Abalewi 12:1-8
-
Kwiyeza umugore amaze kubyara (1-8)
12 Yehova abwira Mose ati:
2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘Umugore natwita akabyara umuhungu, hazashire iminsi irindwi uwo mugore yanduye.* Azaba yanduye nk’uko aba yanduye igihe ari mu mihango.+
3 Ku munsi wa munani, uwo muhungu azakebwe.*+
4 Azamara iminsi 33 yanduye kubera ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. Ntazakore ku kintu kigenewe Imana kandi ntazagere ahera, kugeza igihe iyo minsi izarangirira.
5 “‘Nabyara umukobwa, hazashira iminsi 14 yanduye nk’uko aba yanduye igihe ari mu mihango. Azamare indi minsi 66 yanduye bitewe n’ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga.
6 Narangiza iyo minsi, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka umwe yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ azane n’icyana cy’inuma cyangwa intungura* byo gutamba ngo bibe ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, abizanire umutambyi ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
7 Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amufashe kwiyunga n’Imana, bityo Imana ibone ko atanduye kubera ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umugore wabyaye, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.
8 Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ kimwe agitambe kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ikindi agitambe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze uwo mutambyi amufashe kwiyunga n’Imana, bityo abe atanduye.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ahumanye.”
^ Cyangwa “azasiramurwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
^ Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.