Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya 3:1-29

  • Ukwizera kuruta cyane imirimo y’Amategeko (1-14)

    • Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera (11)

  • Isezerano rya Aburahamu ntiryari rishingiye ku Mategeko (15-18)

    • Urubyaro rwa Aburahamu ni Kristo (16)

  • Uko Amategeko yatanzwe n’icyo yari agamije (19-25)

  • Bitwa abana b’Imana binyuze ku kwizera (26-29)

    • Aba Kristo ni abana nyakuri ba Aburahamu (29)

3  Mwa Bagalatiya mwe mudatekereza neza, ni nde wabashutse?+ Byagenze bite ko mwari mwarasobanuriwe neza ukuntu Yesu Kristo yishwe amanitswe ku giti?+  Reka ngire icyo mbibariza: Ese mwahawe umwuka wera bitewe no gukurikiza amategeko? Cyangwa byatewe n’uko mwumvise ubutumwa bwiza maze mukizera?+  Ese mwabuze ubwenge bigeze aho? Mbere, mwemeraga ko umwuka wera ubayobora. None se ubu, kuki musigaye muyoborwa n’imitekerereze y’abantu?+  Ese mwihanganiye imibabaro myinshi muruhira ubusa? Ndizera rwose ko mutaruhiye ubusa!  Ubwo se ubaha umwuka wera kandi agakorera ibitangaza+ muri mwe, abikora abitewe n’uko mukurikiza amategeko cyangwa abiterwa n’uko mwumvise ubutumwa bwiza maze mukizera?  Ibyo ni ko byagenze kuri Aburahamu. “Yizeye Yehova bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi.”+  Muzi neza rwose ko abafite ukwizera, ari bo bitwa abana ba Aburahamu.+  Imana yakoresheje ibyanditswe, igaragaza ko abantu batari Abayahudi bari kuba abakiranutsi, bitewe n’uko bagaragaza ukwizera. Ni na cyo cyatumye imenyesha Aburahamu ubutumwa bwiza mbere y’igihe, igira iti: “Abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazahabwa umugisha binyuze kuri wowe.”+  Ubwo rero, abantu bose bafite ukwizera bahabwa umugisha nk’uko Aburahamu yawuhawe.+ 10  Umuntu wese wiyemeza kugendera ku mategeko azabihanirwa, kuko ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese utazumvira Amategeko ngo ayakurikize azagerwaho n’ibyago.”+ 11  Nanone kandi, biragaragara ko nta muntu Imana ibona ko ari umukiranutsi+ bitewe n’uko yakurikije amategeko, kuko ibyanditswe bivuga ko “umukiranutsi azabeshwaho n’ukwizera.”+ 12  Ubwo rero, Amategeko ntashingiye ku kwizera. Ariko “umuntu wese uyakurikiza azabeshwaho na yo.”+ 13  Kristo yaraducunguye+ adukiza+ Amategeko yatumaga tuba abanyabyaha, ubwo yemeraga kwishyiraho ibyaha byacu* nk’uko byanditswe ngo: “Umuntu umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.”+ 14  Icyatumye ibyo bibaho, ni ukugira ngo umugisha wa Aburahamu, ugere no ku batari Abayahudi binyuze kuri Yesu Kristo,+ kandi duhabwe umwuka wera twasezeranyijwe+ tuwuheshejwe no kwizera. 15  Bavandimwe, reka dufate urugero rusanzwe mu mibereho y’abantu: Iyo isezerano ryemejwe, nubwo riba ari iry’umuntu, nta muntu ushobora kuritesha agaciro cyangwa ngo agire icyo aryongeraho. 16  Ubu noneho turi kuvuga ku masezerano yahawe Aburahamu n’urubyaro rwe.+ Ibyanditswe ntibivuga ngo: “N’abazamukomokaho,” nkaho ari benshi, ahubwo bigira biti: “N’urubyaro rwawe,” rukaba rwerekeza ku muntu umwe ari we Kristo.+ 17  Dore ikindi nakongeraho: Amategeko yaje nyuma y’imyaka 430,+ ntasimbura isezerano Imana yari yaratanze mbere cyangwa ngo akureho ibyasezeranyijwe. 18  Niba umuntu abona umurage* biturutse ku mategeko, ubwo ntiyaba akiwuhawe binyuze ku isezerano. Nyamara Imana yawuhaye Aburahamu binyuze ku byasezeranyijwe.+ 19  None se kuki Amategeko yashyizweho? Amategeko yaje gutangwa, kugira ngo agaragaze ko abantu ari abanyabyaha+ kugeza igihe urubyaro rwasezeranyijwe rwagombaga kuzazira.+ Imana yayahaye abamarayika,+ na bo bayatanga binyuze ku muhuza.+ 20  Icyakora iyo isezerano rireba umuntu umwe gusa, ntihaba hakenewe umuhuza. Ni na ko byagenze ku Mana. Igihe yatangaga isezerano yari yonyine kandi nta wundi yarinyujijeho. 21  None se Amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Oya rwose! Iyo amategeko aba atanga ubuzima, abantu bari kuba bitwa abakiranutsi, binyuze ku mategeko. 22  Ibyanditswe byagaragaje ko abantu bose ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu kwizera Yesu Kristo ari byo bizatuma abantu babona ibyasezeranyijwe. 23  Icyakora, igihe twari tutarizera Kristo, twarindwaga n’amategeko kandi tukayoborwa na yo, kubera ko twari dutegereje icyo Imana yari guhishura.+ 24  Uko ni ko Amategeko yatubereye nk’umuherekeza* utugeza kuri Kristo,+ kugira ngo tube abakiranutsi tubiheshejwe no kwizera.+ 25  Ariko ubu kubera ko twizera Kristo,+ ntitugikeneye umuherekeza.+ 26  Mwese muri abana b’Imana+ mubikesheje kwizera Kristo Yesu.+ 27  Mwebwe mwese ababatijwe mukaba mwunze ubumwe na Kristo,* mufite imico nk’iye.+ 28  Nta tandukaniro hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ hagati y’umugaragu n’umuntu ufite umudendezo,+ hagati y’umugabo n’umugore,+ kuko mwese mwunze ubumwe kandi mukaba muri abigishwa ba Kristo Yesu.+ 29  Niba muri aba Kristo, muri abana nyakuri* ba Aburahamu,+ kandi muzabona umurage+ Imana yasezeranyije.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubwo yemeraga kuba ikivume mu mwanya wacu.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “umwarimu.”
Cyangwa “mukaba mwambaye Kristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubyaro.”