Abacamanza 19:1-30
-
Ababenyamini bakorera icyaha cy’ubusambanyi i Gibeya (1-30)
19 Igihe Isirayeli nta mwami yagiraga,+ hari Umulewi wari umaze igihe atuye ahantu hitaruye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ washatse umugore* w’i Betelehemu+ y’i Buyuda.
2 Ariko uwo mugore akajya aca inyuma umugabo we, agasambana. Hanyuma aza gusubira* kwa papa we i Betelehemu y’i Buyuda, ahamara amezi ane.
3 Nuko igihe umugabo we yajyaga kumureba ngo amwinginge basubirane, ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri. Uwo mugore amwinjiza mu nzu ya papa we. Papa we abonye uwo mugabo aramwishimira.
4 Hanyuma sebukwe, ni ukuvuga papa w’uwo mugore, aramwinginga ngo bamarane iminsi itatu. Basangiraga ibyokurya n’ibyokunywa kandi uwo mugabo ni ho yararaga.
5 Ku munsi wa kane, bazinduka kare mu gitondo bashaka kugenda, ariko papa w’uwo mugore abwira umukwe we ati: “Banza urye kugira ngo ubone imbaraga zo gukora urugendo.”
6 Nuko baricara bombi, bararya kandi baranywa. Hanyuma papa w’uwo mugore aramubwira ati: “Ndakwinginze, rara hano iri joro kandi mwisanzure.”
7 Uwo mugabo ahagurutse ngo agende, sebukwe akomeza kumwinginga, bituma yongera kurara.
8 Ku munsi wa gatanu, uwo mugabo abyutse kare mu gitondo ngo agende, papa w’uwo mugore aramubwira ati: “Banza urye kugira ngo mubone imbaraga zo gukora urugendo.” Nuko bararya, baratinda bageza nimugoroba.
9 Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, we na wa mugore we n’umugaragu we, ariko sebukwe, ni ukuvuga papa w’uwo mugore, aramubwira ati: “Dore butangiye kwira. Ndakwinginze, nimurare hano iri joro kuko butangiye kwira. Nimurare hano kandi mwisanzure, hanyuma ejo muzazinduke musubire iwanyu.”
10 Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka aragenda agera i Yebusi, ni ukuvuga i Yerusalemu,+ ari kumwe n’indogobe ze ebyiri ziriho ibyo kwicaraho, na wa mugore we n’umugaragu we.
11 Igihe bari bageze hafi y’i Yebusi, izuba ryenda kurenga, umugaragu w’uwo mugabo yaramubwiye ati: “Reka tujye muri uyu mujyi w’Abayebusi abe ari ho turara.”
12 Ariko uwo mugabo aramubwira ati: “Twe kujya mu mujyi w’abanyamahanga utarimo Abisirayeli; dukomeze tugere i Gibeya.”+
13 Yongera kubwira umugaragu we ati: “Reka turebe ko twagera i Gibeya cyangwa i Rama,+ turare hamwe muri aho.”
14 Nuko bakomeza urugendo, izuba rirenga bageze hafi y’i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini.
15 Hanyuma ntibakomeza urugendo, bajya kurara mu mujyi wa Gibeya. Bahageze bicara ahantu hahuriraga abantu benshi, ariko ntihagira umuntu ubajyana iwe ngo abacumbikire.+
16 Kuri uwo mugoroba, haza umusaza wari uvuye gukora mu mirima ye. Uwo musaza yari yaravukiye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ ariko yari amaze igihe gito atuye i Gibeya. Ubusanzwe abantu bari batuye muri uwo mujyi bakomokaga kuri Benyamini.+
17 Uwo musaza abonye uwo mugabo wari ku rugendo yicaye aho hantu hahuriraga abantu benshi, aramubaza ati: “Urava he ukajya he?”
18 Uwo mugabo aramusubiza ati: “Tuvuye muri Betelehemu yo mu Buyuda, tugiye kure mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Aho ni ho ntuye, ariko nari naragiye muri Betelehemu yo mu Buyuda.+ Ubu ngiye ku nzu ya Yehova, icyakora nabuze uwanjyana iwe ngo ancumbikire.
19 Dufite ubwatsi buhagije bwo guha indogobe zacu+ n’ibiryo byazo kandi nanjye n’uyu mugore n’umugaragu wacu dufite umugati+ na divayi. Nta kibazo cy’ibyokurya dufite rwose.”
20 Nuko uwo musaza aramubwira ati: “Ni karibu! Icyo ukenera cyose ndakiguha, ariko rwose nturare hanze.”
21 Amujyana iwe, agaburira indogobe ze; hanyuma bakaraba ibirenge, bararya kandi baranywa.
22 Igihe bari bicaye bishimye, haza abagabo b’ibirara bo muri uwo mujyi bahagarara bazengurutse iyo nzu, batangira guhondagura ku muryango. Bakomeza kubwira uwo musaza nyiri urugo bati: “Sohora uwo mugabo uri mu nzu, turyamane na we.”+
23 Nuko arasohoka arababwira ati: “Oya bavandimwe banjye, ntimugire ikintu kibi mukora. Uyu mugabo yaje iwanjye ari umushyitsi. Ntimukore igikorwa nk’icyo giteye isoni.
24 Dore hano hari umukobwa wanjye ukiri isugi n’umugore w’uyu mugabo. Reka mbasohore muryamane na bo, niba ari cyo cyabazanye.+ Ariko ibyo bintu biteye isoni ntimubikorere uyu mugabo.”
25 Icyakora abo bagabo banga kwemera ibyo ababwira. Nuko uwo mugabo asohora umugore we+ aramubaha. Bamufata ku ngufu kandi ijoro ryose baramwonona kugeza mu gitondo. Bugiye gucya baramurekura.
26 Mu gitondo kare wa mugore araza, agwa ku muryango w’inzu ya wa musaza, aho umugabo we* yari ari, araharyama kugeza bumaze gucya.
27 Wa mugabo abyuka mu gitondo akingura imiryango y’inzu, arasohoka agira ngo akomeze urugendo rwe. Nuko abona wa mugore we, aryamye imbere y’umuryango w’iyo nzu, arambitse ibiganza mu muryango.
28 Aramubwira ati: “Haguruka tugende,” ariko we ntiyamusubiza. Uwo mugabo aramuterura amushyira ku ndogobe, akomeza urugendo ajya iwe.
29 Nuko ageze iwe afata icyuma, maze afata na wa mugore we amucamo ibice 12 akurikije ingingo z’umubiri we, buri karere ka Isirayeli akoherereza igice kimwe.
30 Uwabibonaga wese yaravugaga ati: “Ibintu nk’ibi ntibyigeze bibaho kandi nta wigeze abibona kuva aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi!” Baravugaga bati: “Reka tubitekerezeho, tujye inama+ hanyuma dufate umwanzuro w’icyo twakora.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshoreke.”
^ Cyangwa “yahukanira.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shebuja.”