Ibaruwa ya kabiri ya Yohana 1:1-13

  • Intashyo (1-3)

  • Mukomeze kumvira inyigisho z’ukuri (4-6)

  • Mujye mwirinda abashukanyi (7-11)

  • Avuga ko ateganya kubasura kandi akohereza intashyo (12, 13)

 Njyewe umusaza* ndakwandikiye, wowe mugore* watoranyijwe hamwe n’abana bawe nkunda by’ukuri. Si njye njyenyine ubakunda, ahubwo n’abamenye inyigisho z’ukuri bose barabakunda,  kubera ko twamenye inyigisho z’ukuri kandi tuzakomeza kuzumvira iteka ryose.  Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru n’Umwana wayo Yesu Kristo, bazatugaragariza ineza ihebuje,* badufashe kumenya izo nyigisho z’ukuri kandi batugaragarize urukundo. Imana izaduha umugisha, itugirire impuhwe kandi izaduha amahoro.  Nshimishwa cyane n’uko nasanze bamwe mu bana bawe bumvira inyigisho z’ukuri,+ mbese nk’uko Papa wo mu ijuru yabidutegetse.  None rero mugore watoranyijwe, ndagusaba ko twese dukundana. (Iryo si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo twarihawe uhereye mu ntangiriro.)+  Dore icyo urukundo rusobanura: Ni uko dukomeza kumvira amategeko ye.+ Iryo tegeko ry’urukundo ni ryo mwumvise uhereye mu ntangiriro, kandi mugomba gukomeza kuryumvira,  kuko abashukanyi benshi baje mu isi,+ akaba ari na bo bahakana ko Yesu Kristo yaje ari umuntu.+ Uhakana ibyo ni we mushukanyi kandi ni we urwanya Kristo.*+  Mwirinde kugira ngo mudatakaza ibyo twakoreye, ahubwo muzahabwe igihembo cyuzuye.+  Umuntu wese utandukira ntakomeze kumvira inyigisho za Kristo, ntiyunze ubumwe n’Imana.+ Uwumvira izo nyigisho ni we wunze ubumwe na Papa wo mu ijuru, kandi aba yunze ubumwe n’Umwana we.+ 10  Nihagira umuntu uza iwanyu akigisha inyigisho zitandukanye n’izo Kristo yigishije, ntimukamwakire mu ngo zanyu+ cyangwa ngo mumuramutse, 11  kuko umuramukije aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi. 12  Nubwo nari mfite byinshi byo kubandikira, sinshaka kubishyira muri iyi baruwa, ahubwo niringiye ko nzaza iwanyu, tukaganira imbonankubone, kugira ngo mugire ibyishimo byinshi. 13  Abana ba mukuru wawe, na we watoranyijwe, baragusuhuza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umusaza w’itorero.”
Bishobora kuba byerekeza ku itorero.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “Antikristo.”