Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya 6:1-18

  • Mwakirane ibibaremerera (1-10)

    • Ibyo umuntu atera ni byo asarura (7, 8)

  • Gukebwa nta cyo bimaze (11-16)

    • Icyaremwe gishya (15)

  • Umusozo (17, 18)

6  Bavandimwe, umuntu nakora ikintu kidakwiriye, niyo yaba atarabimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka mujye mugerageza kumufasha mu bugwaneza.+ Icyakora namwe mujye mwitonda+ kugira ngo mudashukwa.+  Nimukomeze kwakirana ibibaremerera,+ kuko ari byo bizagaragaza ko mwumvira amategeko ya Kristo.+  Nihagira umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo,+ azaba yishuka.  Ahubwo buri wese ajye agenzura ibikorwa bye,+ ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku giti cye, atigereranyije n’undi muntu.+  Buri wese azikorera umutwaro we.*+  Nanone kandi, umuntu wese wigishwa ijambo ry’Imana, ajye asangira ibyiza byose n’umwigisha.+  Ntimwishuke! Iby’Imana ntibikinishwa, kuko ibyo umuntu atera ari na byo azasarura.+  Umuntu wese wemera kuyoborwa n’ibyifuzo bibi biganisha ku cyaha* azagerwaho n’urupfu,* ariko umuntu uyoborwa n’umwuka w’Imana* azabona ubuzima bw’iteka.+  Bityo rero, ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura ibyiza nitutarambirwa.+ 10  Ubwo rero, igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, tujye tubikorera bose, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera. 11  Mwirebere ukuntu mbandikiye mu nyuguti nini n’ukuboko kwanjye. 12  Abantu bose baba bashaka kwigaragaza neza imbere y’abantu, ni bo babahatira gukebwa,* kugira ngo badatotezwa bazira kubwiriza ibyerekeye Kristo Yesu wapfuye amanitswe ku giti cy’umubabaro.* 13  Abakebwa na bo ntibakurikiza amategeko.+ Ahubwo baba bashaka ko mukebwa kugira ngo babone uko birata bitewe namwe.* 14  Njye sinshobora kwirata, keretse gusa nirase mvuga iby’Umwami wacu Yesu Kristo+ wapfuye amanitswe ku giti cy’umubabaro. Njye mbona ko ab’isi bakatiwe urwo gupfa* binyuze kuri we, kandi na bo babona ko nakatiwe urwo gupfa binyuze kuri we. 15  Gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze,+ ahubwo kuba icyaremwe gishya ni byo bifite akamaro.+ 16  Abazajya bagendera kuri gahunda bose bakurikije iryo hame, Imana ibahe amahoro n’imbabazi, kandi ibihe na Isirayeli y’Imana.+ 17  Kuva ubu rero, ntihakagire umuntu n’umwe wongera kumbuza amahoro, kuko ku mubiri wanjye mfite inkovu zigaragaza ko ndi umugaragu wa Yesu.+ 18  Bavandimwe, Umwami wacu Yesu Kristo nakomeze abagaragarize ineza ye ihebuje,* kandi namwe mukomeze kugira imyifatire myiza. Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umuntu wese azasohoza inshingano ye.”
Cyangwa “azasarura kubora.”
Cyangwa “ubibira umwuka.”
Cyangwa “umuntu wese ubibira umubiri.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitewe n’imibiri yanyu.”
Cyangwa “bamanitswe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “bibe bityo.”