Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo 1:1-18

  • Intashyo (1, 2)

  • Pawulo ashimira Imana kubera ukwizera kwa Timoteyo (3-5)

  • Jya ukomeza kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite (6-11)

  • Ujye ukomeza kuzirikana ibyiza byose nakubwiye (12-14)

  • Abarwanyije Pawulo n’incuti ze (15-18)

1  Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, bihuje n’isezerano ry’ubuzima abantu bazabona nibunga ubumwe na Kristo Yesu,+  ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda.+ Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari na yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.  Nshimira Imana, ari yo nkorera umurimo wera mfite umutimanama utancira urubanza, nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga. Mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga ku manywa na nijoro.  Iyo nibutse amarira yawe, bituma nshaka cyane kukubona kugira ngo ngire ibyishimo byinshi.  Nibuka ukwizera kuzira uburyarya ufite.+ Nyogokuru wawe Loyisi na mama wawe Enise, ni bo babanje kugira uko kwizera, ariko niringiye ko nawe ugufite.  Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ukomeze kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite, ari yo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza.+  Umwuka wera Imana yaduhaye ntutuma tuba ibigwari,+ ahubwo utuma tugira imbaraga,+ urukundo n’ubwenge.  Bityo rero, ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko ndi muri gereza bamumpora. Ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza, wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+  Yaradukijije, iradutoranya ngo tube abera+ bidaturutse ku bikorwa byacu byiza, ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ineza yayo ihebuje.+ Iyo neza twayigaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu kuva kera cyane. 10  Icyakora ubu, iyo neza yarushijeho kugaragara igihe Kristo Yesu+ Umukiza wacu wakuyeho urupfu+ yabonekaga,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira uko tuzabona ubuzima no kutangirika.+ 11  Imana yarantoranyije ngo mbe umubwiriza, intumwa n’umwigisha w’ubwo butumwa bwiza.+ 12  Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi neza Imana nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko izakomeza kurinda ibyo nayihaye kugeza ku munsi w’urubanza.+ 13  Ujye ukomeza amagambo y’ukuri*+ nakubwiye, ufite ukwizera n’urukundo bitewe n’uko wunze ubumwe na Kristo Yesu. 14  Ibyo byiza wahawe, ujye ukomeza ubirinde binyuze ku mwuka wera twahawe.+ 15  Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye, harimo Figelo na Herumojene. 16  Umwami Imana agaragarize impuhwe abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije kenshi kandi ntaterwe isoni n’uko ndi muri gereza, mpambirijwe iminyururu. 17  Ahubwo igihe yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona. 18  Umwami Yehova* azamugirire imbabazi ku munsi w’urubanza. Nawe ubwawe uzi neza ibikorwa byiza byose yakoreye muri Efeso.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “amagambo mazima; amagambo afite akamaro.”