Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 7:1-28

  • Melikisedeki yari umwami wihariye akaba n’umutambyi udasanzwe (1-10)

  • Kristo ni umutambyi mukuru uruta abandi (11-28)

    • Kristo ni we ushobora gukiza abantu mu buryo bwuzuye (25)

7  Uwo Melikisedeki yari umwami w’i Salemu, akaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose. Ni we waje gusanganira Aburahamu, igihe Aburahamu yari avuye ku rugamba, amaze gutsinda abami maze Melikisedeki akamuha umugisha.+  Melikisedi ni we Aburahamu yahaye icya cumi cy’ibintu byose. Mbere na mbere izina rye risobanura ngo: “Umwami wo Gukiranuka.” Nanone ni umwami w’i Salemu, bisobanura ngo: “Umwami w’Amahoro.”  Mama we na papa we ntibazwi kandi n’umuryango akomokamo* ntuzwi. Nanone nta wuzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, ariko yagizwe nk’Umwana w’Imana kandi ni umutambyi iteka ryose.+  Ngaho nimutekereze ukuntu uwo muntu yari akomeye! Aburahamu wari umutware w’umuryango yamuhaye icya cumi yari akuye mu bintu byiza cyane kuruta ibindi yari avanye ku rugamba.+  Mu by’ukuri, nk’uko Amategeko abivuga, abakomoka kuri Lewi+ ni bo bahawe umurimo w’ubutambyi kandi bahawe itegeko ryo kwaka abantu icya cumi,+ bakacyaka abavandimwe babo nubwo na bo bakomoka kuri Aburahamu.  Ariko uwo muntu utarabakomokagaho yatse Aburahamu icya cumi kandi aha umugisha Aburahamu wari warahawe amasezerano.+  Birumvikana ko umuntu ukomeye ari we uha umugisha umuntu woroheje.  Abalewi bahabwaga icya cumi kandi ari abantu bashobora gupfa. Ariko uwo mugabo we yahawe icya cumi kandi ibyanditswe bivuga ko ahoraho.+  Navuga ndetse ko binyuze kuri Aburahamu, Lewi uhabwa icya cumi na we yatanze icya cumi, 10  kuko yari ataravuka* igihe sekuruza Aburahamu yahuraga na Melikisedeki.+ 11  Ibirebana n’abatambyi bakomokaga kuri Lewi byavugwaga mu Mategeko ya Mose yahawe Abisirayeli. None se niba abatambyi bakomokaga kuri Lewi baratumaga abantu baba abakiranutsi,+ ubwo byari kuba bikiri ngombwa ko haza undi mutambyi umeze nka Melikisedeki?+ Ubwo se kugira umutambyi umeze nka Aroni ntibyari kuba bihagije? 12  Nuko rero, ubwo ibijyanye n’ubutambyi birimo guhinduka, ni ngombwa ko n’Amategeko ahinduka,+ 13  kuko uwavuzweho ayo magambo yari uwo mu wundi muryango kandi nta muntu wo muri uwo muryango wundi wigeze akora umurimo ku gicaniro.+ 14  Birazwi neza rwose ko Umwami wacu akomoka mu muryango wa Yuda+ kandi Mose ntiyigeze avuga ko hari abatambyi bazava muri uwo muryango. 15  Nanone kandi, biragaragara neza ko hari undi mutambyi+ umeze nka Melikisedeki+ wagombaga kuza, 16  wabaye umutambyi bidatewe n’uko yakomokaga mu muryango w’abatambyi nk’uko amategeko yabisabaga, ahubwo yabaye umutambyi biturutse ku bushobozi yahawe butuma agira ubuzima budashobora gupfa.+ 17  Ibye byemejwe binyuze ku magambo agira ati: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”+ 18  Mu by’ukuri rero, itegeko rya mbere ryakuweho bitewe n’uko ritari rifite ubushobozi buhagije kandi rikaba ritarashoboraga kugira icyo rigeraho.+ 19  Ntabwo Amategeko yashoboraga gutuma abantu baba abakiranutsi,+ ahubwo yatumaga abantu bagira ibyiringiro+ byiza kurushaho kandi ibyo byiringiro ni byo bituma twegera Imana.+ 20  Nanone Imana yararahiye, igihe yashyiragaho Yesu ngo abe umutambyi. 21  (Mu by’ukuri, hari abantu babaye abatambyi bitabaye ngombwa kurahira. Ariko hari umuntu umwe wabaye umutambyi hongeweho n’indahiro y’uwavuze ibye agira ati: “Yehova* yararahiye kandi ntazigera yisubiraho.* Yaravuze ati: ‘uri umutambyi iteka ryose.’”)+ 22  Yesu na we yabaye gihamya igaragaza ko isezerano ryiza kurushaho rizasohora.+ 23  Nanone kandi, byabaye ngombwa ko abantu benshi baba abatambyi basimburana,+ kubera ko urupfu rwatumaga badakomeza kuba abatambyi. 24  Ariko kubera ko Yesu we ahoraho iteka,+ nta wuzigera amusimbura ku murimo w’ubutambyi. 25  Ni yo mpamvu ashobora no gukiza rwose abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga.+ 26  Byari bikwiriye ko tugira umutambyi mukuru nk’uwo, w’indahemuka, utagira uburiganya, utanduye,+ utameze nk’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru.+ 27  Aho atandukaniye n’abo batambyi bandi, ni uko we atagomba gutamba ibitambo buri munsi,+ ngo abanze atambe igitambo cy’ibyaha bye, hanyuma abone gutamba ibitambo by’ibyaha by’abandi,+ kubera ko ibyo yabikoze inshuro imwe gusa igihe yitangaga ubwe akaba igitambo.+ 28  Abo Amategeko yashyiragaho ngo babe abatambyi bakuru, babaga ari abantu bashobora gukora ibyaha,+ ariko Imana imaze kuduha Amategeko, yararahiye+ ivuga ko yari gushyiraho Umwana wayo, akaba umutambyi mukuru kandi yabaye umuntu Imana ibona ko yujuje ibisabwa+ iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “igisekuru.”
Cyangwa “yari kuzavuka nyuma, agakomoka kuri Aburahamu.”
Cyangwa “ntazigera yicuza.”