Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya 4:1-31

  • Ntimukiri abagaragu ahubwo muri abana (1-7)

  • Pawulo ahangayikira Abagalatiya (8-20)

  • Hagari na Sara bagereranya amasezerano abiri (21-31)

    • Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mama. Ifite umudendezo (26)

4  Iyo umuntu ukwiriye guhabwa umurage* akiri umwana muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu, nubwo aba ayobora ibintu byose.  Ahubwo yitabwaho n’abashinzwe kumurinda n’abashinzwe kwita ku byo mu rugo, kugeza igihe papa we yagennye.  Natwe ni uko. Twari tumeze nk’abana. Twakurikizaga ibikorwa biranga abantu bo muri iyi si n’imitekerereze yabo.+  Ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo abyarwa n’umugore+ kandi ayoborwa n’amategeko,+  kugira ngo acungure abayoborwa n’amategeko,+ bityo natwe Imana itugire abana bayo.+  Ubu noneho kuko muri abana b’Imana, Imana yohereje umwuka wera+ mu mitima yanyu, ari na wo yahaye Umwana wayo+ kandi uwo mwuka ni wo utuma turangurura tuvuga tuti: “Papa!”*+  Ubwo rero ntimukiri abagaragu, ahubwo muri abana b’Imana. Kandi niba muri abana b’Imana mwabaye n’abaragwa mubihawe n’Imana.+  Icyakora, igihe mwari mutaramenya Imana mwari abagaragu b’ibintu bitari imana y’ukuri.  None se ubwo mwamenye Imana, kandi na yo ikaba yarabamenye, bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mugakurikiza ibintu bidafite akamaro+ byo muri iyi si kandi mugashaka kongera kuba abagaragu babyo?+ 10  Mutekereza ko hari iminsi, amezi,+ ibihe n’imyaka byihariye kandi murabyizihiza. 11  Ndatinya ko ahari ibyo nabakoreye byose naba nararuhiye ubusa. 12  Bavandimwe, ndabinginga ngo mumere nkanjye, kuko nanjye nari meze nk’uko namwe mumeze.+ Mu by’ukuri nta kibi mwigeze munkorera. 13  Ariko muzi ko uburwayi bwanjye ari bwo bwatumye mbona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere. 14  Nubwo uburwayi bwanjye bwababereye umutwaro, ntimwigeze munsuzugura cyangwa ngo mbatere iseseme.* Ahubwo mwanyakiriye nk’umumarayika w’Imana, cyangwa nka Kristo Yesu. 15  None se bya byishimo mwari mufite byagiye he? Ndahamya ko iyo bibashobokera muba mwarakuyemo amaso yanyu mukayampa.+ 16  None se ubu mpindutse umwanzi wanyu kuko mbabwiza ukuri? 17  Bakora uko bashoboye kugira ngo babigarurire. Ariko ibyo ntibabikora bagamije ibyiza, ahubwo baba bashaka ko muncikaho maze mukabakurikira mubishishikariye. 18  Nyamara kandi, niba hari n’abashaka kubigarurira, bajye babikora bafite intego nziza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa. 19  Bana banjye,+ ibyo nta cyo byaba bitwaye rwose. Nzakomeza kubahangayikira, mbabara nk’umugore ufite ibise, kandi nzakomeza kumva ubwo bubabare, kugeza igihe muzaba mufite imyitwarire nk’iya Kristo. 20  Nashimishwa no kuba ndi kumwe namwe nonaha nkabavugisha mu bundi buryo, kuko ibyanyu binteye gushoberwa. 21  Ngaho nimumbwire mwebwe abashaka kuyoborwa n’amategeko: Ese ntimuzi icyo Amategeko avuga? 22  Urugero, ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri. Umwe yamubyaranye n’umuja,+ undi amubyarana n’umugore ufite umudendezo.+ 23  Umuhungu yabyaranye n’umuja yavutse mu buryo busanzwe,*+ ariko uwo yabyaranye n’umugore ufite umudendezo yavutse bitewe n’isezerano.+ 24  Ibyo bintu bifite ikindi bigereranya. Abo bagore bagereranya amasezerano abiri. Rimwe ni iryo ku Musozi wa Sinayi,+ rikaba ryerekeza ku bana bavuka ari abagaragu, ari na ryo rigereranywa na Hagari. 25  Uwo Hagari ni we ugereranywa na Sinayi,+ ari wo musozi wo muri Arabiya. Nanone agereranya Yerusalemu y’ubu. Yerusalemu y’ubu imeze nk’umugore w’umuja, kandi abayibamo bameze nk’abana b’uwo mugore, na bo bakaba ari abagaragu. 26  Ariko Yerusalemu yo mu ijuru yo,* imeze nk’umugore ufite umudendezo kandi ni yo mama. 27  Ibyanditswe bigira biti: “Ishime wa mugore we utabyara. Rangurura ijwi ry’ibyishimo wowe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise, kuko abana b’umugore watawe n’umugabo ari bo benshi kurusha abana b’umugore ufite umugabo.”+ 28  None rero bavandimwe, twebwe turi abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ameze.+ 29  Ariko kimwe n’uko icyo gihe umwana wavutse mu buryo busanzwe yatangiye gutoteza uwavutse binyuze ku mwuka wera,+ n’ubu ni ko bimeze.+ 30  None se ni iki ibyanditswe bivuga? Biravuga biti: “Irukana umuja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’umuja atazahabwa umurage ari kumwe n’umuhungu w’umugore ufite umudendezo.”+ 31  Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b’umuja, ahubwo turi abana b’umugore ufite umudendezo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo umwana avuga ahamagara papa we.
Cyangwa “muncire amacandwe.”
Cyangwa “mu buryo bw’umubiri.”
Cyangwa “Yerusalemu yo hejuru.”