Ibaruwa yandikiwe Abafilipi 4:1-23

  • Mukomeze kunga ubumwe, mwishime kandi mukomeze kugira imitekerereze myiza (1-9)

    • Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha (6, 7)

  • Pawulo ashimira Abafilipi kubera impano batanze (10-20)

  • Intashyo za nyuma (21-23)

4  Bavandimwe nkunda kandi nkumbuye cyane! Muri ibyishimo byanjye kandi mumeze nk’ikamba ryanjye.+ Ncuti zanjye, ndabinginze ngo mukomeze+ kubera Umwami indahemuka.  Ewodiya na Sintike ndabinginga ngo bakemure ibibazo bafitanye* kuko ari abigishwa b’Umwami.+  Nawe uwo dufatanyije umurimo, ndagusaba ngo ukomeze gufasha abo bagore bafatanyije nanjye* kubwiriza ubutumwa bwiza, hamwe na Kilementi n’abandi bakozi bagenzi banjye bose, amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima.+  Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!+  Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro.+ Dore Umwami ari hafi.  Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha.+ Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira.+  Ibyo nimubikora, amahoro+ y’Imana arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha, azarinda imitima yanyu+ n’ubwenge bwanyu* binyuze kuri Kristo Yesu.  Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gutekereza ku bintu+ by’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose.  Ibyo mwamenye, ibyo mwemeye, ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye binyuze kuri njye, abe ari byo mukora+ kandi Imana y’amahoro izabana namwe. 10  Ubu ndishimye cyane kandi nshimira Umwami kubera ko mwongeye kugaragaza ko mumpangayikira.+ N’ubundi mwari musanzwe mumpangayikira, ariko ntimwari mwarabonye uko mubigaragaza. 11  Simbivugiye ko hari ibyo nkeneye, kuko nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.+ 12  Namenye uko umuntu yabaho afite ibintu bike,+ n’ukuntu yabaho afite ibintu byinshi. Nanone namenye ibanga ry’ukuntu umuntu yabaho yishimye, yaba ahaze cyangwa ashonje, yaba akize cyangwa akennye. 13  Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.+ 14  Icyakora, mwarakoze cyane kuko mwamfashije kwihanganira imibabaro yanjye. 15  Mu by’ukuri, namwe Bafilipi muzi ko igihe navaga i Makedoniya, mumaze kumva ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere, nta rindi torero ryamfashije kubona ibyo nkeneye uretse mwe.+ 16  Igihe nari ndi i Tesalonike mwanyoherereje ibintu nari nkeneye. Ntimwabikoze rimwe gusa ahubwo mwabikoze inshuro ebyiri. 17  Ibyo simbivuze mbitewe n’uko nshishikajwe no guhabwa impano, ahubwo mbivuze mbitewe n’uko nshaka ko mubona imigisha, izanwa no gutanga. 18  Icyakora, mfite ibintu byose ndetse ahubwo mfite ibirenze ibyo nkeneye. Nta cyo mbuze, kuko ubu Epafuradito+ yangejejeho ibintu mwanyoherereje. Impano mwampaye zimeze nk’igitambo gitwikwa n’umuriro, kigatanga impumuro nziza+ ishimisha Imana. 19  Imana yanjye, na yo izakoresha ubutunzi bwayo buhebuje, ibahe ibyo mukeneye byose+ binyuze kuri Kristo Yesu. 20  Nuko rero, Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.* 21  Munsuhurize abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabasuhuza. 22  Abera bose, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari,+ barabasuhuza. 23  Mbifurije ko Umwami wacu Yesu Kristo yabagaragariza ineza ihebuje* kubera ko mufite imitekerereze myiza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagire imitekerereze imwe.”
Cyangwa “bafatanyije nanjye kurwana intambara itoroshye.”
Cyangwa “ibitekerezo byanyu.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”