Igitabo cya kabiri cya Samweli 7:1-29
7 Igihe umwami yari amaze gutura mu nzu*+ ye kandi Yehova akamuha amahoro, akamurinda abanzi be bose bamukikije,
2 yabwiye umuhanuzi Natani+ ati: “Dore njye mba mu nzu yubakishijwe imbaho z’amasederi,+ naho Isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.”+
3 Natani asubiza umwami ati: “Genda ubikore nk’uko ubitekereza, kuko Yehova ari kumwe nawe.”+
4 Nuko muri iryo joro, Yehova abwira Natani ati:
5 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “kuki ushaka kunyubakira inzu?+
6 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi,+ sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomezaga kwimuka* mba mu ihema.+
7 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli* kandi ni njye watoranyaga abahagarariye imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe mu bahagarariye iyo miryango nigeze mbaza nti: ‘kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’
8 Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo,+ nkugira umuyobozi w’abantu banjye ari bo Bisirayeli.+
9 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye,+ nk’iry’abantu bakomeye bo ku isi.
10 Nzaha abantu banjye ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+
11 kuva igihe natoranyaga abacamanza+ kugira ngo bayobore abantu banjye ari bo Bisirayeli. Nzakurinda abanzi bawe bose.+
“‘“Nanone njye Yehova, nakubwiye ko njyewe Yehova nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.*+
12 Nupfa+ ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umuhungu wawe,* abe ari we ugusimbura ku bwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+
13 Ni we uzubaka inzu izatuma izina ryanjye+ ryubahwa kandi nzatuma ubwami* bwe bugumaho iteka ryose.+
14 Nzaba papa we kandi na we azambera umwana.+ Nakosa nzamukosora muhanishe inkoni nk’uko abantu* babigenza.+
15 Nzakomeza kumukunda urukundo rwanjye rudahemuka, sinzamuta nk’uko naretse Sawuli+ nkamukuraho kugira ngo ube umwami.
16 Abagukomokaho bazahora basimburana ku bwami kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose. Ubutegetsi bwawe buzakomera iteka ryose.”’”+
17 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.+
18 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nkanjye ndi nde? Kandi se umuryango wanjye ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+
19 Mwami w’Ikirenga Yehova, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza? Yehova Mwami w’Ikirenga, ibi nta wushobora kubihindura.*
20 Mwami w’Ikirenga Yehova, njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenzaho, kuko ari wowe unzi neza.+
21 Wakoze ibyo bintu byose bikomeye nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe,* none utumye njyewe umugaragu wawe+ mbimenya.
22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ari wowe ukomeye rwose.+ Nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine.+ Ibintu byose twumvise bituma tubyemera.
23 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Mana warabakijije ubagira abantu bawe.+ Wabakoreye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ utuma izina ryawe ryubahwa.+ Wirukanye ibihugu n’ibigirwamana byabyo kubera abantu bawe, abo wacunguye ukabavana muri Egiputa.
24 Watoranyije Abisirayeli kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose+ kandi Yehova, wababereye Imana.+
25 “None rero Yehova Mana, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye,* uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+
26 Izina ryawe rihabwe icyubahiro iteka ryose,+ kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+
27 Kuko wowe Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli, wabwiye umugaragu wawe uti: ‘nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*+ Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe, ngize ubutwari* bwo gusenga iri sengesho.
28 None rero Yehova, Mwami w’Ikirenga, uri Imana y’ukuri kandi amagambo wavuze ni ukuri.+ Nanone wansezeranyije ibi bintu byiza byose njye umugaragu wawe.
29 Ubwo rero uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose,+ kuko wowe Yehova Mwami w’Ikirenga, wabisezeranyije kandi kubera ko utanga umugisha, umuryango w’umugaragu wawe uzahabwa umugisha iteka ryose.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kugendagenda.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova azakubakira inzu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzava mu nda yawe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “intebe y’ubwami.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakomoka kuri Adamu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri ni itegeko uhaye abantu.”
^ Cyangwa “bihuje n’uko ushaka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu yanjye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakubakira inzu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ngize umutima.”