Abacamanza 21:1-25
-
Icyakozwe ngo umuryango wa Benyamini udashira (1-25)
21 Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa+ bati: “Nta n’umwe muri twe uzashyingira umukobwa we abakomoka kuri Benyamini.”+
2 Hanyuma abantu bajya i Beteli+ bicara imbere y’Imana y’ukuri kugeza nimugoroba bataka kandi barira cyane.
3 Baravuga bati: “Yehova Mana ya Isirayeli, kuki ibintu nk’ibi byabaye muri Isirayeli? Kuki hari umuryango washizeho muri Isirayeli?”
4 Bukeye abantu bazinduka kare bahubaka igicaniro kandi batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.*+
5 Nuko Abisirayeli baravuga bati: “Ni nde mu miryango yose ya Isirayeli utaraje hano imbere ya Yehova?” Kuko bari bararahiye indahiro ikomeye ivuga ko umuntu wese utaraje imbere ya Yehova i Misipa yagombaga kwicwa.
6 Abisirayeli barababara cyane bitewe n’ibyari byabaye ku muryango w’abakomoka kuri Benyamini, umuvandimwe wabo. Baravuga bati: “Uyu munsi umwe mu miryango ya Isirayeli wakuwe mu yindi.
7 None se abasigaye tuzabashyingira abagore tuvanye he ko twarahiye Yehova+ ko tutazabaha abakobwa bacu?”+
8 Baravuga bati: “Mu miryango ya Isirayeli ni nde utaraje imbere ya Yehova i Misipa?”+ Nuko basanga nta n’umwe mu b’i Yabeshi-gileyadi waje aho Abisirayeli bari bari.
9 Babaze abantu basanga nta n’umwe mu baturage b’i Yabeshi-gileyadi uhari.
10 Abisirayeli bohereza abagabo 12.000 barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati: “Nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi-gileyadi kandi mwice n’abagore n’abana.+
11 Uku ni ko muri bubigenze: Mwice umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo.”
12 Mu baturage b’i Yabeshi-gileyadi basangamo abakobwa 400 b’amasugi, batigeze baryamana n’abagabo. Barabafata babazana mu nkambi i Shilo,+ mu gihugu cy’i Kanani.
13 Abisirayeli bose bohereza intumwa ku bakomoka kuri Benyamini bari mu rutare rw’i Rimoni+ ngo zibahumurize.
14 Nuko icyo gihe abakomoka kuri Benyamini baragaruka. Abisirayeli babashyingira abakobwa bari barokoye mu b’i Yabeshi-gileyadi,+ ariko abo bakobwa baba bake.
15 Abisirayeli bagira agahinda kenshi bitewe n’ibyari byabaye ku bakomoka kuri Benyamini+ kubera ko Yehova yari yatandukanyije imiryango ya Isirayeli.
16 Abakuru b’Abisirayeli baravuga bati: “Tuzakora iki kugira ngo abagabo basigaye babone abagore, ko abagore bose bakomoka kuri Benyamini barimbuwe?”
17 Baravuga bati: “Abarokotse mu bakomoka kuri Benyamini bagomba kugira umurage kugira ngo hatagira umuryango ubura muri Isirayeli.
18 Ariko twebwe ntitwemerewe kubashyingira abakobwa bacu, kuko Abisirayeli barahiye bati: “Havumwe* umuntu wese uzashyingira abakomoka kuri Benyamini.’”+
19 Nuko baravuga bati: “Buri mwaka hari umunsi mukuru wa Yehova ubera i Shilo+ mu majyaruguru y’i Beteli, ahagana mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ujya i Shekemu, mu majyepfo y’i Lebona.”
20 Bategeka abakomoka kuri Benyamini bati: “Muzagende mwihishe mu mirima y’imizabibu,
21 nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse baje kubyina za mbyino zabo babyina bazenguruka, muzave mu mirima y’imizabibu, buri wese aterure umwe mu bakobwa b’i Shilo amujyane maze musubire iwanyu mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini.
22 Ba papa wabo cyangwa basaza babo nibaturega, tuzababwira tuti: “Nimutugirire neza mubafashe, kuko tutabashije kubonera buri wese umugore mu bo twafatiye ku rugamba+ kandi ari mwe mubatanze mwaba murenze ku byo mwarahiriye.’”+
23 Nuko abakomoka kuri Benyamini babigenza batyo, buri wese ajyana umugore akuye muri ba bakobwa babyinaga. Hanyuma basubira mu murage wabo kandi bongera kubaka imijyi yabo+ bayituramo.
24 Abisirayeli bava aho baragenda buri wese ajya mu muryango we no mu rugo rwe, buri wese yerekeza mu murage we.
25 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri wese yakoraga ibyo yishakiye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”