Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 10:1-39

  • Ibitambo by’amatungo ntibyari bihagije (1-4)

    • Amategeko agereranya ibintu byiza bizaza (1)

  • Kristo yatanze igitambo kimwe gihoraho (5-18)

  • Uburyo bushya bwo kwinjira ahera (19-25)

    • Ntitukirengagize guteranira hamwe (24, 25)

  • Tujye twirinda gukora ibyaha ku bushake (26-31)

  • Ubutwari no kwizera bidufasha kwihangana (32-39)

10  Amategeko agereranya+ ibintu byiza bizaza,+ ariko mu by’ukuri si ibyo bintu nyirizina. Ubwo rero, ntashobora* gutuma abantu bifuza kwegera Imana baba abakiranutsi bitewe n’ibitambo bahora batamba buri mwaka.+  Iyo bigenda bityo, gutamba ibitambo biba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe gusa, ntibakomeze kugira umutimanama ubashinja icyaha.  Ahubwo buri mwaka, ibyo bitambo byabibutsaga ko ari abanyabyaha,+  kandi ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha.  Ni yo mpamvu igihe Yesu yazaga mu isi yabwiye Imana ati: “‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wampaye uyu mubiri mfite.  Ntiwemeye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+  Nuko ndavuga nti: ‘Mana, dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka. (Uko ni ko byanditswe mu muzingo* byerekeza kuri njye.)’”+  Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko.  Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10  Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+ 11  Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo akore umurimo wera,*+ kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi,+ bidashobora gukuraho ibyaha burundu.+ 12  Ariko Yesu we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana.+ 13  Kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.+ 14  Icyo gitambo kimwe yatanze ni cyo gituma Imana ibona ko abo yatoranyije ari abera+ kugeza iteka ryose. 15  Byongeye kandi, umwuka wera na wo utwereka ko ibyo ari ukuri. Wabanje kuvuga uti: 16  “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo.’ Uko ni ko Yehova* avuze.”+ 17  Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+ 18  Iyo abantu bababariwe ibyaha, ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha. 19  Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20  Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we. 21  Ikindi kandi, ubu dufite umutambyi ukomeye uyobora abantu b’Imana.+ 22  Ubwo rero, tujye twegera Imana dufite ukwizera kwinshi, tudafite uburyarya, kandi dufite imitimanama ikeye, itaducira urubanza,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.+ 23  Nanone tujye dukomeza gutangariza mu ruhame ibyiringiro dufite, tubikore dufite icyizere+ kuko uwatanze ayo masezerano ari uwo kwizerwa. 24  Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi* kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza.+ 25  Ntitukirengagize guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero. Ahubwo tujye duterana inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.+ 26  Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27  Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+ 28  Umuntu wese wasuzuguraga Amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 29  None se umuntu usuzugura Umwana w’Imana, agatesha agaciro amaraso y’isezerano+ kandi ari yo yatumye yezwa, ndetse akarwanya umwuka wera Imana ikoresha igaragaza ineza yayo ihebuje,*+ muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho? 30  Twese tuzi uwavuze ati: “Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.” Nanone yaravuze ati: “Yehova azacira urubanza abantu be.”+ 31  Guhanwa n’Imana ihoraho biteye ubwoba! 32  Icyakora, mujye mukomeza kwibuka iminsi ya kera, igihe mwari mukimara kumenya ukuri.+ Icyo gihe mwihanganiraga ibibazo byinshi n’imibabaro myinshi. 33  Muri iyo minsi, hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi* mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya* n’ababaga bari mu makuba nk’ayo. 34  Mwagaragarizaga impuhwe abari muri gereza, kandi mwakomezaga kwishima nubwo babatwaraga ibyanyu,+ kubera ko mwari muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi bw’igihe kirekire.+ 35  Ku bw’ibyo rero, nimukomeze kugira ubutwari, kuko buzabahesha ibihembo byinshi cyane.+ 36  Mugomba gukomeza kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. 37  Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+ 38  “Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ ariko nacika intege “sinzakomeza kumwishimira.”+ 39  Icyakora ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu ntibashobora.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu muzingo w’igitabo.”
Cyangwa “akorere abantu.”
Cyangwa “dufite icyizere.”
Cyangwa “tujye duhangayikira bagenzi bacu; tujye twita kuri bagenzi bacu.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nk’abari mu nzu y’imikino.”
Cyangwa “mwabaga muri kumwe.”