Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 5:1-14
5 Umutambyi mukuru wese watoranyijwe ashyirwaho ngo akore umurimo w’Imana+ ku bw’inyungu z’abantu, kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo bitambirwa ibyaha.+
2 Aba ashobora kugirira impuhwe* abakoze amakosa, cyangwa abatandukiriye bitewe no kudasobanukirwa kuko na we ubwe agira intege nke.
3 Kubera ko ari umunyantege nke, aba agomba kwitambira ibitambo bitewe n’ibyaha bye kandi akabitambira n’abandi bantu.+
4 Nanone, nta muntu ujya muri uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye, ahubwo awujyamo gusa iyo yahamagawe n’Imana, nk’uko Aroni na we yahamagawe.+
5 Uko ni ko na Kristo atari we ubwe wihaye icyubahiro+ igihe yabaga umutambyi mukuru, ahubwo yahawe icyubahiro n’uwavuze ibye agira ati: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.”+
6 Uko ni ko nanone Imana ivuga ahandi hantu iti: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki+ kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”
7 Igihe Kristo yari ku isi,* yasenze Imana yo yashoboraga kumukiza urupfu, ataka, yinginga, ndetse asuka amarira+ kandi Imana yaramwumvise bitewe n’uko yayitinyaga.
8 Nubwo yari Umwana w’Imana, imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira.+
9 Igihe yari amaze gutunganywa,+ yahawe inshingano yo kuzageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka,+
10 kuko Imana yamugize umutambyi mukuru kimwe na Melikisedeki.+
11 Dufite byinshi twamuvugaho ariko kubibasobanurira biragoye, kubera ko mutinda kumva.
12 Mu by’ukuri, nubwo ubu* mwari mukwiriye kuba abigisha, muracyakeneye umuntu wo kubigisha ibintu by’ibanze+ byerekeye Imana, uhereye mu ntangiriro. Mwongeye gukenera amata aho gukenera ibyokurya bikomeye.
13 Umuntu wese ugitungwa n’amata gusa aba akiri umwana muto+ kandi aba ataramenya neza ijambo ry’Imana rikiranuka.
14 Ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bafite ukwizera gukomeye, bafite ubushobozi bwo gutekereza bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kugaragariza ineza.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe yari akiri mu mubiri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukurikije igihe gishize.”