Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 4:1-16
4 Nuko rero, ubwo hakiriho isezerano ryo kuzaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, nimureke dukomeze kuba maso* kugira ngo hatagira umuntu n’umwe muri mwe ugaragaza ko adakwiriye guhabwa iryo sezerano.+
2 Natwe twatangarijwe ubwo butumwa bwiza+ nk’uko na ba sogokuruza babutangarijwe. Ariko ibyo bumvise nta cyo byabamariye, kubera ko batagize ukwizera nk’ukw’abantu bumviye.
3 Twebwe abizeye turaruhuka nk’uko Imana yaruhutse. Ibyo bihuje n’ibyo Imana yavuze igira iti: “Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse,’”+ nubwo imirimo yayo yarangiye kuva abantu batangiye kuvukira ku isi.*+
4 Hari aho yavuze iby’umunsi wa karindwi igira iti: “Nuko Imana iruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”+
5 Nanone yaravuze iti: “Ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”+
6 Ubwo rero, ubwo bigishoboka ko hari abaruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse kandi ababanje kumva ubutumwa bwiza bakaba batararuhutse bitewe n’uko batumviye,+
7 Imana yongeye gushyiraho umunsi, ubwo yavugaga nyuma y’igihe kirekire muri zaburi ya Dawidi iti: “Uyu munsi,” nk’uko byavuzwe muri iyi baruwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo ntimwange kumvira.”+
8 Iyo Yosuwa+ abageza ahantu hari gutuma baruhuka nk’uko Imana na yo yaruhutse, Imana ntiba yaravuze nyuma yaho iby’undi munsi.
9 Nuko rero, haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana.+
10 Mu by’ukuri, iyo umuntu aruhutse nk’uko Imana na yo yaruhutse, aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana na yo yabigenje imaze gukora imirimo yayo.+
11 Nuko rero, nimureke dukore uko dushoboye kose turuhuke nk’uko Imana na yo yaruhutse, bityo hatagira umuntu uwo ari we wese ukurikiza urugero rubi rw’abantu batumviye maze agacika intege.+
12 Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga+ kandi riratyaye cyane kurusha inkota ityaye* impande zombi.+ Rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo* n’umwuka,* rikagabanya amagufwa n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.
13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose bimeze nk’ibyambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’Imana izatubaza ibyo twakoze.+
14 Nuko rero, ubwo dufite umutambyi mukuru uruta abandi winjiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana,+ nimucyo dukomeze gutangariza mu ruhame ko tumwizera.+
15 Umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu,+ ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha.+
16 Ubwo rero, tujye twegera Imana yicaye ku ntebe yayo y’Ubwami, yo itugaragariza ineza yayo ihebuje* kandi tujye tuyisenga tudatinya+ kugira ngo itugirire imbabazi kandi itugaragarize ineza yayo ihebuje mu gihe dukeneye ko idufasha.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dukomeze gutinya.”
^ Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.
^ Cyangwa “ifite ubugi.”
^ Reba ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”