Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 8:1-13
8 Naho ku bihereranye n’ibyo turimo kuvuga, iyi ni yo ngingo y’ingenzi: Dufite umutambyi mukuru nk’uwo+ kandi yicaye iburyo bw’intebe y’Ubwami ya nyiri icyubahiro mu ijuru.+
2 Akorera Imana ari ahera+ no mu ihema ry’ukuri, ihema ritashinzwe n’umuntu, ahubwo ryashinzwe na Yehova.*
3 Kubera ko buri mutambyi mukuru wese ashyirwaho kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo, ni yo mpamvu byari ngombwa ko uwo na we agira ikintu atanga.+
4 Iyo aza kuba ari ku isi, ntiyari kuba umutambyi,+ kuko hari abandi batambyi basanzwe batanga amaturo mu buryo buhuje n’Amategeko.
5 Umurimo wera abo batambyi bakora, ugereranya+ ibikorerwa mu ijuru.+ Ni kimwe n’uko igihe Mose yari agiye gushinga ihema ryo guhuriramo n’Imana, Imana yamuhaye itegeko rigira riti: “Uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije ibyo nakweretse uri ku musozi.”+
6 Ariko noneho, Yesu yahawe umurimo uhebuje* kubera ko ari n’umuhuza+ w’isezerano riruta irya mbere,+ ryashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko rishingiye ku byasezeranyijwe birushaho kuba byiza.+
7 Iyo rya sezerano rya mbere riza kuba ridafite inenge, ntibyari kuba ngombwa ko hashakwa irya kabiri.+
8 Imana yanenze abantu igihe yavugaga iti: “Yehova aravuze ati: ‘igihe kizaza, ngirane n’Abisirayeli n’Abayuda isezerano rishya.
9 Iryo sezerano ntirizamera nk’iryo nagiranye na ba sekuruza umunsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ kuko batakomeje kunyumvira, bigatuma ndeka kubitaho.’ Uko ni ko Yehova avuga.
10 “Yehova aravuga ati: ‘iri ni ryo sezerano nzasezerana n’Abisirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.+
11 “‘Ntibazongera kwigishanya ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: “menya Yehova!” kuko bose bazamenya ibyanjye, uhereye ku woroheje ukageza ku muntu ukomeye muri bo.
12 Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka.’”+
13 Igihe Imana yavugaga iti: “Isezerano rishya,” yari igaragaje ko irya mbere ritagihuje n’igihe.+ Kandi iyo ikintu kitagihuje n’igihe kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho.+