Abalewi 10:1-20

  • Umuriro uturutse kuri Yehova wica Nadabu na Abihu (1-7)

  • Amabwiriza y’abatambyi arebana no kunywa no kurya (8-20)

10  Nyuma yaho, Nadabu na Abihu+ abahungu ba Aroni, bafata ibikoresho byabo byo gushyiramo amakara, babishyiraho umuriro n’umubavu,+ bazana umuriro imbere ya Yehova, ariko ntibabikora nk’uko yabategetse.+  Ako kanya umuriro uturuka imbere ya Yehova urabatwika+ bapfira imbere ya Yehova.+  Nuko Mose abwira Aroni ati: “Uku ni ko Yehova yavuze ati: ‘abanyegera bose bagomba kubona ko ndi uwera,+ ko ngomba guhabwa icyubahiro imbere y’abantu bose.’” Aroni aricecekera.  Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani, abahungu ba Uziyeli+ se wabo wa Aroni, arababwira ati: “Nimuze mutware abavandimwe banyu mubakure ahera, mubajyane inyuma y’inkambi.”  Nuko baraza, babaterurira mu makanzu yabo babajyana hanze y’inkambi nk’uko Mose yari yababwiye.  Hanyuma Mose abwira Aroni n’abandi bahungu be, ari bo Eleyazari na Itamari, ati: “Ntimureke gusokoza imisatsi yanyu cyangwa ngo muce imyenda mwambaye,+ kugira ngo mudapfa kandi Imana ikarakarira cyane Abisirayeli bose. Abavandimwe banyu, ari bo Bisirayeli bose ni bo bari buririre abo Yehova yishe, abatwikishije umuriro.  Ntimusohoke ngo muve hafi y’ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo mudapfa, kuko mwasutsweho amavuta yera ya Yehova.”+ Nuko bakora nk’uko Mose abategetse.  Hanyuma Yehova abwira Aroni ati:  “Ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho. 10  Ibyo bizatuma mushobora gutandukanya ibyera n’ibyanduye,* ibyanduye n’ibitanduye,+ 11  kandi mushobore kwigisha Abisirayeli amategeko yose Yehova yabahaye binyuze kuri Mose.”+ 12  Mose abwira Aroni n’abahungu be bari basigaye, ari bo Eleyazari na Itamari ati: “Mufate ituro ry’ibinyampeke ryasigaye ku maturo atwikwa n’umuriro yatuwe Yehova, murikoremo imigati itarimo umusemburo, muyirire hafi y’igicaniro+ kuko ari ikintu cyera cyane.+ 13  Muyirire ahera,+ kuko ari wo mugabane wawe n’umugabane w’abahungu bawe ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Ibyo ni byo nategetswe. 14  Nanone muzarye inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa* n’itako ry’umugabane wera,+ mubirire ahantu hatanduye, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ kuko uwo ari wo mugabane wawe, ukaba n’umugabane w’abahungu bawe, ukurwa ku bitambo bisangirwa biturwa n’Abisirayeli. 15  Bazazane itako ry’umugabane wera n’inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa, babizanane n’ibinure by’ibitambo bitwikwa n’umuriro kugira ngo bazunguze ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. Ibyo bizabe umugabane wawe n’uw’abahungu bawe+ kugeza iteka ryose, nk’uko Yehova yabitegetse.” 16  Mose ashaka ya sekurume y’ihene yatambwe ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ asanga bayitwitse. Nuko arakarira Eleyazari na Itamari, ba bahungu ba Aroni basigaye, arababwira ati: 17  “Kuki mutariye igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ngo mukirire ahantu hera,+ ko ari ikintu cyera cyane mwahawe kugira ngo ibyaha by’Abisirayeli bijye kuri mwe, bityo Yehova ababarire Abisirayeli bose? 18  Amaraso yacyo ntiyigeze ajyanwa ahera.+ Mwagombye kuba mwakiririye ahera, nk’uko nabitegetswe.” 19  Aroni asubiza Mose ati: “Uyu munsi bazanye imbere ya Yehova igitambo cyabo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kandi uyu munsi ibyo bintu ni bwo byambayeho. Ese iyo nza kurya ku gitambo cyo kubabarirwa ibyaha kandi mfite agahinda, byari gushimisha Yehova?” 20  Mose abyumvise yumva aranyuzwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibihumanye.”