Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo 3:1-17

  • Ibihe bigoye byo mu minsi y’imperuka (1-7)

  • Jya wigana Pawulo (8-13)

  • “Ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize” (14-17)

    • Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana (16)

3  Ariko umenye ko mu minsi y’imperuka+ hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.  Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, kandi ari abahemu.  Bazaba badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, kandi badakunda ibyiza.  Bazaba bagambana, ari ibyigenge, bibona, kandi bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.  Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.+ Abantu nk’abo uzajye ubirinda.  Muri abo bantu, hazaba harimo abagabo bajya mu ngo z’abandi bakigarurira abagore batagira umutima bakabashuka. Abo bagore baba ari abanyabyaha kandi baratwawe n’irari ry’umubiri.  Abantu nk’abo bahora biga ariko ntibajya bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.  Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo.  Icyakora, ibyo nta ho bizabageza, kuko ubujiji* bwabo buzagaragarira bose, kimwe n’uko ubwa Yane na Yambure bwagaragaye.+ 10  Ariko wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, imibereho yanjye,+ intego zanjye, ukwizera kwanjye, kwihangana kwanjye, urukundo rwanjye no kudacogora kwanjye. 11  Nanone uzi neza ukuntu natotejwe n’imibabaro nahuye na yo, urugero nk’iyo nahuye na yo igihe nari muri Antiyokiya,+ muri Ikoniyo+ n’i Lusitira.+ Nyamara Umwami yaramfashije muri ibyo bigeragezo byose.*+ 12  Mu by’ukuri, abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.+ 13  Ariko abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi. Bazaba bayobya abandi kandi na bo hari abazabayobya.+ 14  Ariko wowe, ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize kandi ukemera ko ari ukuri+ kuko uzi ababikwigishije. 15  Nanone uzi ko kuva ukiri umwana+ wari uzi ibyanditswe byera,+ bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+ 16  Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana,*+ kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu,+ kumucyaha, kumukosora,* no gutuma ahinduka agakora ibyiza.*+ 17  Ibyo bituma umuntu ukorera Imana yuzuza ibisabwa byose, kandi akagira ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubupfapfa.”
Cyangwa “yarabinkijije byose.”
Cyangwa “byahumetswe n’Imana.” Ni ukuvuga ko byanditswe binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.
Cyangwa “kumufasha gushyira ibintu mu buryo.”
Cyangwa “bikamuhanira gukiranuka.”