Abacamanza 3:1-31
3 Ibi ni byo bihugu Yehova yaretse kugira ngo agerageze Abisirayeli bose batari barigeze bajya ku rugamba ngo barwane n’Abanyakanani.+
2 (Byari ukugira ngo Abisirayeli batari barigeze bajya kurwana intambara, na bo bamenyere kurwana.)
3 Ibyo bihugu ni ibi: Abami batanu bishyize hamwe b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani bose, Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-herumoni kugera i Rebo-hamati.*+
4 Imana yakoresheje ibyo bihugu kugira ngo igerageze Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarahaye ba sekuruza binyuze kuri Mose.+
5 Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanani,+ Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.
6 Abisirayeli bashaka abakobwa babo, abakobwa babo na bo babashyingira abahungu babo, batangira gukorera imana zabo.+
7 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga, bibagirwa Yehova Imana yabo, basenga Bayali+ n’inkingi z’ibiti*+ abantu bo muri ibyo bihugu basengaga.
8 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* umwami wa Mezopotamiya* witwaga Kushani-rishatayimu, bamukorera imyaka umunani.
9 Igihe Abisirayeli batakiraga Yehova ngo abatabare,+ Yehova yabahaye umuntu wo kubatabara+ ari we Otiniyeli,+ umuhungu wa Kenazi murumuna wa Kalebu.
10 Umwuka wa Yehova uza kuri Otiniyeli+ aba umucamanza wa Isirayeli. Nuko agiye ku rugamba Yehova atuma atsinda Kushani-rishatayimu umwami wa Mezopotamiya.
11 Igihugu kimara imyaka 40 gifite amahoro. Hanyuma Otiniyeli umuhungu wa Kenazi arapfa.
12 Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova atuma Eguloni umwami w’i Mowabu+ atsinda Abisirayeli, kuko bakoze ibintu Yehova yanga.
13 Nanone Eguloni yishyize hamwe n’Abamoni+ n’Abamaleki+ batera Abisirayeli, bafata umujyi w’ibiti by’imikindo.*+
14 Abisirayeli bamaze imyaka 18 bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu.+
15 Nuko Abisirayeli binginga Yehova ngo abatabare.+ Yehova abashyiriraho umuntu wo kubakiza,+ ari we Ehudi+ umuhungu wa Gera wo mu muryango wa Benyamini,+ wakoreshaga imoso.+ Hashize igihe, Abisirayeli bamuha imisoro ngo ayishyire Eguloni umwami w’i Mowabu.
16 Hagati aho Ehudi yacuze inkota ityaye impande zombi, yari ifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 40.* Ayambara ku itako ry’iburyo, arenzaho umwenda we.
17 Nuko Ehudi ageze kwa Eguloni umwami w’i Mowabu, amuha ya misoro. Eguloni yari abyibushye cyane.
18 Ehudi amaze gutanga iyo misoro, we n’abaje bayimutwaje baragenda.
19 Ariko bageze aho bacukura amabuye i Gilugali,+ Ehudi asubirayo abwira umwami ati: “Mwami, hari ibanga nshaka kukubwira.” Umwami abwira abari aho ati: “Nimuceceke!” Avuze atyo, abagaragu be bose barasohoka.
20 Nuko Ehudi amusanga aho yari yicaye wenyine mu cyumba cye cyo hejuru cyabaga kirimo akayaga. Ehudi aramubwira ati: “Ngufitiye ubutumwa buturutse ku Mana.” Umwami abyumvise ahaguruka ku ntebe ye.
21 Nuko Ehudi afata inkota yari ku itako rye ry’iburyo akoresheje ukuboko kwe kw’ibumoso, ayimutikura mu nda.
22 Ikirindi cyayo cyinjirana na yo, irigita mu binure kuko atayimukuyemo, maze umwanda* urasohoka.
23 Ehudi asohokera ku ibaraza,* asiga akinze inzugi z’icyo cyumba cyo hejuru, arazikomeza.
24 Amaze kugenda, abagaragu ba Eguloni baragaruka basanga imiryango y’icyumba cyo hejuru irafunze. Baravuga bati: “Ahari wenda umwami yaba arimo kwituma.”*
25 Bakomeza gutegereza kugeza aho bumva na bo bibateye isoni, nuko babonye adakinguye inzugi z’icyumba cyo hejuru, bafata urufunguzo bafungura imiryango basanga shebuja aryamye hasi yapfuye.
26 Ehudi yahunze bacyibaza ibyabaye, anyura aho bacukura amabuye,+ ahungira i Seyira,
27 mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ Agezeyo avuza ihembe,+ maze Abisirayeli baramanuka bava mu karere k’imisozi miremire ari we ubayoboye.
28 Arababwira ati: “Nimunkurikire kuko Yehova atumye mutsinda abanzi banyu, ari bo Bamowabu.” Nuko baramukurikira, bafata ibyambu bya Yorodani kugira ngo babuze Abamowabu kwambuka. Nta muntu n’umwe bemereye kwambuka.
29 Icyo gihe bica Abamowabu bagera ku 10.000+ bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari, ntihagira n’umwe urokoka.+
30 Uwo munsi Abisirayeli batsinda Mowabu, maze igihugu kimara imyaka 80 gifite amahoro.+
31 Nyuma ya Ehudi, Shamugari+ umuhungu wa Anati na we yakijije Abisirayeli igihe yicaga Abafilisitiya 600+ abicishije inkoni isongoye.*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “abagurisha.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Aramu-naharayimu.”
^ Ni ukuvuga, Yeriko.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono.” Ushobora kuba ari umukono mugufi. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “amabyi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwenge munini winjizaga umuyaga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutwikira ibirenge.”
^ Cyangwa “igihosho.” Yabaga ari inkoni iriho icyuma gisongoye hasi, bakoreshaga bayobora amatungo.