Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 2:1-23
2 Ndashaka ko mumenya ukuntu mpatana ngo mbafashe, yaba mwe, ab’i Lawodikiya+ n’abandi bose batigeze bambona.
2 Ibyo mbikora nshaka kubahumuriza+ kugira ngo bunge ubumwe kandi bakomeze kugaragarizanya urukundo,+ bityo babone imigisha bitewe n’uko basobanukiwe neza ukuri, kandi bakagira ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo.+
3 Binyuze kuri we, dushobora gusobanukirwa ubwenge n’ubumenyi bw’Imana, bikaba bimeze nk’ubutunzi buhishwe.+
4 Ibyo ndabibabwiye kugira ngo hatagira umuntu ubashuka akoresheje uburyarya.
5 Nubwo ntari kumwe namwe, mpora mbatekerezaho rwose. Mbona ukuntu mugira gahunda+ n’ukuntu mwizera Kristo mushikamye, bikanshimisha.+
6 Ubwo rero, ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kunga ubumwe na we.
7 Niringiye ko kuba mwizera Kristo, bizatuma mukomera+ kandi mugashikama nk’igiti cyashoye imizi hasi cyane mu butaka.+ Ibyo ni na byo mwigishijwe. Nanone mujye mushimira Imana cyane.+
8 Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubigarurira,* yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro,+ bishingiye ku mitekerereze y’abantu bo muri iyi si, aho gushingira ku nyigisho za Kristo,
9 kandi ari we ugaragaza imico y’Imana mu buryo bwuzuye.+
10 Ubwo rero, mufite ibikenewe byose binyuze kuri we, kuko ari we muyobozi w’ubutegetsi bwose n’ubutware bwose.+
11 Bitewe n’uko mwizera Kristo mwarakebwe.* Ariko si ugukebwa ibi byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe igihe mwarekaga ibyifuzo by’umubiri udatunganye.+ Uko ni ko abigishwa ba Kristo bakwiriye gukebwa.+
12 Igihe mwabatizwaga umubatizo nk’uwa Kristo, ni nkaho mwari mushyinguranywe na we+ kandi Imana yarabazuye+ kubera ko mwizeye imirimo yayo ikomeye. Imana yabazuye ni na yo yamuzuye.+
13 Nanone kandi, nubwo mwari mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu kandi mukaba mwari mumeze nk’abatarakebwe, Imana yabahinduye bazima kugira ngo mwunge ubumwe na Kristo.+ Imana yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo,+
14 kandi yakuyeho* amategeko+ yadushinjaga+ yari akubiyemo ibintu byinshi.+ Yakuyeho ayo mategeko binyuze ku rupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro.*+
15 Binyuze ku giti cy’umubabaro,* Imana yatsinze abategetsi n’abatware, ibajyana bameze nk’imfungwa,+ ibakoreza isoni mu ruhame kandi igaragaza ko yabatsinze.
16 Ubwo rero, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubacira urubanza ku birebana n’ibyo murya, cyangwa ibyo munywa+ cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru iba buri mwaka cyangwa kwizihiza iminsi mikuru iba igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ cyangwa isabato.+
17 Ibyo bintu byagereranyaga ibyari kuzabaho+ nyuma, kandi byerekezaga kuri Kristo.+
18 Ntihazagire umuntu utuma mubura ibihembo byanyu,+ yigira nk’uwicisha bugufi kandi asenga abamarayika.* Abantu nk’abo “bishyira hejuru” bitewe n’ibintu babonye* cyangwa bitewe n’imitekerereze iranga abantu badatunganye, bakishyira hejuru nta kindi kibibateye uretse ubwibone bwo mu mitima yabo.
19 Bene abo, ntibunze ubumwe na Yesu Kristo, ari we ugereranywa n’umutwe.+ Uwo mutwe ni wo utuma umubiri wose ukomeza gukura nk’uko Imana ibishaka, binyuze ku ngingo n’imitsi biwuha ibyo ukeneye kandi bikawuteranyiriza hamwe ugafatana neza.+
20 None se niba mwarapfanye na Kristo igihe mwarekaga imitekerereze y’isi,+ kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kuba abagaragu b’amategeko? Kuki mukomeza kumvira amategeko avuga ngo:+
21 “Iki ntukakirye, iki ntukagisomeho, iki ntukagikoreho,”
22 kandi ibyo ari ibintu bigenewe kuribwa no kunyobwa bigashira? None se kuki mukurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo?+
23 Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge, ariko ababikora baba bari kwishyiriraho uburyo bwabo bwo gusenga, bakigira nk’abicisha bugufi kandi bakababaza imibiri yabo,+ nyamara ibyo nta kamaro bifite kandi nta we byafasha kurwanya irari ry’umubiri.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubagusha mu mutego.”
^ Cyangwa “mwarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
^ Cyangwa “yahanaguye.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Binyuze kuri Yesu.”
^ Cyangwa “agasenga nk’uko abamarayika basenga.”
^ Aha Pawulo yakoresheje imvugo yerekezaga ku bikorwa by’abapagani biba bishingiye ku migenzo yabo.