Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya 5:1-26

  • Umudendezo w’Abakristo (1-15)

  • Muyoborwe n’umwuka wera (16-26)

    • Imirimo ya kamere (19-21)

    • Imbuto z’umwuka wera (22, 23)

5  Kristo yaratubohoye atuma tugira umudendezo. Nuko rero, muhagarare mushikamye,+ kandi ntimuzongere kwishyira muri ubwo bucakara.+  Njyewe Pawulo ndababwira ko nimukebwa,* Kristo nta cyo azaba akibamariye.+  Nanone, ndabibutsa ko umuntu wese ukebwa, aba agomba no gukurikiza Amategeko yose uko yakabaye.+  Yemwe mwa bantu mwe mushaka kwitwa abakiranutsi mubiheshejwe n’amategeko,+ mwitandukanyije na Kristo, kandi mwatumye Imana itabagaragariza ineza yayo ihebuje.*  Dutegerezanyije amatsiko igihe Imana izaba ibona ko turi abakiranutsi kandi ibyo bizashoboka gusa ari uko duhawe umwuka wera kandi tukagaragaza ukwizera.  Ku bantu bunze ubumwe na Kristo Yesu, ari ugukebwa cyangwa kudakebwa byose nta gaciro bifite.+ Igifite agaciro gusa ni ukwizera kandi uko kwizera kugira agaciro ari uko umuntu agaragaza urukundo.  Ko mbere mwitwaraga neza,*+ ni nde wababujije gukomeza kumvira ukuri?  Izo nyigisho zabayobeje ntizaturutse ku wabatoranyije.  Mwibuke ko agasemburo gake gatubura igipondo cyose.+ 10  Niringiye ntashidikanya ko mwebwe abunze ubumwe n’Umwami,+ mutazatekereza ibinyuranye n’ibyo. Ariko uwo muntu uza kubatezamo akavuyo,+ uwo yaba ari we wese, azahabwa igihano kimukwiriye. 11  Bavandimwe, iyo mba nkigisha ibirebana no gukebwa, nta wari kuba akintoteza kandi ibyo nigisha ku birebana na Yesu wapfiriye ku giti cy’umubabaro*+ nta muntu byaba birakaza. 12  Abo bantu bashaka kubatezamo akavuyo, barakikata imyanya ndangagitsina!* 13  Bavandimwe, icyatumye mutoranywa, ni ukugira ngo mubone umudendezo. Icyakora uwo mudendezo ntimukawitwaze mukora ibyo umubiri urarikira.+ Ahubwo mujye mugaragarizanya urukundo mu byo mukora, mumeze nk’abagaragu.+ 14  Amategeko yose akubiye muri iri tegeko rimwe rigira riti: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 15  Ariko rero niba mukomeza gushwana no guhemukirana,+ mwirinde kugira ngo mutagira uwo muca intege akareka kuba incuti y’Imana.+ 16  Ariko reka mbabwire: Nimukomeze muyoborwe n’umwuka wera.+ Ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.+ 17  Ibyo umubiri urarikira birwanya umwuka wera, n’umwuka wera ukarwanya ibyo umubiri urarikira. Ibyo byombi biba bitandukanye cyane, kandi ni yo mpamvu ibyo muba mwifuza gukora atari byo mukora.+ 18  Nanone kandi niba muyoborwa n’umwuka wera, ubwo ntimukiyoborwa n’amategeko. 19  Imirimo ya kamere irigaragaza. Dore ni iyi: Gusambana,* ibikorwa by’umwanda,+ imyifatire iteye isoni,*+ 20  gusenga ibigirwamana, ubupfumu,+ inzangano, gushyamirana, ishyari, kurakara cyane, amakimbirane, amacakubiri, gukora udutsiko tw’amadini, 21  kwifuza iby’abandi, gusinda,+ ibirori birimo urusaku rwinshi no kunywa inzoga nyinshi n’ibindi nk’ibyo.+ Ku birebana n’ibyo, ndababurira hakiri kare nk’uko n’ubundi nigeze kubibabwira, ko abakora ibyo batazaragwa Ubwami bw’Imana.+ 22  Ariko imbuto z’umwuka wera zo, ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza,+ kwizera, 23  kwitonda no kumenya kwifata.+ Ibintu nk’ibyo nta mategeko abibuza. 24  Ikindi kandi, abantu ba Kristo Yesu barwanyije* ibyifuzo by’umubiri n’irari ryawo ryinshi kandi barabitsinda.+ 25  Ubwo rero niba tubeshwaho n’umwuka wera, nimureke dukomeze kugenda tutica gahunda, ahubwo tuyoborwe na wo.+ 26  Ntitukishyire imbere+ tuzana ibintu byo kurushanwa,+ cyangwa tugirirana ishyari.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nimusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ko mwirukaga neza.”
Cyangwa “barakishahura.” Ibyo byasobanuraga ko batari kuba bacyujuje ibisabwa ngo bubahirize amategeko bahataniraga kugenderaho.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “bamanitse ku giti.”