Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 9:1-28

  • Umurimo wera wakorerwaga ahera ho ku isi (1-10)

  • Kristo yinjiye mu ijuru afite amaraso ye (11-28)

    • Ni umuhuza w’isezerano rishya (15)

9  Isezerano rya kera ryari rifite amategeko arebana n’umurimo wera, rikagira n’ahera+ hano ku isi.  Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema cyitwaga Ahera.+ Cyari kirimo igitereko cy’amatara,+ ameza n’imigati igenewe Imana.*+  Ariko inyuma ya rido+ ya kabiri, hari icyumba cy’ihema cyitwaga Ahera Cyane.+  Icyo cyumba cyarimo igikoresho batwikiraho umubavu*+ gikozwe muri zahabu n’isanduku y’isezerano+ yari isize zahabu impande zose.+ Iyo sanduku yari irimo akabindi gakozwe muri zahabu kari karimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yajeho indabo+ n’ibisate+ bibiri by’amabuye byanditsweho Amategeko y’Imana.*  Hejuru yayo hari abakerubi bafite ubwiza buhebuje, amababa yabo agatwikira umupfundikizo.*+ Ariko iki si igihe cyo kuvuga buri kantu kose ku byerekeye ibyo bintu.  Ibyo bimaze kubakwa muri ubwo buryo, abatambyi binjiraga igihe cyose mu cyumba cya mbere cy’ihema bagiye gukora imirimo yera.+  Ariko umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga mu cyumba cya kabiri inshuro imwe mu mwaka,+ akinjira afite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu+ bakoze bitewe no kudasobanukirwa.  Ariko umwuka wera ugaragaza neza ko inzira yinjira ahera yari itaragaragazwa mu gihe ihema rya mbere ryari rikiriho.+  Iryo hema ryagaragazaga ibintu byasohoye muri iki gihe.+ Ibyo bigaragaza ko amaturo n’ibitambo bitangwa+ bidashobora gutuma umuntu akora umurimo wera, afite umutimanama ukeye.+ 10  Ahubwo bifitanye isano n’ibyokurya n’ibyokunywa no gukora imihango yo kweza* abantu n’ibintu.+ Ibyo byari ibintu by’umubiri byasabwaga n’amategeko,+ kandi byagombaga gukorwa kugeza igihe cyagenwe cyo gushyira ibintu mu buryo kigeze. 11  Igihe Kristo yazaga ari umutambyi mukuru w’ibintu byiza byasohoye, yinjiye mu ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho, ritakozwe n’abantu. Ibyo bivuga ko ritari mu byaremwe byo ku isi. 12  Yinjiye ahera rimwe gusa adafite amaraso y’ihene n’ay’ibimasa bikiri bito, ahubwo yahinjiye afite amaraso ye bwite.+ Ibyo byatumye tubabarirwa ibyaha, kandi tubona agakiza* k’iteka.+ 13  Amaraso y’ihene n’ay’ibimasa+ n’ivu ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye.+ 14  Ubwo rero, amaraso ya Kristo+ witanze akiha Imana atagira inenge ayobowe n’umwuka wera uhoraho iteka, yo azarushaho kutwezaho ibyaha,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho umurimo wera.+ 15  Ni yo mpamvu ari umuhuza w’isezerano rishya,+ kugira ngo abatoranyijwe bahabwe isezerano ry’umurage* uzahoraho iteka.+ Incungu+ yatanze binyuze ku rupfu rwe, yatumye bababarirwa ibyaha bakoze bakiyoborwa n’isezerano rya mbere. 16  Iyo hatanzwe isezerano ry’umurage, umuntu waritanze aba agomba kubanza gupfa. 17  Ibyo biterwa n’uko isezerano ry’umurage rigira agaciro iyo uwaritanze apfuye. Ntirishobora kugira agaciro igihe cyose uwaritanze akiriho. 18  Ni yo mpamvu isezerano rya mbere na ryo ritari kugira agaciro hatabanje kumenwa amaraso. 19  Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa bikiri bito n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati kitwa hisopu, maze ayaminjagira ku gitabo* cy’isezerano no ku bantu bose. 20  Aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano,* kandi iryo sezerano ni ryo Imana yabategetse kumvira.”+ 21  Nuko ihema n’ibikoresho byose byakoreshwaga mu murimo wera, na byo abiminjagiraho amaraso.+ 22  Koko rero, hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso,+ kandi amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa.+ 23  Ubwo rero, byari ngombwa ko ibintu bigereranya+ ibyo mu ijuru byezwa muri ubwo buryo.+ Ariko ibintu byo mu ijuru byo biba bigomba kwezwa n’ibitambo birusha ibyo bitambo bindi kuba byiza. 24  Kristo ntiyinjiye ahera hakozwe n’abantu+ hagereranyaga ahera ho mu ijuru,+ ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho,+ kugira ngo ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.+ 25  Ariko si ukugira ngo ajye yitangaho igitambo kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira ahera buri mwaka+ afite amaraso atari aye. 26  Iyo biba bityo, byari kuba ngombwa ko ababazwa kenshi kuva abantu batangira kubaho. Ariko ubu yigaragaje rimwe gusa mu minsi ya nyuma,* kugira ngo akureho icyaha binyuze ku gitambo cy’ubuzima bwe bwite.+ 27  Nk’uko abantu na bo bapfa rimwe gusa ariko nyuma hakazabaho urubanza, 28  ni ko na Kristo yatanzweho igitambo rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.+ Igihe azaboneka ubwa kabiri, ntazaba azanywe no gukuraho icyaha, ahubwo abakomeje kumutegereza ni bo bazamubona kugira ngo abahe agakiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byanditsweho isezerano.”
Cyangwa “icyotero.”
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo umupfundikizo, rishobora no kwerekeza ku gitambo umuntu yatambaga kugira ngo Imana imubabarire.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imibatizo itandukanye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “turacungurwa.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “umuzingo.”
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Aha byerekeza ku iherezo ry’ibihe by’Abayahudi ba kera.