Ibaruwa yandikiwe Abafilipi 2:1-30

  • Abakristo bagomba kwicisha bugufi (1-4)

  • Kristo yicishije bugufi maze ahabwa umwanya wo hejuru cyane (5-11)

  • Mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza (12-18)

    • Abakristo bameze nk’imuri (15)

  • Pawulo yohereza Timoteyo na Epafuradito (19-30)

2  Nuko rero, mujye mukora uko mushoboye muterane inkunga ziranga Abakristo, muhumurize abandi mubigiranye urukundo, mubiteho, kandi mugaragaze urukundo rurangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe.  Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+  Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane*+ cyangwa kwishyira imbere,+ ahubwo mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta.+  Ntimukite ku nyungu zanyu gusa,+ ahubwo mujye mwita no ku nyungu z’abandi.+  Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite:+  Nubwo yari ameze nk’Imana,+ ntiyigeze anatekereza ibyo kwigereranya n’Imana, ngo yumve ko angana na yo.+  Oya rwose! Ahubwo yemeye gusiga byose* amera nk’umugaragu,+ maze aba umuntu.+  Ikirenze ibyo kandi, igihe yari umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye,+ ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro.*+  Ibyo ni na byo byatumye Imana imuhesha icyubahiro, ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane,+ kandi ikamugira Umuyobozi ukomeye* kuruta abandi bose.+ 10  Ibyo Imana yabikoze kugira ngo ibiremwa byose, byaba ibyo mu ijuru, ibyo ku isi n’ibyo munsi y’ubutaka, byumvire Yesu.*+ 11  Abantu bose bagomba gutangaza ko Yesu Kristo ari Umwami,+ kugira ngo Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru ihabwe icyubahiro. 12  Kubera iyo mpamvu rero ncuti zanjye, nk’uko buri gihe mwumviraga ndi kumwe namwe, mujye murushaho kubikora n’igihe tutari kumwe. Ndabinginze mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza, mubikore mutinya kandi mwubaha Imana cyane. 13  Imana ni yo ituma mugira umwete, kugira ngo muyishimishe mu buryo bwuzuye. Nanone ituma mugira icyifuzo cyo kuyikorera, ikabaha n’imbaraga. 14  Mujye mukomeza gukora ibintu byose mutitotomba+ kandi mutagishanya impaka.+ 15  Ibyo bizatuma muba inyangamugayo, mugire umutimanama ukeye, mube abana b’Imana+ batagira inenge.+ Nimukomeza kwitwara mutyo, muzamera nk’urumuri rumurikira muri iyi si irimo abantu bakora ibibi.+ 16  Nanone mukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana ritanga ubuzima,+ kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo, nishimira ko ntameze nk’umuntu wirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete nduhira ubusa. 17  Nubwo meze nk’ituro rya divayi+ risukwa ku gitambo+ bitewe n’uruhare ngira mu murimo wera, mfite ibyishimo byinshi kandi nishimanye namwe mwese kubera ko ukwizera kwanyu ari ko kwatumye namwe mukora uwo murimo. 18  Mu buryo nk’ubwo rero, namwe munezerwe kandi mwishimane nanjye. 19  Naho njyewe niringiye ko Umwami Yesu nabishaka nzaboherereza Timoteyo+ bidatinze, kugira ngo ninumva amakuru yanyu bizantere inkunga. 20  Nta wundi mfite umeze nka we, uzita by’ukuri ku byo mukeneye. 21  Abandi bose baba bahangayikishijwe n’inyungu zabo, aho guhangayikishwa n’inyungu za Yesu Kristo. 22  Namwe ubwanyu muzi ukuntu yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye. Yakoranye nanjye umurimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana+ akorana na papa we. 23  Uwo ni we niringiye kuzaboherereza nkimara kumenya uko ibyanjye bimeze. 24  Icyakora, nizeye ko Umwami nabishaka nzaza iwanyu bidatinze.+ 25  Ariko ubu, ndashaka kuboherereza Epafuradito, umuvandimwe wanjye, akaba umukozi dufatanyije umurimo, akaba n’umusirikare wa Kristo, nk’uko nanjye ndi we. Ni we mwanyoherereje kandi amfasha muri byinshi.+ 26  Arabakumbuye cyane, kandi yarihebye kubera ko mwumvise ko yari yararwaye. 27  Mu by’ukuri, koko yararwaye, ndetse yendaga gupfa. Ariko Imana yamugiriye impuhwe. Si we wenyine yazigiriye, ahubwo nanjye yarazingiriye kugira ngo agahinda kanjye katiyongeraho akandi gahinda. 28  Ni yo mpamvu ngiye guhita mwohereza kugira ngo nimumubona muzongere mwishime, maze nanjye ndeke gukomeza guhangayika. 29  Ubwo rero, mumwakire mufite ibyishimo byinshi, nk’uko musanzwe mwakira abigishwa b’Umwami, kandi abantu nk’abo mujye mukomeza kubakunda cyane.+ 30  Yageze n’ubwo yenda gupfa bitewe n’umurimo wa Kristo,* yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ankorere ibyo mutashoboraga kunkorera, kuko mutari muhari.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubwikunde.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yiyambuye byose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikamuha izina risumba andi mazina yose.”
Cyangwa “bihe icyubahiro izina rya Yesu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umurimo w’Umwami.”