Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo 4:1-22

  • Ujye ‘ukorera Imana ubigiranye umwete’ (1-5)

    • Ujye ubwiriza uzirikana ko ibintu byihutirwa (2)

  • “Narwanye intambara nziza” (6-8)

  • Ibireba Timoteyo (9-18)

  • Intashyo za nyuma (19-22)

4  Ndi kuguhera aya mabwiriza imbere y’Imana n’imbere ya Kristo Yesu, ari we uzacira urubanza+ abazima n’abapfuye,+ igihe azagaragara+ n’igihe azaba ari Umwami mu bwami bwe.+  Ujye ubwiriza ijambo ry’Imana,+ ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye, ucyahe,+ uhane, utange inama, wihangana cyane kandi ugaragaza ubuhanga bwo kwigisha.+  Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho z’ukuri,*+ ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo. Bazishakira abigisha bababwira ibyo amatwi yabo ashaka kumva.+  Bazafunga amatwi yabo kugira ngo batumva ukuri, ahubwo bashishikazwe n’inkuru z’ibinyoma.  Ariko wowe, ujye ukomeza kugira ubwenge muri byose, wemere kugirirwa nabi,+ ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, ukorere Imana ubigiranye umwete.*+  Ubu ndasukwa nk’ituro rya divayi,+ kandi igihe cyanjye cyo gupfa+ kiregereje.  Narwanye intambara nziza.+ Narangije isiganwa,+ kandi nakurikije inyigisho ziranga Abakristo mu budahemuka.  Guhera ubu, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka,+ iryo Umwami akaba n’umucamanza ukiranuka+ azampa ku munsi w’urubanza, ngo ribe igihembo.+ Icyo gihembo si njye njyenyine uzagihabwa, ahubwo n’abandi bose bifuza kuzamubona igihe azaba aje, bazagihabwa.  Ndakwinginze, uzakore uko ushoboye ungereho bidatinze, 10  kuko Dema+ yantaye bitewe n’uko yakunze iyi si* akigira i Tesalonike. Kirisensi yagiye i Galatiya, naho Tito ajya i Dalumatiya. 11  Luka ni we wenyine turi kumwe. Igihe uzaba uje, uzazane na Mariko kuko amfasha cyane mu murimo. 12  Tukiko+ we namwohereje muri Efeso. 13  Nanone uzanzanire umwenda nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n’imizingo, cyane cyane iy’impu. 14  Alegizanderi ucura imiringa yangiriye nabi inshuro nyinshi. Yehova* azamwishyure ibihwanye n’ibyo yakoze.+ 15  Nawe ujye umwirinda kuko yarwanyije bikabije ubutumwa bwacu. 16  Igihe naburanaga bwa mbere, nta n’umwe waje kunshyigikira, ahubwo bose barantereranye. Icyakora ntibazabibazwe. 17  Ariko Umwami yambaye hafi ampa imbaraga nyinshi kugira ngo binyuze kuri njye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwe mu buryo bwuzuye kandi abantu bo mu bihugu byose babwumve.+ Nanone Umwami yankijije intare.+ 18  Niringiye ko azankiza n’ibindi bibi byose, maze akanjyana mu Bwami bwe bwo mu ijuru.+ Nahabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.* 19  Munsuhurize Purisikila na Akwila+ n’abantu bo kwa Onesiforo.+ 20  Erasito+ yagumye i Korinto, ariko Tirofimo+ we namusize i Mileto arwaye. 21  Uzakore uko ushoboye kose ungereho amezi y’imbeho ataratangira. Ewubulo aragusuhuza, kandi Pudensi, Lino, Kalawudiya n’abavandimwe bose na bo baragusuhuza. 22  Nsenga nsaba ko wakomeza kugira imitekerereze ihuje n’uko Umwami abishaka. Umwami akomeze kukugaragariza ineza ye ihebuje.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”