Igitabo cya kabiri cya Samweli 8:1-18

  • Intambara Dawidi yatsinze (1-14)

  • Abari mu butegetsi bwa Dawidi (15-18)

8  Hashize igihe, Dawidi arwana n’Abafilisitiya arabatsinda, afata agace kitwa Metegi-Ama akambura Abafilisitiya.  Yatsinze Abamowabu maze abaryamisha hasi nuko abagabanyamo amatsinda atatu.* Abari mu matsinda abiri, yarabishe, naho abo mu rindi tsinda rimwe, ntiyabica. Abamowabu bahindutse abagaragu ba Dawidi, bakajya bamuzanira imisoro.*  Dawidi yatsinze Hadadezeri umuhungu wa Rehobu, umwami w’i Soba, igihe yari agiye kwisubiza ubutegetsi bwo ku Ruzi rwa Ufurate.  Dawidi yafashe abasirikare 1.700 bagendera ku mafarashi, n’abandi 20.000 bo mu ngabo za Hadadezeri. Nuko Amafarashi yose akurura amagare ayatema ibitsi, uretse 100 muri yo.  Igihe Abanyasiriya bazaga gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi yishe abasirikare babo 22.000.  Nuko Dawidi ashyira ingabo i Damasiko muri Siriya, maze Abanyasiriya bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro.* Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.  Nanone Dawidi yatse abagaragu ba Hadadezeri ingabo zimeze nk’uruziga zikozwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu.  Umwami Dawidi yakuye ibintu byinshi bikozwe mu muringa mu mijyi ya Hadadezeri yitwa Beta na Berotayi.  Toyi umwami w’i Hamati aza kumenya ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri. 10  (Hahoraga intambara hagati ya Hadadezeri na Toyi). Nuko Toyi atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda. Yoramu yashyiriye Dawidi ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu n’ibikozwe mu muringa. 11  Ibyo bintu Umwami Dawidi yabituye Yehova nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bindi bihugu yatsinze. 12  Ibyo bihugu ni Siriya, Mowabu, igihugu cy’Abamoni, igihugu cy’Abafilisitiya, igihugu cy’Abamaleki, n’ibyo yatse Hadadezeri umuhungu wa Rehobu, umwami w’i Soba. 13  Nanone Dawidi yabaye icyamamare igihe yari avuye kwica Abedomu 18.000, abiciye mu Kibaya cy’Umunyu. 14  Yashyize ingabo muri Edomu, ni ukuvuga mu gihugu hose. Nuko Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi. Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose. 15  Dawidi yakomeje gutegeka Isirayeli yose, agacira abantu bose imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka. 16  Yowabu umuhungu wa Seruya ni we wari umugaba w’ingabo, naho Yehoshafati umuhungu wa Ahiludi akaba umwanditsi. 17  Sadoki umuhungu wa Ahitubu na Ahimeleki umuhungu wa Abiyatari bari abatambyi, naho Seraya akaba umunyamabanga. 18  Benaya umuhungu wa Yehoyada yayoboraga Abakereti n’Abapeleti. Naho abahungu ba Dawidi bo bari abayobozi bakuru.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abapimisha umugozi.”
Cyangwa “impano.”
Cyangwa “impano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “babaye abatambyi.”