Ibaruwa ya gatatu ya Yohana 1:1-14

  • Intashyo n’isengesho (1-4)

  • Ashima Gayo (5-8)

  • Diyotirefe washakaga kwishyira imbere (9, 10)

  • Demetiriyo wavugwaga neza (11, 12)

  • Avuga ko ateganya kubasura kandi akohereza intashyo (13, 14)

 Njyewe umusaza* ndakwandikiye muvandimwe Gayo nkunda by’ukuri.  Muvandimwe nkunda, nsenga nsaba ko wamererwa neza muri byose kandi ukagira ubuzima bwiza, mbese nk’uko usanzwe umerewe neza.  Narishimye cyane igihe abavandimwe bazaga maze bakavuga ukuntu ukomeje kwizera inyigisho z’ukuri kandi ko ukomeza kuzikurikiza mu mibereho yawe.+  Iyo numvise ko abana banjye bakomeza kumvira inyigisho z’ukuri biranshimisha cyane.*+  Muvandimwe nkunda, ugaragaza ko uri indahemuka mu bintu byose ukorera abavandimwe nubwo uba utabazi.+  Babwiye abagize itorero ukuntu urangwa n’urukundo. Nibataha uzabahe ibyo bazakenera byose mu rugendo. Uzakore uko ushoboye ubafashe ku buryo bishimisha Imana.+  Bavuye iwabo bagiye kumenyesha abantu ibyerekeye izina ry’Imana, kandi nta cyo batse+ abanyamahanga.*  Ubwo rero, ni twe tugomba kwakira abantu nk’abo tukabacumbikira,+ kugira ngo dufatanye na bo gukwirakwiza hose inyigisho z’ukuri.+  Hari ikintu nandikiye itorero ryanyu, ariko Diyotirefe ukunda kwishyira imbere muri mwe,+ nta kintu giturutse kuri twe yubaha.+ 10  Ni yo mpamvu ninza, nzakwibutsa ibikorwa byose akomeje gukora, n’ukuntu agenda avuga amagambo mabi yo kudusebya.+ Nanone yumva ibyo bidahagije, akagerekaho kutakira abavandimwe+ abubashye, kandi n’abashaka kubakira akagerageza kubabuza, akabaca mu itorero. 11  Muvandimwe nkunda, ntukigane ibibi, ahubwo ujye wigana ibyiza.+ Umuntu ukora ibyiza, aba ayoborwa n’Imana.+ Naho ukora ibibi we ntiyigeze amenya Imana.+ 12  Demetiriyo avugwa neza n’abantu bose, kandi bigaragazwa n’ukuntu abaho yumvira inyigisho z’ukuri. Natwe turabihamya kandi urabizi ko ibyo tuvuga ari ukuri. 13  Nari mfite byinshi byo kukwandikira, ariko sinshaka kubishyira muri iyi baruwa. 14  Ahubwo niringiye ko nzakubona maze tukaganira imbonankubone. Nkwifurije kugira amahoro. Abavandimwe baragusuhuza. Unsuhurize incuti zanjye zose, buri muntu ku giti cye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umusaza w’itorero.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bituma mbona impamvu yo gushimira.”
Ni “abantu batari Abayahudi batemeraga Kristo.”