Abalewi 1:1-17

  • Igitambo gitwikwa n’umuriro (1-17)

1  Yehova ahamagara Mose ari mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, aramubwira ati:  “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Nihagira umuntu uzanira Yehova igitambo akuye mu matungo, ajye azana inka, ihene cyangwa intama.  “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu nka, azazane ikimasa kitagira inenge* abikore abikuye ku mutima. Azakizanire Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo gitwikwa n’umuriro, bityo cyemerwe kugira ngo ababarirwe ibyaha.  “‘Hanyuma icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova, maze abatambyi ari bo bahungu ba Aroni, bazane amaraso yacyo bayaminjagire ku mpande zose z’igicaniro kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizakurweho uruhu kandi gicibwemo ibice.  Abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni bazashyire umuriro ku gicaniro maze bashyireho inkwi.  Bazafate umutwe, ibinure n’ibyo bice bindi babishyire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro.  Amara yacyo n’amaguru yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azabitwikire byose ku gicaniro bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 10  “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu mukumbi, ni ukuvuga mu masekurume y’intama akiri mato cyangwa mu ihene, azazane isekurume itagira inenge. 11  Izabagirwe imbere ya Yehova, mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye mu majyaruguru, kandi abatambyi ari bo bahungu ba Aroni, bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro. 12  Icyo gitambo kizacibwemo ibice, maze umutambyi ashyire ibyo bice, umutwe n’ibinure ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. 13  Amara yacyo n’amaguru yacyo bizogeshwe amazi. Umutambyi azakizane cyose agitwikire ku gicaniro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 14  “‘Ariko niba agiye gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu biguruka, kizabe kivuye mu ntungura* cyangwa mu byana by’inuma. 15  Umutambyi azakijyane ku gicaniro, akinosheshe urwara agikomeretse ku ijosi maze agitwikire ku gicaniro. Ariko amaraso yacyo azavushirizwe ku ruhande rumwe rw’igicaniro. 16  Kizakurweho agatorero n’amababa bijugunywe mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, aho bamena ivu.* 17  Kizatanyurirwe hagati y’amababa yacyo, ariko ntigitandukanywe. Umutambyi azagitwikire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kidafite ikibazo.”
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.