Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo 1:1-18
1 Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, bihuje n’isezerano ry’ubuzima abantu bazabona nibunga ubumwe na Kristo Yesu,+
2 ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda.+
Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari na yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
3 Nshimira Imana, ari yo nkorera umurimo wera mfite umutimanama utancira urubanza, nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga. Mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga ku manywa na nijoro.
4 Iyo nibutse amarira yawe, bituma nshaka cyane kukubona kugira ngo ngire ibyishimo byinshi.
5 Nibuka ukwizera kuzira uburyarya ufite.+ Nyogokuru wawe Loyisi na mama wawe Enise, ni bo babanje kugira uko kwizera, ariko niringiye ko nawe ugufite.
6 Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ukomeze kugira umwete mu gihe ukoresha impano y’Imana ufite, ari yo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza.+
7 Umwuka wera Imana yaduhaye ntutuma tuba ibigwari,+ ahubwo utuma tugira imbaraga,+ urukundo n’ubwenge.
8 Bityo rero, ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko ndi muri gereza bamumpora. Ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza, wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+
9 Yaradukijije, iradutoranya ngo tube abera+ bidaturutse ku bikorwa byacu byiza, ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ineza yayo ihebuje.+ Iyo neza twayigaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu kuva kera cyane.
10 Icyakora ubu, iyo neza yarushijeho kugaragara igihe Kristo Yesu+ Umukiza wacu wakuyeho urupfu+ yabonekaga,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira uko tuzabona ubuzima no kutangirika.+
11 Imana yarantoranyije ngo mbe umubwiriza, intumwa n’umwigisha w’ubwo butumwa bwiza.+
12 Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi neza Imana nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko izakomeza kurinda ibyo nayihaye kugeza ku munsi w’urubanza.+
13 Ujye ukomeza amagambo y’ukuri*+ nakubwiye, ufite ukwizera n’urukundo bitewe n’uko wunze ubumwe na Kristo Yesu.
14 Ibyo byiza wahawe, ujye ukomeza ubirinde binyuze ku mwuka wera twahawe.+
15 Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye, harimo Figelo na Herumojene.
16 Umwami Imana agaragarize impuhwe abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije kenshi kandi ntaterwe isoni n’uko ndi muri gereza, mpambirijwe iminyururu.
17 Ahubwo igihe yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona.
18 Umwami Yehova* azamugirire imbabazi ku munsi w’urubanza. Nawe ubwawe uzi neza ibikorwa byiza byose yakoreye muri Efeso.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “amagambo mazima; amagambo afite akamaro.”
^ Reba Umugereka wa A5.