Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 1:1-29

  • Intashyo (1, 2)

  • Pawulo ashimira Imana kubera ukuntu Abakolosayi bagaragazaga ukwizera (3-8)

  • Asenga asaba ko barushaho kugira ukwizera gukomeye (9-12)

  • Umwanya w’ingenzi Yesu afite (13-23)

  • Pawulo yakoranaga umwete ngo yite ku itorero (24-29)

1  Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe na Timoteyo+ umuvandimwe wacu,  ndabandikiye mwebwe abera mukaba n’abavandimwe bizerwa bunze ubumwe na Kristo bari i Kolosayi. Mbifurije amahoro n’ineza ihebuje* biva ku Mana ari yo Papa wacu wo mu ijuru.  Iyo dusenga tubasabira, buri gihe dushimira Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo,  kubera ko twumvise ukuntu mwizera Kristo Yesu, hamwe n’urukundo mukunda abera bose.  Ibyo biterwa n’ibyiringiro mufite byo kuzabona ibihembo mubikiwe mu ijuru.+ Ibyo byiringiro mwabyumvise mbere, igihe hatangazwaga ukuri k’ubutumwa bwiza,  ari na bwo bwabagezeho. Ubwo butumwa bwiza bweze imbuto, maze bukwira ku isi hose+ kandi ni na ko byagenze kuri mwe, uhereye igihe mwumviye ibihereranye n’ineza ihebuje y’Imana kandi mukayisobanukirwa neza.  Ibyo ni byo mwigishijwe na Epafura,+ umugaragu w’Imana akaba na mugenzi wacu dukunda. Ni umukozi wa Kristo wizerwa uhatubereye.  Nanone ni we watubwiye ko mugaragarizanya urukundo biturutse ku mwuka wera.  Ibyo ni na byo byatumye natwe, uhereye igihe twabyumviye, dukomeza gusenga tubasabira+ kugira ngo mugire ubumenyi nyakuri bwinshi+ bw’ibyo Imana ishaka, mugire ubwenge kandi musobanukirwe ibintu mubifashijwemo n’umwuka wera.+ 10  Ibyo ni byo bizatuma mwitwara nk’uko Yehova* abishaka, bityo mubone uko mumushimisha mu buryo bwuzuye, kandi mukomeze gukora ibikorwa byiza. Nanone muzarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.+ 11  Dusenga dusaba ko Imana yabaha imbaraga zayo nyinshi,+ kugira ngo mushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi mwihanganire ibibazo byose mufite ibyishimo, 12  munashimira Papa wacu wo mu ijuru watumye mwuzuza ibisabwa kugira ngo muhabwe umurage* ugenewe abo Imana yatoranyije,+ bari mu mucyo. 13  Yaradukijije, idukura mu mwijima+ maze itujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda. 14  Binyuze kuri uwo Mwana wadutangiye incungu, twarabohowe maze tubabarirwa ibyaha byacu.+ 15  Ni we shusho y’Imana itaboneka,+ akaba n’imfura mu byaremwe byose.+ 16  Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,+ zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami, ubutegetsi cyangwa ubutware. Ibintu byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi yarabihawe. 17  Nanone, yabayeho mbere y’ibintu byose+ kandi Imana yaramukoresheje arema ibindi byose. 18  Ni umutware w’itorero,+ ari ryo rigereranywa n’umubiri we. Ni we ntangiriro, akaba ari na we wazutse mbere+ kugira ngo abe uwa mbere muri byose. 19  Imana yabonye ko ari byiza ko imico yayo yose igaragarira muri we.+ 20  Imana yatumye ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, byongera kwiyunga na yo+ binyuze kuri Yesu, igarura amahoro binyuze ku maraso ye+ yamenewe ku giti cy’umubabaro.* 21  Mu by’ukuri, mwebwe mwahoze muri abanzi b’Imana kandi muri kure yayo kubera ko mwahozaga ibitekerezo ku bintu bibi. 22  None ubu yongeye kwiyunga namwe binyuze ku rupfu rwa Yesu, watanze umubiri we, kugira ngo Imana ibone ko muri abera, muri abakiranutsi, kandi ko mutariho umugayo.+ 23  Birumvikana rero ko mugomba gukomeza kugira ukwizera+ gushingiye ku rufatiro ruhamye+ kandi mugakomera,+ ntimutakaze ibyiringiro by’ubwo butumwa bwiza mwumvise kandi bwabwirijwe mu bantu bose batuye ku isi.+ Njyewe Pawulo ndi umubwiriza w’ubwo butumwa bwiza.+ 24  Ubu ndishimye nubwo mpura n’imibabaro ku bw’inyungu zanyu.+ Mbona ko imibabaro mpura na yo izakomeza, bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo. Imibabaro ingeraho izagirira akamaro itorero,+ ari ryo rigereranywa n’umubiri wa Kristo.+ 25  Nabaye umukozi w’iryo torero kubera ko Imana yampaye iyo nshingano+ ku bw’inyungu zanyu. Ni yo mpamvu nkora uko nshoboye kose nkabwiriza ijambo ry’Imana. 26  Iryo ni ryo banga ryera+ ryahishwe kuva kera cyane,+ kandi n’ababayeho kera bararihishwe. Ariko ubu ryahishuriwe abera.+ 27  Abo ni bo Imana yatoranyije ngo batangaze mu bihugu byose ibanga ryera rifite agaciro kenshi. Iryo banga ryera+ ni Kristo wunze ubumwe namwe, rikaba ari na ryo ribahesha ibyiringiro byo kuzahabwa icyubahiro muri kumwe na we.+ 28  Uwo ni we twamamaza, tuburira umuntu wese kandi tukigisha buri wese dufite ubwenge nyakuri, kugira ngo Imana ibone ko ari umukiranutsi, kandi ko yunze ubumwe na Kristo.+ 29  Ibyo ni byo bituma nkorana umwete, ngakora uko nshoboye kose, mbifashijwemo n’imbaraga zayo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.