’u Buyuda.  Uko ni ko bageze mu gihugu hose, hanyuma bagaruka i Yerusalemu hashize amezi icyenda n’iminsi 20.  Nuko Yowabu aha umwami umubare w’abantu yabaze. Mu Bisirayeli hari abasirikare 800.000 bafite inkota, naho mu Bayuda bari 500.000.+ 10  Ariko Dawidi amaze kubara abantu umutima* we umubuza amahoro.+ Nuko abwira Yehova ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye.+ None Yehova ndakwinginze umbabarire njyewe umugaragu wawe ikosa ryanjye,+ kuko ntagaragaje ubwenge.”+ 11  Dawidi abyutse mu gitondo, Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka, aramubwira ati: 12  “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 13  Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Ese urahitamo ko inzara itera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi,+ cyangwa urahitamo kumara amezi atatu uhunga abanzi bawe baguhiga?+ Cyangwa se urahitamo ko mu gihugu cyawe hatera icyorezo kikamara iminsi itatu?+ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 14  Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we uduhana+ kuko agira imbabazi nyinshi.+ Ariko ntiwemere ko duhanwa n’umuntu.”+ 15  Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, gihera muri icyo gitondo kigeza igihe cyagenwe, hapfa abantu 70.000+ uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.+ 16  Igihe umumarayika yaramburaga ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure, Yehova yababajwe* n’icyo cyago+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho imyaka. Iyo mbuga yari iya Arawuna+ w’Umuyebusi.+ 17  Dawidi abonye uwo mumarayika wicaga abantu, abwira Yehova ati: “Dore ni njye wakoze icyaha, ni njye wakoze ikibi. Ariko se nk’aba bantu*+ barazira iki? Ndakwinginze, ba ari njye n’umuryango wa papa uhana.”+ 18  Nuko uwo munsi Gadi ajya kureba Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Yehova igicaniro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebusi bahuriraho imyaka.”+ 19  Dawidi arazamuka nk’uko Gadi abimubwiye, nk’uko Yehova yari yabitegetse. 20  Arawuna abonye umwami n’abagaragu be baza bamusanga, ahita asohoka, apfukamira umwami akoza umutwe hasi. 21  Arawuna aramubaza ati: “Mwami databuja, kuki uje mu rugo rw’umugaragu wawe?” Dawidi aramusubiza ati: “Nje kugura imbuga yawe uhuriraho imyaka kugira ngo nyubakireho Yehova igicaniro maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.”+ 22  Ariko Arawuna abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyane utambireho ibyo ushaka.* Dore inka zo gutambaho igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibyo bahurisha n’ibyo inka zikurura zihura imyaka,* ubifate bibe inkwi. 23  Mwami, ibi byose ndabiguhaye.”* Arawuna yongera kubwira umwami ati: “Yehova Imana yawe aguhe umugisha.” 24  Icyakora umwami abwira Arawuna ati: “Oya, ngomba kuyigura. Sinatambira Yehova Imana yanjye ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga bahuriraho imyaka, agura n’izo nka, atanga garama 570* z’ifeza.+ 25  Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko Yehova yemera ibyo basabiraga icyo gihugu bamwinginga,+ icyorezo gishira muri Isirayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu majyepfo.”
Cyangwa “umutimanama.”
Cyangwa “yisubiraho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izi ntama.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo ubona bikwiriye mu maso yawe.”
Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo biveho ibishishwa.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “njyewe Arawuna ndabiguhaye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli 1 ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”