Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 3:1-25

  • Imyifatire ya kera n’imyifatire mishya (1-17)

    • Mwikuremo burundu ibyifuzo by’imibiri yanyu (5)

    • Urukundo ni rwo rutuma abantu bunga ubumwe mu buryo bwuzuye (14)

  • Inama zigenewe abagize imiryango (18-25)

3  Niba rero Imana yarabahanye ubuzima na Kristo,*+ nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristo ari yicaye iburyo bw’Imana.+  Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku bintu byo mu ijuru,+ aho kubwerekeza ku bintu byo ku isi.+  Ni nkaho mwapfanye na Kristo, kandi ubuzima bwanyu bwahishwe hamwe na we nk’uko Imana ibishaka.  Igihe Kristo, ari we dukesha ubuzima,+ azagaragazwa, ni bwo namwe muzagaragazwa hamwe na we mufite icyubahiro.+  Ku bw’ibyo rero, mwikuremo* burundu ibyifuzo by’imibiri yanyu,+ irari ry’ubusambanyi,* ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina,+ ibyifuzo byangiza n’umururumba, ari wo ugereranywa no gusenga ibigirwamana.  Ibyo bintu ni byo bituma Imana irakara cyane.  Namwe ibyo ni byo mwakoraga kera.+  Ariko noneho mureke ibi bikorwa bibi byose: Umujinya, uburakari, ubugome+ no gutukana,+ kandi ntimukavuge amagambo ateye isoni.+  Ntimukabeshyane.+ Mureke imyifatire ya kera*+ n’ibikorwa mwakoraga, 10  ahubwo mugire imyifatire mishya*+ muvana ku Mana, kandi ituma umuntu agenda ahinduka binyuze ku bumenyi nyakuri akagera ubwo agaragaza imico nk’iy’Imana.+ 11  Abantu bafite imico nk’iy’Imana ntibicamo ibice ngo habeho Umugiriki cyangwa Umuyahudi, uwakebwe* cyangwa utarakebwe, umunyamahanga, umuntu usuzuguritse,* umugaragu cyangwa uw’umudendezo. Ahubwo Kristo ni we ukora ibintu byose kandi abo bose baba bunze ubumwe na we.+ 12  Nuko rero, mwebwe abatoranyijwe n’Imana,+ bera kandi bakundwa, buri gihe mujye mugaragaza impuhwe zuje urukundo,+ kugwa neza, kwicisha bugufi,+ kwitonda+ no kwihangana.+ 13  Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose+ igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.+ Ndetse nk’uko Yehova* yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.+ 14  Ariko ikirenze kuri ibyo byose, mugire urukundo rwinshi,+ kuko ari rwo rutuma abantu bunga ubumwe mu buryo bwuzuye.+ 15  Nanone, mujye mureka amahoro ya Kristo abayobore,*+ kuko Imana yabatoranyije kugira ngo mwunge ubumwe, kandi mubane mu mahoro. Mujye muba abantu bashimira. 16  Nimureke ijambo rya Kristo ribe mu mitima yanyu, ribaheshe ubwenge bwose. Mukomeze kwigishanya no guterana inkunga mukoresheje za zaburi,+ musingiza Imana, muririmba indirimbo zo kuyishimira, muririmbira Yehova mu mitima yanyu.+ 17  Ibyo muvuga byose n’ibyo mukora byose, mujye mubikora mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru binyuze kuri Yesu.+ 18  Bagore, mujye mwubaha cyane* abagabo banyu,+ nk’uko abigishwa b’Umwami bakwiriye kubigenza. 19  Namwe bagabo, mukomeze gukunda abagore+ banyu kandi ntimukabarakarire.*+ 20  Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose,+ kuko ari byo bishimisha Umwami. 21  Namwe bagabo, ntimukarakaze abana banyu+ kugira ngo badacika intege. 22  Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ muri byose, mudakora akazi kabo ari uko babareba gusa* nkaho mushaka gushimisha abantu, ahubwo mukorane umutima utaryarya mutinya Yehova. 23  Ibyo mukora byose mujye mubikorana ubushobozi bwanyu bwose nk’abakorera Yehova,+ mudakorera abantu, 24  kuko muzi ko Yehova ari we uzabaha umurage, ari cyo gihembo cyanyu.+ Mujye mugaragaza ko muri abagaragu ba Shobuja ari we Kristo. 25  Nta gushidikanya ko ukora ibibi, azahanirwa ibibi yakoze,+ kuko Imana itarobanura.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mwarazukanye na Kristo.”
Cyangwa “mwice.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “kamere ya kera.”
Cyangwa “kamere nshya.”
Cyangwa “uwasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umusikuti.” Byerekeza ku muntu wasigaye inyuma ntatere imbere nk’abandi.
Cyangwa “ayobore imitima yanyu.”
Cyangwa “mujye mugandukira.”
Cyangwa “ntimukabakankamire.”
Cyangwa “mudakorera ijisho.”