Ibaruwa yandikiwe Abafilipi 3:1-21

  • Ntimugashingire ibyiringiro byanyu ku bigaragara ku mubiri (1-11)

    • Ubu mbona ibintu byose nta cyo bimaze kubera ko ndi umwigishwa wa Kristo (7-9)

  • Mpatanira kugera ku ntego (12-21)

    • Ubwenegihugu bwo mu ijuru (20)

3  Nuko rero bavandimwe, mukomeze kwishima kubera ko muri abigishwa b’Umwami.+ Kubandikira ibintu bimwe nta cyo bintwaye, ahubwo ni mwe bifitiye akamaro.  Mwirinde abantu bakora ibikorwa byanduye,* mwirinde abantu bahemukira abandi, mwirinde n’abantu baba bashaka ko mukebwa.*+  Ni twe twakebwe by’ukuri,+ twebwe dukorera Imana tuyobowe n’umwuka wera. Ibyiringiro byacu ntitubishingira ku bigaragara ku mubiri, ahubwo tubishingira kuri Kristo Yesu.+  Ndusha abantu bose kugira impamvu nyinshi zo gushingira ibyiringiro byanjye ku bigaragara ku mubiri. Niba hari umuntu uwo ari we wese utekereza ko afite impamvu zo gushingira ibyiringiro bye ku bigaragara ku mubiri, njye mfite nyinshi kurushaho:  Nakebwe ku munsi wa munani.+ Ndi Umwisirayeli ukomoka mu muryango wa Benyamini. Ndi Umuheburayo kandi nabyawe n’Abaheburayo.+ Nanone nari Umufarisayo+ kandi nakurikizaga amategeko ntaca ku ruhande.  Natotezaga abagize itorero nshyizeho umwete,+ nkagaragaza ko nkiranuka nshingiye ku mategeko kandi nkubahiriza ibivugwamo byose.  Nyamara ibintu byose nari naragezeho, ubu mbona ko nta cyo bimaze* kubera ko ndi umwigishwa wa Kristo.+  Mu by’ukuri, mbona ko ibintu byose ari ubusa iyo mbigereranyije n’ubumenyi bw’agaciro kenshi nungutse ku byerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbona ko ari nk’ibishingwe kugira ngo nemerwe na Kristo,  maze nunge ubumwe na we. Kuba ndi umukiranutsi ntibiterwa n’uko nubahiriza ibintu byose bivugwa mu Mategeko, ahubwo biterwa n’uko nizera+ Kristo.+ Kuba ndi umukiranutsi biva ku Mana kandi bishingiye ku kwizera.+ 10  Icyifuzo cyanjye ni uko namenya Kristo, nkamenya imbaraga z’uwamuzuye,+ kandi nkemera kubabazwa nk’uko na we yababajwe.+ Niteguye no gupfa urupfu nk’urwe,+ 11  kugira ngo ndebe ko nazazuka mu muzuko wa mbere.+ 12  Icyo gihembo sindakibona, kandi sindaba umuntu utunganye. Ariko nkora uko nshoboye kose+ ngakora ibyo Kristo Yesu yantoranyirije.+ 13  Bavandimwe, sintekereza ko namaze guhabwa igihembo. Ariko icyo nizera ntashidikanya ni iki: Nibagirwa ibyo nasize inyuma,+ ngahatanira kugera ku biri imbere.+ 14  Nkora uko nshoboye ngahatanira kuzahabwa igihembo.+ Icyo gihembo ni ubuzima bwo mu ijuru+ Imana izaha abantu bose yatoranyije ibinyujije kuri Kristo Yesu. 15  Ubwo rero, nimureke twese abafite ukwizera gukomeye+ tugire iyo mitekerereze. Niba hari umuntu uwo ari we wese ufite imitekerereze inyuranye n’iyo, Imana izamufasha agire imitekerereze ikwiriye. 16  Uko byaba biri kose, mu rugero rwose tugezeho tugira ukwizera gukomeye, nimureke dukomereze aho, ntiducogore. 17  Bavandimwe, mujye munyigana,+ kandi mwigane abakurikiza urugero twabahaye. 18  Hari abantu najyaga mvuga kenshi, ariko ubu bwo ndabavuga ndira, kuko barwanya Kristo, kandi ntibabone ko urupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro* rwabagiriye akamaro. 19  Amaherezo bazarimbuka. Ibyo bararikira byabaye nk’imana yabo, kandi biratana ibintu biteye isoni bakora. Nta kindi batekerezaho uretse ibintu byo muri iyi si.+ 20  Ariko twebwe ubwenegihugu bwacu+ ni ubwo mu ijuru,+ kandi dutegerezanyije amatsiko umukiza uzaturukayo, ari we Yesu Kristo Umwami wacu.+ 21  Azahindura imibiri yacu yoroheje, atume tugira umubiri nk’uwe ufite icyubahiro.+ Ibyo azabikoresha imbaraga ze nyinshi, ari na zo zizatuma ibintu byose bimwumvira.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mwirinde izo mbwa.” Aha berekeza ku bantu bigisha inyigisho mbi, bigatuma Imana ibona ko banduye.
Cyangwa “mwisiramuza.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nabiretse ku bushake.”